Digiqole ad

Rihanna yamuritse inzuma z’agaciro ku menyo ye

Ubuzima by’ibyamamare ku Isi ntabwo busiba kuzamo udushya, ibintu by’imitako ku menyo (Grills) bireze cyane mu ba’star’ bakomeye ku Isi.

Rihanna yerekanye imirimbo ye mishya

Rihanna yerekanye imirimbo ye mishya

Rihanna kuri uyu wa gatatu yerekanye iyi mirimbo ye nawe ubwo yashyiraga amafoto yabyo kuri internet.

Ni imirimob y’izahabu ibiri, umwe ku menyo yo hasi undi ku menyo yo hejuru.

Iyi mirimbo uwo hejuru ushushanyije nk’imbunda ya AK47 uwo hasi ni agapande gaconze neza ka zahabu gafashe ku menyo.

Ibi bintu bya ‘grills’ ku menyo ni imirimbo igezweho cyane mu byamamare muri USA, buri wese yerekana bene uyu murimbo yazanye.

Beyoncé mu cyumweru gishize nawe yari yerekanye iyi mirimbo nkuko bitangazwa na TMZ.

Ni ifiyeri nta kindi arwana nacyo

Ni ifiyeri nta kindi arwana nacyo

Bimaze iki?

Ashwi ni umurimbo, ni ibigezweho iyo mu mahanga.

Ntabwo bigomba kwitiranywa n’inzuma tubona zambaye bamwe muri bagenzi bacu (Kenshi ni urubyiruko) ziba zigamije kubatunganyiriza amenyo akajya ku murongo.

Ibi by’abo muri Amerika ntakindi babyambarira uretse kwishimisha no kugirango naseka ‘amasaro aseseke’ aka wa mugani.

Grills zigamije gusa kwishimisha, kwiruka inyuma y’ibigezweho bigaragara ko bivuna cyane urubyiruko cyane cyane muri Africa, ahari ubushobozi bucye ahanini.

Rihanna yicaye neza ngo yereke Isi ifiyeri rye rishya

Rihanna yicaye neza ngo yereke Isi ifiyeri rye rishya

Photos/RihannaInstagram

UM– USEKE.RW

en_USEnglish