Rutsiro: Mu mvura ya nijoro, inzu yagwiriye umugore n’abana be 3 bose barapfa
Iburengerazuba – Mu murenge wa Kivumu Akagali ka Kabujenje mu mudugudu wa Kanyamateme imvura yahaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane ryakeye yagushije inzu igwira abana batatu na nyina bose bahasiga ubuzima. Umwana umwe utari waraye mu rugo niwe warokotse.
Justine Ikimanimpaye n’abana be Abraham Iradukunda w’imyaka 15, Pascal Niyogisubizo w’imyaka 11, Alpha Mujawimana w’umwaka umwe gusa nibyo bose bitabye Imana bagwiriwe n’inzu.
Callixte Ndagije utuye muri uyu mudugudu yabwiye Umuseke ko iby’uko inzu yabagwiriye babimenye hacyeye kuko uyu mubyeyi yari atuye ahantu hitaruye abandi ho gato hatari ku nzira.
Ndagije avuga ko bakimenya amakuru abaturanyi bihutiye gutabara ariko bagasanga uyu mubyeyi n’abana be bose bapfuye kubera kugwirwa n’igikuta cy’inzu no kubura umwuka.
Ladislas Ruzindana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu yabwiye Umuseke ko ibi byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ibi bice byegereye ishyamba rya Gishwati.
Ruzindana avuga ko iyi mvura imaze iminsi igwa amazi yinjiye muri foundation y’inzu uyu mubyeyi ntiyabimenya, igikuta kimwe cyari cyarinjiyemo amazi menshi mu mvura yagwaga nijoro cyaje kugwa maze kimubwira we n’abana.
Ruzindana ati “Byamenyekanye hacyeye umwana wari ugiye kwahira ubwatsi ariwe ubibonye maze inzego zose ziratabara, ubuyobozi buzafasha mu gushyingura aba bapfuye no gufasha abo mu muryango basigaye.”
Imirambo y’uyu mubyeyi n’abana be yahise ijyanywa ku bitaro bya Gisenyi kuko aribyo biri hafi, uyu murenge wa Kivumu batuyemo ukaba uhana imbibi n’uwa Nyamyumba wa Rubavu.
Emerance Ayinkamiye umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro nawe yemereye Umuseke ko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge buzafatanya gushyingura uyu mubyeyi n’abana be.
Ayinkamiye avuga ko aka gace gakunze kurangwamo imvura nyinshi n’inkuba bakunze gutanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda, nko kuyobora amazi ashobora kwinjira muri foundation z’inzu zabo, kuvanaho imikingo cyangwa kuringaniza imikingo abenshi baba batuye munsi kuko ari akarere k’imisozi n’ubundi butumwa bwo kwirinda ibiza.
Mu karere ka Karongi mu ijoro ryo kuwa 18 Mata 2016 mu murenge wa Bwishyura Akagali ka Gasura inzu yagwiriye umugore n’umwana we w’imyaka ine bombi barapfa, bivuye ku mvura yariho igwa ikagusha umukingo nawo ukagwira inzu barimo.
UM– USEKE.RW