Umubyeyi wa TUPAC, Afeni Shakur yapfuye
Afeni Shakur, umubyeyi w’umuhanzi wamamaye mu njyana ya RAP, Tupac Shakur, yitabye Imana afite imyaka 69, ahitwa Sausalito, California.
Ibi byemejwe n’agace ka Marin County aho uyu mubyeyi yari atuye, bikaba bivugwa ko yaba yazize indwara y’umutima.
Yajyanywe mu bitaro biri hafi y’iwe ku wa mbere niho yapfiriye.
Kuri Twitter y’ubuyobozi bw’aho yari atuye, banditse ko “Ubuyobozi buzakora iprerereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.”
Uyu mugore amazina ye ni Alice Faye Williams, Afeni yaryiswe amaze kujya mu mutwe witwa Black Panther mu myaka ya za 1960, ahindura izina ndetse Tupac yaririmbye indirimbo ayimwitirira yitwa mu 1995 yise “Dear Mama.”
Uyu mubyeyi ni we wari warasigaranye imitungo y’umuhungu we wapfuye mu buryo butavuzweho rumwe mu 1996.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yeah, Jyajya rwose nawe n’intwari kuko ibintu yakoze n’ibyintashyikirwa nk’umudamu rwose muri kiriya gihe. Imana imuhe iruhuko ridashira kdi byaba byiza abantu bapfuye maze bagahura n’ababo babatanzeyo bakongera kwishimana, n’uko nyina ntauzibyahariya hantu tujya, bita iwabo wa twese.
Ubwo wifuzako baganira iki? Uzi jntambara y’abazimu? Sekibi abyivangamo .Gusa ariko uwapfuye aba amaze ake.
NO NOO NOOO SHE IS NOT DEAD I CAN FEEL THAT SHE IS ALIVE .THIS MOTHER WANT TROUGH A LOT I WISH GOD SHOULD GIVE HER 100 YEARS . HOW EVER EVEN IF SHE MAY BE GONE . MAY GOD LAST HER IN PEACE. Ndababaye, umutima wange ubabajwe nuyumubyeyi utuvuyemo
Comments are closed.