Ibihugu bituranye n’u Rwanda ntibikora nka rwo mu kurwanya Malaria – Dr Binagwaho
*Imibu ishobora kuza mu ndege, mu bwato no mu modoka – umuganga
* Mu 2014: Abarwaye Malaria mu Rwanda ni miliyoni 1,3 ,Burundi miliyoni 1,4 ,DRC miliyoni 21
*Uyu mwaka uzarangira mu Rwanda hatanzwe inzitiramubu miliyoni eshanu
I Kigali – Mu nama ihurije hamwe impuguke mu bya Malaria zo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba no ku isi kuri uyu wa 22 Mata Minisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurwanya no kurandura Malaria ariko ko bitagerwaho mu gihe ibihugu bikikije u Rwanda bitabishyizemo imbaraga nk’izo Guverinoma y’u Rwanda ibishyiramo. Ku ruhande rw’u Rwanda mu kuyirwanya uyu mwaka ngo uzarangira hatanzwe inzitiramubu ziteye umuti miliyoni eshanu.
Muri iyi nama yateguwe n’ibitaro bikuru bya Gisirikare, umuyobozi w’ibi bitaro Brg Gen Emmanuel Ndahiro yavuze ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2012 u Rwanda rwari rwagaragaje imbaraga n’ubushake mu kurwanya Malaria aho ingaruka z’iyi ndwara zari zagabanutse ku kigero cya 86% ndetse impfu zikagabanuka ku kigero cya 74%.
Icyegeranyo cyashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu ntangiro z’uyu mwaka kigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2012 Malaria yiyongereye ku kigero cyo hejuru aho abarwayi bayo bavuye kuri 514,173 ikagera kuri 1,957,402.
Brg Gen Ndahiro avuga ko uku kwiyongera gukabije atari umwihariko w’u Rwanda ariko ko kuyirandura bikwiye gushyirwamo ingufu n’inzego zitandukanye zirimo izikora ubushakashatsi kuri iyi ndwara ndetse hakitabazwa n’abahanga ariko ko iby’ibanze ibitaro ayoboye bibifite.
Hamurikwa ubu bushakashatsi bwakozwe kuri Malaria mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ingamba zo kurwanya iki cyorezo cya Malaria ndetse ko yifuza ko mu mwaka wa 2018 nta munyarwanda uzaba ugihitanwa na yo.
Iyi ministeri yavugaga degree Celsius 1,5 ziyongereye ku bushyuhe bw’ikirere ari yo yatumye Malaria ikaza umurego, yanatangaje ko uyu mwaka uzajya kurangira hamaze gutangwa inzitiramibu zibarirwa muri miliyoni eshanu, ikiciro cya mbere ngo cyanamaze gutangwa.
Muri iyi nama ihuje inzobere mu bya Malaria Ministiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Anges yavuze ko iki kibazo kitareba gusa inzego z’ubuzima kuko aho iki cyorezo cyageze n’ubukungu bwaho buhazaharira. Ati “Muzi iminsi abaturage bacu bamara badakora kubera ko barwaye. »
Muri iyi nama hamurikiwemo icyegeranyo kigaragaza uko Malaria ihagaze mu bihugu bitandukanye ku isi kigaragaza ko mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu kugaragaramo umubare muto w’abafatwa n’abicwa na Malaria.
Dr Binagwaho avuga ko kurandura iki cyorezo hasabwa ubufatanye bw’ibihugu bihana imbibi bityo ko kurwanya Malaria mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba bigomba guhurirwaho n’ibihugu bigize aka karere byanatumiwe muri iyi nama.
Ati “Igihugu cyacu kiri hagati y’ibindi bihugu, gifite ingamba zo kurwanya Malaria zitandukanye n’izo muri ibyo bihugu, ntabwo dushobora kugera kuri izo ntego… ”
Dr Binagwaho avuga ko iyo iki cyorezo kibasiye igihugu kimwe biba byoroshye kugera mu bindi bihugu bihana imbibi na cyo kuko imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malaria itagira umupaka ngo igire aho itarenga.
Ati “Muzi umubare w’ibilometero umubu ushobora kuguruka ku munsi?… Ushobora kuguguruka ibilometero hagati ya bine na 22, muri iyi minsi ishobora kuguruka cyane bitewe n’ikibazo n’ubushyuhe bwugarije isi.”
Mu ndege, mu bwato no mu modoka… naho imibu yahabona ubwihisho
Atanyuranyije na Misitiri w’Ubuzima, Lt Col Dr Jules Kabahizi ushinzwe kuvura no gukurikirana indwara zo mu mubiri mu bitaro bya Gisirikare avuga ko iyi nama ihurije hamwe inzobere mu karere no ku isi kuko kurwanya Malaria bitaba iby’igihugu kimwe.
Lt Col Dr Kabahizi ati “Twifuje ko Malaria yaba zero mu gihugu cyacu cyoseariko itari zero mu bihugu duturanye ntibyashoboka kuko hari ubwo umuntu atwara Malaria ari ku rugendo rurerure, rimwe na rimwe hari imibu basanga mu ndeg, mu bwato no mu modoka. N’imibu ubwayo iragenda….”
Bidatandukanye n’ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima, intego y’iyi nama ni uko mu mwaka wa 2018 mu Rwanda haba hatacyumvikana umuntu uhitanwa na Malaria, intego yiswe “Zero to Malaria Death.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
7 Comments
Minister arakoze rwose kutubwirako hajyiye gutangwa inzitiramibu zingana kuriya, twizere gusa ko atari zazindi yatuguriye zitagira umuti none zikaba zaratumye marariya yongera ikazamuka, hahahaha ndabona minister atinya kuvugisha ukuri akavugako marariya yiyongereye ngo kuberako ubushyuhe bwiyongereyeho dogere 1.5, wapi ni inzitiramubu zitagira umuti zahawe abaturage maze imibu si ukubarya yivayo kuko ntacyo yikangaga.
Ministri Binagwaho arashakishiriza n’ahadashoboka! none se ubwo bushyuhe bwiyongereye mu Rwanda honyine?! Ariko ajya yibika ibirundo n’ibirundo by’inzitiramibu byari kuri za CS nyinshi zo muri Nyagatare byapfuye ubusa kuko zitari zujuje ubuziranenge?! Iyo misoro yacu kimwe n’iy’abaturage b’ibihugu by’inshuti ukomeza gupfusha ubusa irazira iki koko? M
Ibyo Ministiri avuga hashobora kuba halimo ukuli, ko ikibazo cya malaria mu Rwanda cyiyongera cyane kubera ibindi bihugu bidafata ingamba nk’iz’u Rwanda. Aliko ntibihagije. Ntitugomba kwiyibagiza ko muli ibi bihe bitewe n‘imihindukire y’ibihe (changement climatique), bizwi ko ku mugabane w’Afrika mu Rwanda, Kenya, Ethiopia, Uganda ndetse no mu Burundi malariya iziyongera cyane kurusha ahandi hose. Ikindi kandi gishobora kuba cyongera ubukana bwa malariya ni imyivurize yayo. Hali abivuza za magendu abandi bakavurwa n’abatabisobanukiwe kandi imiti babona ikaba idafite ubuziranenge nyabwo. Aha nakwibitsa abasomyi ko malariya yatangiye guca ibintu mu Rwanda nyuma y’inzara ya Ruzagayura mu myaka 1940 ubwo abaturage basabwaga guhinga ibishanga ngo babashe guhashya nyabyo inzara. Niko bigenda buli gihe ukiza ikibazo kimwe hakavuka ikindi. Valens
Ibyo ministre avuga kubijyanye nibihugu duturanye nukuri kuko abaturanyi babasha kwinjiza maraliya nyinshi buri munsi ari abaje na Bus ndetse nindege urugero naguha ngewe nagiye mugihugu cya ile maurice ngeze kukibuga babanza kumpima niba ari nta maraliya nzanye mugihugu cyabo mbabajije bambwirako bandwanyije maraliya ko ntayo ikihaba murumva rero ko tugifite inzira ndende kubera abaturanyi
Ubwo muarashaka kuvuga abarundi na Nkurunziza.
Well done Research is good for development.
Ariko se imibu yatangiye kugenda Mu ndege no kuva Mu bindi bihugu kuva 2012? Ese Ko Mu bihugu duturanye nta byorezo bya malariya bihari, imibu ivayo yagera mu Rwanda ikabona kurwaza abantu? Nyamara Iyi mvugo yateranya ibihugu. A leader has to assume responsibility and not blame his or her failure on others. Mutegereze gatoya. Malariya nikomeza, aba basirikare Ba kanombe military hospital baragowe. Azabibagerekaho. Binagwaho is known for blaming her failures on others.
Comments are closed.