Sepp Blatter ngo yemereye Nkurunziza umwanya muri FIFA ngo ntiyiyamamaze arawanga
Mu gitabo cyashyizwe hanze kuri uyu wa kane Sepp Blatter wahoze ari umuyobozi mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yavuze ko yari yemereye perezida Pierre Nkurunziza kumuha umwanya muri FIFA kugira ngo ntiyiyamamarize kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu ariko akawanga.
Ibi bikubiye mu gitabo cyashyizwe hanze kuri uyu wa kane gifite umutwe ugira uti “Sepp Blatter: Mission and Passion Football”.
Iki gitabo cyakozwe n’uyu mugabo wahagaritswe ku mwanya wo kuyobora FIFA nyuma yo kugaragaraho ruswa, uburiganya no kwigwizaho imitungo mu mwaka wa 2015 agaragaza akazi katoroshye yakoze ashaka guhagarika Nkurunziza kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu .
Muri iki gitabo hari aho Blatter agira ati “ Imbere y’imbaga y’abatangabuhamya nasabye perezida (Nkurunziza) ukunda umupira w’amaguru ko naramuka yumvise ko byari kumugirira akamaro cyangwa bikakagirira igihugu cye, FIFA yashoboraga kumwohereza nk’uhagarariye Football muri Africa cyangwa ku isi.”
Blatter yagize ati “Ku bw’amahirwe macye, ntibyashobotse.”
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Busuwisi igarukwaho ko ari yo yasabye Blatter gukora aka kazi, rigaragaza ko Blatter n’umunyamabanga wa Leta Yves Rossier bagiranye ibiganiro koko ariko iyi Minisiteri igahakana ko itigeze imusaba kubuza Nkurunziza kongera kwiyamamaza.
Iyi minisieteri igira iti “Intego yari ugushaka umuti wo kugarura amahoro no guhosha imidugararo iri mu Burundi.”
Iyi Minisiteri ikomeza igira iti “ Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ntiyigeze isaba Perezida Nkurunziza kutongera kuyobora u Burundi.”
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Willy Nyamitwe ushinzwe itumanaho n’Itangazamakuru mu biro bya Nkurunziza yemereye iki gitangazamakuru ko imishyikirano hagati ya Nkurunziza na Sepp Blatter yabayeho koko.
Yagize ati “Murabizi ko muri kiriya gihe abantu benshi baciye mu nzira zitandukanye, hari ababigerageje bacishije muri FIFA.”
Willy Nyamitwe ukunze kumvikana avuga ko kwiyamanza kwa Perezida Nkurunziza kubahirije amategeko avuga ko ibi bitashobotse kuko umukuru w’igihugu cy’u Burundi atari we wifuzaga kuguma ku mwanya w’umukuru w’igihugu ahubwo ko yabisabwaga na benshi barimo n’abanyagihugu.
Uyu mugabo ukunze kugira byinshi atangaza ku bibera i Burundi avuga ko FIFA yari yayobye kuko Nkurunziza atari guhemukira Abanyagihugu n’abarwanashyaka ba CNDD FDD ngo age gufata umwanya muri FIFA.
Nyamitwe avuga ko uyu mukuru w’igihugu adakunda ubutunzi ku buryo yari gushiturwa n’umwanya yari yemerewe muri FIFA.
Uyu muvugizi uhuza gukurwaho kwa Sepp Blatter n’ibi yasabaga Nkurunziza, avuga ko Blatter wavuzweho kurya ruswa ari we wizezaga Nkurunziza umwanya ariko ko nabyo byari uburiganya nk’ibindi byose yatumye akurwa ku buyozi bwa FIFA.
Nyamitwe ati “Uwabikoraga ni uwo wari uyoboye FIFA akaba atakiyiyoboye kuko hari ibyo yashinjwaga byo gutanga ruswa, ibyo rero ni nabyo yakoresheje mu bubeshyi n’amayeri byagaragaye ko abikora n’ahandi.”
Kuva ibibazo by’umutekano mucye byatangira kuvugwa I Burundi, abantu barenga 400 bamaze kwicwa barimo n’abo mu nzego z’umutekano nk’abasirikare bakuru nka Col Buzobona waraye wiciwe mu murwa mukuru wa Bujumbura.
Reuters& BBC
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nyakubahwa Nkurunziza ntabwo yari kwemera ibyuyumujura ruharwa yamubwiye.
nkunda cyane bihebuje nkurunziza peter nyaguhora kungoma
La Politique est un sale jeu. Umuntu uregwa kurya ruswa nka Sepp Blatter ni gute,ku nyungu z’abantu batari abarundi, ashobora gusaba umukuru w’igihugu cy’Uburundi kuva ku buyobozi bw’igihugu cye ngo ajye kuyobora iby’umupira w’amaguru??
Quelle leçon de morale Mr. Sepp Blatter (le corrompu) pouvait-il donner au Président NKURUNZIZA du Burundi?? Et (mon Dieu!) pourqoui le MINAFFET Suisse devait-il se voir impliqué dans ce sale jeu?? Ariko umenya koko ibihugu byo mu burayi n’abayobozi babyo bisuzugura abanyafurika.
bariya bantu bagambamira Afurika. Wansobanura ute ko aba banyaburayi ataribo bath za intambara i Burundi kubera ko imigambi yabo baba batashoboye kuyigeraho? Ese ubundi u Burundi burazizwa iki bwaba bwarakoze gitandukanye n’ibibera ahandi? Angola Dos Santos amaze imyaka itabatika ku butgetsi kandi mbona abanyaburayi bahorayo kumuramya ngo abahe amasoko ya Peteroli n’amabuye y’agaciro, Camerouni Paul Biya hari benshi batazi imyaka amaze ku butegetsi(ishobora kuba irenga 30) uwo ntawe ujya amuvugaho. Museveni ntawe umupangira kumwamagana kandi amaze imyaka irenga 26 ku butegetsi! Sassu Ngweso, Idriss Deby abo bose bamaze gutorerwa mandat zirenze enye abanyaburayi baticecekeye! Paul Kagame yarangije kuvuga ko aziyamamaza nyuma ya mandat ya kabiri abazungu bararuciye bararumira! Nkurunziza umaze imyaka 11 kubutegetsi bamuretse bagatunga urutoki biriya bisazirwa byamunze ibihugu byabyo? Turambiwe intambara zizanwa n’abazungu muri kano karere.
Comments are closed.