Nyabihu: Imvura yahitanye abantu batatu isenya amazu 40 yangiza imirima
Iburengerazuba – Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda yangije byinshi mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda na Kabatwa ahapfuye abantu batatu, amazu 40 agasenyuka n’imirima ikangirika, ibi byangijwe bishobora kwiyongera kuko hagikusanywa amakuru.
Philippe Habinshuti umuyobozi w’ishami ry’ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi yabwiye Umuseke ko bagikora ubugenzuzi ku byaraye bibaye kugira ngo bagire icyo bakora.
Abitabye Imana ni abagwiriwe n’inzu barimo umubyeyi n’umwana n’undi muntu umwe wibanaga.
Gusa yemeza ko amakuru kugeza ubu bafite ari uko abantu batatu bahasize ubuzima n’inzu 40 zikangirika hamwe n’imirima n’ubwo ngo ubugenzuzi bukiri gukorwa.
Imvura imaze iminsi igwa yagiye yangiza ibintu kandi ihitana abantu cyane cyane mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Birababaje! Abobantu Inama ibahe iruhuko ridashira
Abatabarutse, Imana ibakire, abasenyewe nabo bakomere. Minisiteri nayo ikwiye kunyarutsa iryo perereza, kugirango abakeneye ubufasha babubone vuba, bareke gukora muri bureaucracy. Ibiza ni ibiza, abantu ni batabarwe, nibiba ngombwa hakorwe fundraising mu gihugu ariko babone ubutabazi. Dufatane urunana, dushyigikirane, “ak’imuhana kaza imvura ihise”.
Comments are closed.