Digiqole ad

“Inzira iracyari ndende mu guhashya ruswa” Umuvunyi w’agateganyo

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga (transparence international), gishyira u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane, ku bufatanye  n’inzego za Leta, izigenga ndetse n’abaturage ngo birashoboka ko rwaza ku mwanya wa mbere.

Nzindukiyimana Augustin, Umuvunyi w’umusigire atangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa
Nzindukiyimana Augustin, Umuvunyi w’umusigire atangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa/Photo Umuseke.com

Nzindukiyimana Augustin, ukuriye urwego rw’Umuvunyi by’agateganyo, yabitangarije  mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa mbere mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ku rwego rw’igihugu.

Uretse kuba u Rwanda ruza ku mwanya wa kane muri Afurika, ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba,rukanagaragara ku mwanya wa 49 ku rwego rw’Isi. Mu cyegeranyo gikorwa na Banki y’isi, u Rwanda rufite amanita 70.8%.

Gusa ngo inzira iracyari ndende mu gukomeza kurwanya ruswa, hubahirizwa ingamba zo kuyikumira no kuyirwanya.

Nzindukiyimana Augustin,umuvunyi w’umusigire ati:″N’ubwo bigaragara ko hari intambwe imaze guterwa, turifuza kuba mu bihugu byambere ku Isi bitarangwamo ruswa.

Ibi ngo bizagerwaho mugukomeza kunoza ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa himakazwa ubunyangamugayo.

Nzindukiyimana Augustin yemeza kandi ko u Rwanda rushobora gushyikira ibihugu bitatu byo muri Afurika biruza imbere ndetse rukanabisiga.Ibi bihugu ni Botswana, Île Maurice na Cap Vert.

Akarere ka Nyabihu katangirijwemo iki gikorwa kuko kabaye akambere muri 2010 mu turere 30 mu marushanwa yo kurwanya ruswa ategurwa n’urwego rw’umuvunyi.

Mu kugera kuri uyu mwanya kakaba karabifashijwemo na gahunda kihariye yo kurwanya ruswa, harahizwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu ruhame hamwe no gushyiraho telephone y’ubuntu abaturage bo muri aka karere bifashisha iyo bahuye n’ikibazo cya ruswa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa, avuga ko kurahiza abayobozi mu ruhame, bituma igikorwa cyo kurwanya ruswa bakigira icyabo n’ubwo baba basanzwe babifite mu nshingano zabo.

Abayobozi b'ubutugari n'imirenge barahirira kurwanya ruswa, no kwakira abaturage neza
Abayobozi b'ubutugari n'imirenge barahirira kurwanya ruswa, no kwakira abaturage neza

Gusa bamwe mu baturage bo muri aka karere, bavuga ko ruswa itarahacika burundu. Bagasanga n’ubwo abayobozi b’ibanze barahirira kurwanya ruswa, inzego zibakuriye zikwiriye kurushaho kubagenzura.

Uretse akarere ka Nyabihu kaje kumwanya wambere mu turere 30 muri 2010, ku mwanya wa kabiri hari Nyamasheke na Gisagara ku mwanya wa gatatu.

Imyanya nk’iyi y’uko uturere duhagaze mu kurwanya ruswa uyu mwaka, ikaba izashyirwa ahagaragara kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Abaturage b'akarere ka Nyabihu bagezwaho imihigo
Abaturage b'akarere ka Nyabihu mu busabane nyuma yo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa

Photos:Thomas Ngenzi

Thomas Ngenzi
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • Nibyo inzira nindende ariko ntiducike intege, dukomeze dukore abantu nibanyurwe nibyo bafite bizadufasha. Nahubundi abarya Ruswa basigaye ari bake cyane murwanda kandi nabo bizabagaruka vuba, ndizera ko directrice wa ecole chretienne ya Kibagabaga ya somwe comments zajye meze akaba yara bwiye abarimu be kwikosora naho ubutaha tuzabivuga kuri police, ndetse nabandi bumvire ho- harimwo nakarere kanyarugenge

  • kurwanya ruswa ni ibintu tuzageraho vuba cyane bitewe n’izi mpanvu: amategeko akumira kandi akarwanya iki cyorezo;abaturage bazi uburenganzira bwabo;na commitment rusange haba ku bayobozi ndetse n’abaturage mu kurwanya ruswa.

  • ndasaba ko niba mushaka kurwanya ruswa mwakwibanda ku karere kacu ka Ngororero kuko ruswa yahabonye intebe. ntimukumve gusa amagambo mubwirwa na Mayor kuko nawe si shyashya kuri iyo domaine.

  • Duhagurukire icyarimwe,tuvuge ngo kirazira kikaziririza kuba imbata ya ruswa mwiterambere ry’igihugu cyacu,tuyirwanye twivuye inyuma,tureke amaranga mutima duhishira abakorera muri ruswa kuko nimpungu mbi yoreka zina munyarwanda ukiyikoresha mu mirimo nshinganwa itandukanye muri leta!Ruswa nayo iri mubituma igihugu kitihuta mwiterambere!Tuzamure i gihugu cyacu kuburyo icyerekezo 2020,tuzakigeremo nta ruswa ikivugwa mu gihugu cyacu!Twerekane abayikoresha ibe kubayitanga n’abayihabwa!ubutabera bukore ibyagakozwe nkuko amategeko abiteganya kuko i gihugu kigendera ku matekegeko yishiriweho n’abaturage ngiyo demokarasi isesuye pee!Murakoze!

Comments are closed.

en_USEnglish