Rusizi: Umukobwa yishwe n’amashanyarazi ‘yatezwe’ n’umuturanyi
Iburengerazuba – Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu mudugudu wa Mukorazuba Akagali ka Taba mu murenge wa Mururu habaye urupfu rutunguranye rw’umukobwa Germaine Nyirahagenimana wishwe n’amashanyarazi y’urusinga bivuga ko rwatezwe n’umugabo mu rwego rwo kurinda amatungo ye.
Abatuye aha bavuga ko uyu mukobwa yari agiye kuri uyu mugabo witwa Etienne Nyandwi kugura igitoki cy’imineke maze ngo urusinga rushishuye rw’amashanyarazi ruteze rukamufata mu ijosi amashanyarazi akamwica.
Amakuru abaturiye aha bavuga ko uko uyu mugabo ngo ajya akoresha amashanyarazi mu kurinda ibintu bye, nyamara ngo ubuyobozi bwari bwaramwihanangirije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mururu yabwiye Umuseke ko abaturage bagomba kujya birinda ibintu byatwara ubuzima bwa bagenzi babo.
Uyu muyobozi ati “Ubu turihanganisha umuryango we (umukobwa wapfuye) ariko kandi abaturage tubasaba ko baba maso birinde ibintu nkibi biteza impanuka za hato na hato.”
Etienne Nyandwi ukekwaho gutega aya mashanyarazi ubu afungiye kuri polisi Station ya Kamembe mu gihe hagikorwa iperereza, naho umurambo wa Nyikwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Gihundwe.
Nelson Francois NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI
5 Comments
Imana imuhe ibiruhuko bidashira kd umuryango we ukomeze kwihangana.
Nyandwi ararengana.none ko abaturage bari basanzwe bazi ko ategesha amashanyarazi mukurinda ibye uwo germene yajyagahe ?
Uwabinyigisha.
Masunzu uri umugome ntaho utaniye nimterahamwe rwose
Yari agiye kwiba cyangwa!
Comments are closed.