U Rwanda rwashoye Miliyari hafi 16 muri CHAN, rwinjiza Miliyoni 200
Hashize amezi abiri CHAN 2016 yaberaga mu Rwanda irangiye, iri rushanwa ryashowemo hafi miliyari 16 mu kubaka ibikorwa remezo n’indi myiteguro yose, ayavuye mu irushanwa mu kwinjira kuri za stade ni miliyoni 200 frws nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’imikino kuri uyu wa kane.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne ufite imikino mu nshingano ze, igikombe cya Africa gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016, yatwaye miliyari Miliyari 15,65 frws mu myiteguro (Aha ntihabarirwagamo ayasohotse mu mikino hagati).
Kuri uyu wa kane, nibwo uyu mu minisitiri yatangaje ko INOVYS yari ishinzwe gucuruza amatike muri CHAN, yinjije miliyoni 200 frw ku bibuga bine byakinirwaga ho iyo mikino.
Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati “Intego y’u Rwanda mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga, ntiba ari ukwinjiza amafaranga mu kigega cya Leta. Gusa ku bibuga ho hinjiye miliyoni 200. Nazo zakoreshejwe mu kwita ku bibuga byaberagaho iyi mikino, zikurwamo ayahembwe abakozi badufashaga asigaye ahabwa ‘federasiyo’.”
Gusa Minisitiri Uwacu yishimira ko abanyaRwanda bikorera bo binjije amafaranga menshi yavuye mu bantu baje mu Rwanda muri iyi mikino. Aha yakomoje ku ma’Hotels’, ama ‘Restaurant’, n’abandi bacuruzi b’ibintu binyuranye.
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule wari muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, yashimiye MINISPOC ku nkunga ikomeye batanze mu gutegura CHAN2016.
Igice kinini cy’iyi ngengo y’imari yakoreshejwe muri CHAN2016, cyagiye mu kubaka ibikorwa remezo nk’amastade, n’ibibuga by’imyitozo.
Kimwe muri ibyo bibuga (Ikibuga cy’imyitozo cyo kuri stade Amahoro), Uwacu Julienne yatangarije abanyamakuru ko cyahawe ikipe ya APR FC kuko yagisabye, kandi ngo iyi kipe y’ingabo yemeye gukomeza kukitaho. MINISPOC na APR FC zigiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu kwita kuri icyo kibuga.
Photos/R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
18 Comments
Ntago wavuga ngo ni igihombo kuko ibikorwa remezp bizabaho imyaka myinshi kandi izana ry’igihugu ryarigurishe mubijya no kwakira amarushanwa …
So ntango aribibi
Aho kujyirango amafaranga aburire aho tutazi yajyenda aho wabasha kubona daaaaa!!!
@Kangusetse
Ku bijyanye n’imyandikire y’ikinyarwanda birakomeza kugaragara ko abandika ku mbuga zinyuranye bandika amakosa menshi ukibaza aho uru rurimi rwacu rw’ikinyarwanda turuganisha. Dore nk’uyu @Kangustse mu nteruro ye imwe gusa yanditse harimo amakosa atatu yose. Turasaba ba chief editors b’izi mbuga, kujya bagerageza gukosora amakosa y’imyandikire (fautes d’othographes) ari mu nyandiko zibageraho mbere yo kuzisohora ku rubuga rwabo.
Reka mbwire @Kangusetse ko:
Mu kinyarwanda batandika “ntago” ahubwo bandika “ntabwo”.
Mu kinyarwanda batandika “kujyirango” ahubwo bandika “kugirango”
Mu kinyarwanda batandika “yajyenda” ahubwo bandika “yagenda”
Rwose dukwiye kugerageza gusigasira imyandikire myiza y’ikinyarwanda cyacu.
Mugire amahoro.
Erega mbona amaherezo ikinyarwanda kizamera nk’igiswahili cy’abakongomani!!! Nawe ndebera ngo uramukosoye nyamara uvanze ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa!
@Murinda ntibyari ngombwa ko ukoresha ijambo “Chief editors” byari kuba bihagije iyo ukoresha “ubwanditsi bw’ikinyamakuru”.
@Murinda, ntibyari ngombwa ko ukoresha ijambo: “Fautes d’othographes” (n’ubwo nabyo byanditse nabi=”Fautes d’orthographes”)wari kuvuga amakosa y’imyandikire.
Nawe Ugire amahoro
@Ndumiwe,
ibyo nawe uvuze nibyo, ariko icyo @Murinda yari agambiriye ni cyiza, yavuze ukuri ko dukwiye kwikosora, ariko icyo ntemeranya nawe ni uko “ubwanditsi bw’ikinyamakuru bwajya budukosora” kuko byaba atari byiza ko bagira icyo bongera cyangwa se bagabanya ku bitekerezo tuba twatanze; bashobora kubyemera bakabitangaza, cyangwa se bakabyanga bakabinyonga, ariko kubihindura byo hoya! Usibye ko tugiye tunakosorana twe abasomyi hagati yacu ntabwo byaba ari bibi.
Nkanjye mwankosora kuko ndabizi ko imyandikire yanjye itanoze, ariko kutayinoza si ubushake ahubwo ni ukutabimenya, ubwo munkosoye mwaba mumpuguye bityo ubutaha sinsubire muri rya kosa.
Murakoze, murakagira Imana.
Yewe @ndumiwe we, soma neza urasanga n’ubundi @Mirinda yanditse ko “fautes d’orthographe” ari amakosa y’imyandikire. Ahubwo we iryo jambo ry’igifaransa yarishyize mu dukubo (entre paranthèses) ashaka gusa kwerekana icyo bivuze mu rurimi rw’ igifaransa.
Gira amahoro.
Urakoze cyane birababaje kubona twiyangiriza ururimi. Uranshimishije Pe
hahahahahahahahahahah!!!!! Ngo ikibuga cyahawe APR FC Sha ndumiwe pee! uko nuguzugura ikipe yagisirikari!! mugakabya!!.murimake mwarayikuburiye!!.Na Stade amahoro mizayitanga tu!!!!.
Iyi nkuru, uko yanditse mu nteruro,yatuma umuntu yibaza niba umutungo w’Igihugu utarasesaguwe! Ariko iyo usomye neza, usanga nta gusesagura kurimo, kuko hari: ibikorwaremezo byubatswe (stades) zizakomeza gukoreshwa niba zitaweho! Ikibazo ni ukumenya ayo zatwaye muri ziriya miliyari? Ibi bigomba kuvugwa kugirango abashinzwe kuzicunga bamenye uburemere bw’umutungo bacunze bityo barusheho kuwitaho;
ikindi ni uko abikorera (amahoteli, restaurants,…) nabo barungutse,kuko babonye abaclients benshi;
icyanyuma, ari nacyo gikomeye cyane, nubwo tutabishyira mu mibare, ni uko Igihugu cyacu cyerekanyeko, nubwo cyanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, cyashoboye kwiyubaka kikaba gishobora kwakira imikino mpuzamahanga yo kuri ruriya rwego. Nta gihombo rero kirimo, ahubwo dukomeze imihigo. Murakoze.
Kwandika nabi nkana titre y’inkuru ugamije gukurura abantu ubanza aribyo bigezweho
ARiko uyu munyamukuru si umunyamwiga rwose!! Uyu mutwe ni inkuru birahabanye!! Kimwe nibyo MInister yavuze niba atamuvugiye nabi, cg akamuvugira ibyo atavuze. Nonese Noba barashobye 16M, akajya mu bikorwa remezo hari aho byagiye!! Ntekereza uriya ari umushinga uzakomeza kubaho (Ibikorwa remezo), Hanyuma se aytinjiye mu Hotels hari uwbo yajyaga mu mahanga! Ndatekereza amafaranga yinjiye utashobora no kuyabara, kuko nuwahitaga yarahahaga!! Rwose mureke inkuru za byacitse
Ikibazo mbona mu banyamakuru ni ukwandika inkuru zidacukumbuye, ubundi mu bukungu haba ibyo bita “Capital expenditures” bivuze amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’inyungu rusange nk’ibikorwa remezo bene aya mafaranga aba azabyara inyungu mu gihe kirekire (nk’amafaranga yubakishijwe imihanda, amasoko,ibibuga by’indege, iby’imikino n’ibindi…). Rero ntabwo aba ahombye ngo kuko adahise agaruka ako kanya. Nabagira inama ko mu gihe wandika inkuru ijyanye n’igisata runaka mwajya mubaza abazobereye muri icyo gisata kugirango mudakora inkuru za cyenyege.
Ariko uyu munyamukuru si umunyamwuga rwose!! Uyu mutwe ni inkuru birahabanye!! Kimwe nibyo Minister yavuze niba atamuvugiye nabi, cg akamuvugira ibyo atavuze. Nonese Niba barashobye 16M, akajya mu bikorwa remezo hari aho byagiye!! Ntekereza uriya ari umushinga uzakomeza kubaho (Ibikorwa remezo), Hanyuma se ayinjiye muri Hotels hari ubwo yajyaga mu mahanga! Ndatekereza amafaranga yinjiye utashobora no kuyabara, kuko nuwahitaga yarahahaga!! Rwose mureke inkuru za byacitse
Njyewe ndabona ari imyumvire iri hasi ya bamwe muri kwibaza ko umunyamakuru atari umunyamwuga!
Ibyo yavuze ni ibyo abayobozi bivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, kandi yatanze details uko bazitanze nabo ko nubwo byakumvikana ko hinjiye macye ariko ayinjiye mu bindi ari menshi ariko ntabwo abo bayobozi bayabaze ngo bayatangaze, njyewe rero sindi kubona ikibazo na kimwe ku munyamakuru, yakoze reportage y’ibyavugiwe mu nama.
Icyo nenga umunyamakuru yenda ni uko atabajije cg ngo akore ubushakashatsi ku mafaranga yaba yarinjiye mu bindi, Hotels, Restaurants, transportation, shoppings, sex-workers n’abadni bantu bose bagiye babona amafaranga biciye kuri CHAN, kandi nabyo sinamuveba cyane nkurikije ubushobozi itangazamakuru ryacu rifite.
Njye iyi nkuru ntacyo nyinenga rwose kuko umunyamakuru yavuze facts abayobozi ubwabo bivugiye
Umva mbese @Macox Ahubwo uyinenze kurusha abandi bose! nonese nyine kuki atangaza inkuru idacukumbuye? Ngo bashoye miliyari 16 binjiza miriyoni 200? ubwo se nibyo? ayo yandi uvuga se yo ni amabuye? Ngo itangaza makuru ryacu riri hasi? Kuki se twe turi kubyibaza tutari turi mu kiganiro, we wari uhari (umunyamakuru) yamaragamo iki niba adafite ubushobozi bwo kubyibaza. Dore icyo yabikoreye ni ukudushitura kandi koko yabigezeho kuko twese turi gusoma, tukandika hhhhhmmm nibyo aba agamije Abanyamakuru Baba bashaka gushyiraho umutwe ushitura abantu gusaaaa!
Umva kandi NDUMIWE, nonese ko we nibura yagiyeyo akakugezaho ibyo bahavugiye yagize nabi, cyane ko wowe utari wigiriyeyo cg utanashoboye kwigirayo? Ubu urarebye muri iyi nkuru uburamo information n’imwe y’ingenzi? Hahahha sha ntugapinge man!
Umunyamakuru yaguhaye ibyo afite, kandi ngo ugucumise ingufi ntaba agukinze ndende, iyo yicara akakubwira ngo agereranyije arabona mu ma hotel no mu ndaya, no mu bashoferi, no mu tubari, no mu ma boutique harinjiye miliyari 400 nibwo wari kwishima rero?
Mujye mureka gupinga ibintu mudafiteho ibyo mwabikoraho, njyewe nshimye ibyo mbonye yaduhaye kuko we yari ahibereye, ngaho nawe jya kuri terrain umurute ubaze izo sector zose ayo zinjize uze utubwire turagutegereza pe! nawe uraba ugize neza,
Rahira ko utakwamira mu migina wagiye kubaza ibyo binjije ahubwo nawe ukabaha icyashara! hihihihi (aha nasetsaga cyakoze ntumfate nabi muvandimwe)
Ngaho komera umunsi mwiza
Stade zubatswe se zo ntizinjiye mu mitungo y’igihugu? cyereka niba zarubatswe ku nguzanyo! kuko umutungo w’umuntu =ibyo atunze uvanyemo imyenda (Assets-Liabilities). Niba rero ziriya miliyari 16 atari umwenda u Rwanda rwaba rwarungutse cyane kuko zose zinjiye mu gihugu
Nta kundi wagira julienne n Rayon mujye muyitiza.
Ubundi se ibitari ibya rupiyefu n’iki? Iyo kopi yazo se na za police ntibabeshejweho n’imisoro yacu yagombye kudufasha kubona nk’amazi n’ibindi by’ingenzi mubuzima !
Comments are closed.