Digiqole ad

Dr Vicent Biruta niwe Ministre w’Uburezi mushya

Ashingiye ku itegeko shinga mu ngingo yaryo ya 116, President wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Vicent Biruta Ministre w’Uburezi, nkuko byasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Intebe.

Dr Vicent Biruta ubusanzwe ni inzobere mu Ubuvuzi
Dr Vicent Biruta ubusanzwe ni inzobere mu Ubuvuzi

Dr Biruta afashe iyi Ministeri yari imaze igihe nta ministre uyiyobora urashyirwaho, nyuma y’uko Dr Pierre Damien Habumuremyi wari wayishinzwe agizwe Ministre w’Intebe.

Dr Vicent Biruta wayoboye Senat y’u Rwanda kuva mu 2004, ni inzobere muri Politiki y’u Rwanda, yagiye ashingwa indi mirimo itandukanye ya Leta;

Yabaye umuyobozi mukuru muri Ministeri y’Ubuzima, aza no kuba Ministre w’Ubuzima, yabaye kandi Ministre w’Imirimo ya Leta, ubwikorezi n’itumanaho, yayoboye Inteko ishinga Amategeko y’agateganyo  kuva mu 2000 kugeza mu 2003, agirwa umusenateri ndetse anayobora Sena kuva mu 2004 nk’urwego rushya rwari rugiyeho.

President wa Republika kandi nkuko itegeko ribimwemerera yagabanyije Ministeri yari ishinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mo ministeri ebyiri.

* Bwana Jean Philibert Nsengimana yagizwe  Minisitiri w’Urubyiruko ushaka kumenye byinshi kuri we kanda hano – Jean Philibert Nsengimana  ni muntu ki?

* Bwana Mitali Protais  yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo, akaba yarasanzwe ayobora iyari Minisiteri y’urubyiruko umuco na siporo.

Uhereye ibumoso   Minisitiri w’Urubyiruko mushya Jean Philibert Nsengimana na  Mitali Protais : Minisitiri w’Umuco na Siporo.
Uhereye ibumoso Minisitiri w’Urubyiruko mushya Jean Philibert Nsengimana na Mitali Protais : Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM

29 Comments

  • ok

  • Wow, may God continue richly help Dr BIRUTA to perform well as he did in his mandate when he was President of the Senate.

    May God bless Rwanda,H.E, other Authorities and Rwandans.

  • amahirwe masa bayobozi muhawe inshinshingano nshya zitoroshye ikizere mugiriwe ntimuzagitatire kandi ubushobozi n’ubunararibonye mwagaragaje bizatume muzana impinduka zikenewe muri minisiteri mugiye kuyobora

  • Sha nuko Mitali ayobora PL, naho ubundi njye mbona ananiwe pe;he needs to up his game!

    • I agree with this.

  • politike ni hatari nge sinyumva neza narinziko uyi wabaye president wa sena manda yawe ikarangira uruhuka ukava muri politike ukajya ugenerwa akanu nkumuzaza ariko ibi biratangaje .dukeneye amaraso mashya muri politike yurwanda nabandi bantu bakubaka igihugu mu bitekerezo bishya

  • congratulation to Vincent Biruta, byari bikwiye ko iyi minisiteri ryose ihabwa umuntu w’imararibonye kandi uzwiho ubushishozi cyane nta Biruta, nta washidikanya ko rero iyi minisiteri igiye gutera imbere nayo, ibi ni byiza rwose, tunashimira na Nyakubahwa Paul Kagame wakoze iki gikorwa cyiza kinejeje abanyarwanda bose. Komereza aho mushumba uragiye intama.

  • Amahoro masa n’amahirwe mu burezi!

  • ariko ntabandi bagira ubwenge mu Rwanda!ko mbona ikipe imwe ariyo yirirgwa isimburanwa!Ngaho avuye mwizamu agiye kuri number 5,undi nawe agiye kuri 11!Nzabandeba coach wanyu aho agyana abafana!

  • ok

  • nokwless yambaye neza pe!!!nuwanga urakwavu nakana ko ruzi kwiruka pe!!!!!!!!!!!nah anitha nibintu bye pe.

  • nibongere amaraso mashya mu rwababyaye tubategerejeho byinsho kandi byiza mu rwanda rwacu gusa bazitondere abo basanze muri izo ministere cyane cyane uburezi ni ministere usaba imbaraga nubushishozi no gufata ibyemezo byitondewe ariko biruta tumuziho kuba inararibonye azabishobora

  • that is good

  • twishimiye cyane Minisitiri mushya w’uburezi. Turifuza ko akakomeza gushyira imbaraga mu byateza imbere mwarimu muri primary, harimo no kumufasha gutunganya nakazi ke neza ka buri munsi, nibura afashwa kubona 1/2 ya eau mineral mu gihe ari kwigisha. Ingengo y’imari igenerwa uburezi ikwiye kubyitaho.

  • mitali turamuhaze

  • mitali ndamuhaze

  • sHYAKA URUMVA USHAKA GUSIMBURA NDE? UMUTOZA WAWE NINDE MU IKIPE UBAMO? BRAVO VIEUX! IBYO UKORA UBANZA GUSHISHOZA UKABAZA IMANA NYUMA UGAKORA EXECUTION. TUKURI INYUMA, VINCENT WITE KURI MWARIMU WIBUKE KO WABAYE DOCTEUR KUBERA WE MAZE UMUHE ICYUBAHIRO KIMUKWIRIYE AREKE GUKURURA INKWETO NO KWAMBARA IPANTALO Y’IBIREMO

  • uyu mugabo Philibert se arubatse ni ingaragu bimeze gute. Nabyo turabikeneye bavandi?

    • uyu mugabo Philbert arubatse yashakanye na Claudine Igikwiye!

  • Ubu koko habuze inzobere n,inaralibonye mu bize iby,uburezi. Turagana he , bantu bakuru mwaduhanuye.
    Ese iyo akomeza ubuvuzi ko aibyo yize, nako uli solina yalivugiye ngo si capacity zikora ngo ni connection uba ufite ikugeza kubyo wifuza. Yegi rwanda wagowe

  • Shyaka J. ibyo avuga nibyo , koko mu rwanda hize ikipe imwe gusa niyo ishoboye cyangwa bihishe byinshi.Erega ikimenyane kiza mbere ya diplome. Bangahese bicaranye za doctorat,phd, unageretseho n,iyo naralibonye nkuko bivugwa !!!

  • Uwariye ni we urya! Nzabandora ko hari ikizahinduka, ikizere ni gike.

  • Mbese mu Rwanda ikimenyane n’icyenewabo bizacika ryari koko? Ubuse uyu mugabo niwe babonye ukwiye kuyobora MINEDUC koko? Mbese kuki batamusubiza mu buganga ko aribyo ashoboye kdi yize maze bagaha n’abandi amahirwe kuko tuzi ko mu Rwanda harimwo les speciastes muri Education nyamara batagira akazi. Maze wajya kumva mubeshya amahanga ngo mu Rda nta Ruswa ihaba ngo ntanikimenyane kihaba,ubuse ibyo Kagame avuga ntabona ko bitandukanye cyane nibyo akora? Genda Rda waragowe Imana yonyine niyo yo gutabara u Rda.

    • ariko ubwo iyo uvuga icyenewabo uba wakibonye?ni mwene wabo nande?ikindi ni uko mu gushyiraho abayobozi ba za minisiteri hagenderwa ku bintu byinshi ushobora kuba udasobanukiwe,ibyo kuba utabizi sibyo bikwemerera gutura ibintu utazi kuri uru rubuga kuko siwowe ushyiraho government kandi sinawe ugishwa inama.wari kuvuga icyo wagaya biruta naho kumwifatira mu gahanga byo sicyo gikenewe kuko ntacyo byamarira abasomyi batandukanye baba basangira ibitekerezo hano

      • Nange ndemeranya na Mukasa. Umuntu akurikije experience Biruta afite sinzi aho yahera avuga ko atazashobora iyi Ministere. Ahubwo wavuga uti reka turebe ko azashobora kuzamura qualite ya education yaguye kubera ama reformes ya buri munsi n’impinduka y’ururimi rw’uburezi. Naho kuvuga ruswa n’ikimenyane ntacyo ushingiyeho ntacyo bimaze.

  • Felicitations Philbert!! Uyu mugabo yabaye President wa AGEUNR kandi rwose yanditse amateka, nibaza ko hari byinshi azageza ku rubyiruko.

  • Ubu se tugire ikizere ko vuruguvuru mu burezi igiye gushira cyane ko Biruta muzi nk’umuntu ushyira mu gaciro,iyi ministeri niyo itagira stability,reka tubitege amaso!

  • Byaba byiza MINISTRE W`UBUREZI MUSHYA AKEMUYE IKIBAZO CYA KAMINUZA YITWA ISPC/BUTARE (Institut Supérieur de Pedagogie et de Cathechèse abayirangijemo bararririra mu myotsi UBU kiliziya yayihinduye CATHOLIC UNIVERSTY OF RWANDA.INZARA IRATUMEZA NGO NTIYEMEWE.

  • Ewana biruta nawe naze aducange nkuko n’abandi baducanze.!

Comments are closed.

en_USEnglish