Digiqole ad

Ubushakashatsi: 56% nibo bagisoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro mu Rwanda

 Ubushakashatsi: 56% nibo bagisoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro mu Rwanda

41% by’abasoma ibinyamakuru ni ababisanga aho bakorera, 9% ngo ni ababisanga mu masomero

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB bwatangajwe kuri uyu wa kane buvuga ko mu banyarwanda babajijwe basanze abantu 56%  aribo bagisoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro buri gihe, muri aba ariko 41% basoma ibi binyamakuru babisanze aho bakorera.

41% by'abasoma ibinyamakuru ni ababisanga aho bakorera, 9% ngo ni ababisanga mu masomero
41% by’abasoma ibinyamakuru ni ababisanga aho bakorera, 9% ngo ni ababisanga mu masomero

Ubu bushakashatsi buvuga ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro byasubiye inyuma cyane mu mikorere na business kubera kuzamuka kw’ibyandikira kuri Internet bitanga amakuru ku buntu bikabeshwaho no kwamamaza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bitangazamakuru 15 byandika ku mpapuro (Print Media), umunani muri byo ni iby’abantu ku giti cyabo  ari nabo babishoramo amafaranga yabo ubwabo, bine (4) bikora nka kompanyi y’abantu bahuriye ku gikorwa, bibiri ni ibikora ku bufatanye na Leta naho kimwe ni ikinyamakuru cya Leta.

Ibi bitangazamakuru byose isoko ryabyo rinini ni ifatabuguzi ry’ibigo bya Leta riri hagati ya 10 na 60%, ari nayo mpamvu 41% by’abasoma ibi binyamakuru ngo babisanga aho bakorera, 18% bo ngo babisoma babivanye mu nshuti zabo, abantu 32% ngo nibo basoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro babyiguriye.

RGB ivuga ko ishaka gufasha bene ibi bitangazamakuru guhangana n’inzitizi bifite muri iki gihe, gusa Fatuma Ndangiza umuyobozi wungirije wa RGB avuga ko iri tangazamakuru naryo rifite inshingano zo guhindura imikorere kugira ngo ribashe guhangana ku isoko riri kwigarurirwa n’ibinyamakuru byo kuri Internet.

Amb. Fatuma  Ndangiza ati “Twebwe ntabwo dufite ibisubizo byose kuri Print Media ariko twifuza kubafasha kwiteza imbere bakavanaho inzitizi bafite, gusa nibo bagomba gutera intambwe ya mbere bagahindura imikorere.”

Amb. Ndangiza avuga ko imyumvire ihari ivuga ko abanyarwanda badakunda gusoma ibi binyamakuru bikwiye kuyivanaho bitanga ibyo gusoma bihagije kandi bifite ireme.

RGB ngo izakomeza gufasha itangazamakuru ryandika kuri Internet ariko ngo abafite ibisubizo si RGB gusa ngo iri tangazamakuru ryashaka n’izindi nzira zihari zo kuvanaho inzitizi bafite.

Ubu bushakashatsi bwa RGB buvuga ko ku bantu babajijwe 76% muri bo bemeje ko igiciro cy’ibinyamakuru byandika ku mpapuro kidateye ikibazo, 24% bo bemeje ko bene ibi binyamakuru bihenze.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko ye! Ubwo se 80% by’abanyarwanda baba mu cyaro abagerwaho n’ibinyamakuru ni bangahe? Ubu tirage y’ibinyamakuru bisohoka bikanagurishwa mu Rwanda muri rusange igera no kuri copies 300,000 nibura? Muri miliyoni 12 z’abanyarwanda ubwo 50% babisoma byabagezeho gute?

  • Haaaaaaa uwasomye amakuru y’urushuhirane yabaga mu binyamakuru byanditse nk’umuseso n’umuvugizi ntiyasoma turiya tunyamakuru tuba twanditsemo aho bateye icyayi, bafashe mayibobo, baciye caguwa, bariye imbwa nutundi dukuru tudafatika. Abanyarwanda baba bifuza gusoma inkuru z’urushuhirane kuburyo niba batazibonye iriya 50% y’abasomaga nayo izamanuka yegere 0%. At least ibinyamakuru biri online ntibigusaba kubigura kandi usoma inkuru ushaka zonyine naho ibiri hard ugura ikinyamakuru cyose cyabamo amakuru aryoshye cyangwa abishye.

  • RGB ikorerahe ubu bushakashatsi?! Ibi bintu nta kuri kutimo! nta 56% by’abanyarwanda basoma ibinyamakuru! ikizwi nuko n’ababisoma baba bashishikajwe no kushakamo amatangazo y’akazi n’amasoko! Ibinyamakuru bisohora ayo matangazo kandi birazwi ni bibiri gusa. Nabyo kandi ntibigurwa kubera gukundwa ahubwo nuko aribyo byonyine Leta yahisemo guha amasoko y’amatangazo yayo bitananyuze mu mucyo w’ipiganwa! Njye nzi neza ko abasoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro(babiguze)badashobora kurenga 2%! Ibindi ni ITEKINIKA risanzwe rya RGB! Niba mumpinyuza mubaze ba nyiri ibinyamakuru!

  • Nkurikije comments mbona hano ndasanga abantu bafashe uriya mubare wa 56% nkaho bishatse kuvuga 56% y’abanyarwanda, ariko ibyo sibyo. Abenshi bayobejwe n’uriya mutwe w’inyandiko.

    Umutwe w’iyi nyandiko ubwawo urajijisha rubanda. Kuba umutwe w’inyandiko wanditse ngo: “Ubushakashatsi: 56% nibo bagisoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro mu Rwanda”, bishobora gutuma umuntu akeka ko 56% by’abaturarwanda aribo basoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro. Ibyo rero ntabwo byaba aribyo. Ahubwo RGB yo icyo ivuga ni uko 56% by’abantu babajijwe aribo biyemereye ko basoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro.

    Mu bushakashatsi RGB yari ikwiye gukora, reka nyisabire kwegera bariya bana bacuruza ibinyamakuru mu masoko, ku mihanda no muri za gare, maze ibabaze umubare w’ibinyamakuru bagurisha uko bingana buri cyumweru n’umubare w’ibinyamakuru bisaguka bitaguzwe kuri buri nimero y’ikinyamakuru bacuruza. Ariko aha twanazirikana ko umuntu uguze ikinyamakuru atari we ugisoma wenyine kuko ashobora no kugitiza abandi nabo bakagisoma, ntabwo rero umubare w’ibinyamakuru byaguzwe ariwo werekana neza neza umubare w’abantu basoma ibinyamakuru.

    RGB izajye no mu bigo cyangwa za Minisiteri bafite ifatabuguzi ku binyamakuru irebe ibinyamakuru ibyo bigo n’izo za Minisiteri bafata ibyo aribyo, noneho irebe niba n’abakozi bo muri ibyo bigo cyangwa izo Minisiteri ibyo binyamakuru biza iwabo koko babisoma.

    Buriya bushakashatsi RGB ivuga ngo yabajije abantu hanyuma 56% y’abantu babajijwe bemera ko basoma ibyo binyamakuru, ibyagezweho muri ubwo bushakashatsi bishobora kuba bitanga igisobanuro kitari ukuri, kubera ko, biterwa n’abo wabajije abo aribo naho bari. Niba RGB ibajije abatuye mu mijyi birumvikana ko umubare w’abasoma wenda uzagaragara ko uri hejuru, ariko RGB nijya kubaza abo mu cyaro nya cyaro, izibonera ko umubare w’abasoma uri hasi cyane. Uretse ko no mu mujyi abantu bashobora kukubeshya ngo barasoma kandi mu by’ukuri badasoma. Ushobora kubaza umuntu wo mu mujyi wize uti ese usoma ibinyamakuru, akanga kukubwiza ukuri ko adasoma kubera ko abona wenda bimusuzuguza, agahitamo kukubeshya ko asoma kandi mu by’ukuri atabikora. Mu bushakashatsi rero hagomba ubushishozi buhagije ndetse n’ubusesenguzi buhagije. Ntabwo igisubizo cyose cya “YES” kiba koko cyafatwa nka “YES”. Biterwa na……na…..na….

    Njye iyo nikoreye ubusesenguzi bwanjye, dore ko nanjye nkurikirana cyane ibinyamakuru kandi nkuze kubisoma, mbona ko muri rusange muri iki gihe abantu basoma ibyo binyamakuru byanditse ku mpapuro batarenze 8%. Aha ndavuga 8% y’abanyarwanda bazi gusoma no kwandika ntabwo mvuga 8% y’abanyarwanda muri rusange.

    Kudasoma rero ibinyamakuru byanditse ku mpapuro ahanini biterwa n’impamvu nyamukuru zikurikira:
    1) Mu muco w’abanyarwanda, cyane cyane ab’iki gihe, ntabwo bakunze gusoma
    2) Ibyo binyamakuru birahenze: ikinyamakuru kigura 500 Frw (ayo mafaranga ni menshi)
    3) Ikoranabuhanga ryatumye bamwe bahitamo kwisomera inkuru ziri ku mbuga nkoranyambaga
    4) Kuba mu byandikwa nta nkuru zikurura abantu zirimo bituma abantu batirirwa basoma
    5) Mu binyamakuru byinshi usanga inkuru nta busesenguzi burimo,nta n’ubunyamwuga
    bugaragaramo

    • Njye ikinyamakuru kiri hard paper nakigura ari uko gusa gifite INKURU zikwiriye ayo 500F bakigurisha, naho ubundi kunyereka amafoto y’abasirikare n’amakuru y’ibihuha cg amakuru abari online batangaje kera… n’iyo wakimpera ubuntu sinagifata. Ikindi kandi, n’ibyitwa ko bigurisha si uko bifite ikindi birusha ibitagurisha ahubwo n’amasoko byahawe mu bigo ndetse n’amatangazo y’akazi n’amasoko abibamo. Umunsi hemejwe ko ayo matangazo y’amasoko n’akazi ashobora kujya atangirwa online muzaba mureba ko n’ibyo bindi bitazima.
      Mu bushakashatsi bwanyu mwari mukwiye no kubaza bya bitangazamakuru byagerageje gukora online na offline (igihe, new times) mukabibaza avis yabo kuri iyo ngingo, kuko nko ku bwanjye nabonye igihe hard paper yarazize ko yatangazaga amakuru ashaaaajeee… kandi adacukumbuye, na New Times online ikazira icyo kuko itubwira ibintu abandi batubwiye cyeeraaa!
      Naho inama nabagira abandika offline, nibashakishe business model ijyanye n’isoko kuko iki kibazo si mu Rwanda honyine bagifite ahubwo ni ku isi hose kubera online news media, niba bananiwe kubona igisubizo ubwo nyine bazazime maze bahinduke amateka nka za phone fixe, publiphone, tuvugane, imashini zogosha ziri manual, za machine a ecrire… etc

  • Hagati aho RGB yiyemereye ubwayo ko ibyinshi mu binyamakuru byandika biri hafi gucika (inkuru yaciye kuri VOA kuri uyu wa gatanu 22/04/2016). Nyamara Reporters Without Borders yadushyira ku mwanya w’161 ku isi mu bihugu 168 mu bwisanzure bw’itangazamakuru, iyo RGB igahindukira ikakubwira ko ibyo nta gaciro bakibiha, kuko nta kuri kurimo. Nyamara buriya ari igikombe bahawe, n’iyo cyaba gikoze mu muringa, babitangariza isi yose. Nta kundi nyine ni ukujya twiyumvira ziriya radiyo zagwiriye ziduhata umuziki, chat, sport, urwenya n’indi myidagaduro, amasengesho n’amatangazo yo kwamamaza. Ariko barananenga rero! Buri gihe bose baba bamagana FERWAFA mu biganiro kumupira w’amaguru.

Comments are closed.

en_USEnglish