Abanyeshuri 30 ba Kaminuza Gatolika mu rujijo, bazaniye ikibazo cyabo Inteko
Gisagara – Muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save haravugwa ikibazo cy’abanyeshuri 30 biga mu ishami rya ‘Biomedical Laboratory Sciences’ bamaze imyaka irindwi biga iri shami mu gihe bagombaga kuryiga imyaka ine bakarangiza. Nyuma yo kubona ikibazo cyabo kidakemuka aba banyeshuri kuri uyu wa kabiri bafashe inzira bazanira ikibazo cyabo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bo bavuga ko ari akarengane.
Aba banyeshuri bavuga ko nubwo Kaminuza yabo hari ibyo yaba itujuje bikwiye gukemuka vuba mu nzego zibishinzwe ariko bo bakabona impamyabumenyi, aba batangiye amasomo mu 2011, bagombaga kurangiza mu 2014 ariko bongereweho andi masomo bakomeza kwiga.
Umwe muri aba banyeshuri ati “kugeza ubu ntituzi aho ikibazo kiri gukemurirwa kuko batujyana mu nzego zitandukanye ntibagire icyo batumarira.”
Iki kibazo cyabaye ubwo aba banyeshuri bari bagiye kumurika (defense de memoire) ibyo bize mu myaka ine ngo bahabwe impamyabushobozi zabo, ariko ngo barahagarikwa nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi ngo isanze zimwe muri kaminuza zigenga zo mu Rwanda zarayiciye mu rihumye zifungura amashami zitabiherewe uburenganzira, ayo mashami arahagarikwa nubwo bwose yari amaze igihe kinini abanyeshuri bayigamo.
Aba banyeshuri b’i Save ngo basabwe na Kaminuza ko bongerewe andi masomo yo kugira ngo buzuze ibisabwa bagakomeza kwiga ariko ngo barabona ikibazo cyabo kidakemurwa.
Aba banyeshuri baravuga ko ubu baba bamaze kugera ari kure ngo kuko abo biganye bamaze imyaka igera kuri itatu bahawe ibyangombwa nyamara bo n’iyo bagerageje kubaza kaminuza bigamo ngo igisubizo bahabwa buri munsi ntigihinduka ahubwo babwirwa ngo biri mu nzira yo gukwemuka, bityo baribaza iherezo ryabo n’amasomo bize imyaka irindwi kandi bagombaga kwiga imyaka ine.
Umuyobozi wa kaminuza wungirije ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza Prof Faustin Rutembesa yabwiye Umuseke ko nabo bisanze bafungiwe ririya shami ngo kuko hari amabwiriza amwe n’amwe batari bujuje, gusa avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo imbogamizi zateye kutemerera ririya shami zikemurwe. Yemeza ko aba banyeshuri bagombaga kuba barahawe impamyabushobozi mu 2014 ariko ngo bazazihabwa umwaka utaha.
Prof Rutembesa avuga ko nabo bababajwe n’uko aba banyeshuri bahuye n’iki kibazo ari nta ruhare bakigizemo ariko ko iyo myaka yindi bongerewe yo kwiga amwe mu masomo abemerera kuba bujuje ibyasabwaga batigeze bayishyuzwa na kaminuza mu rwego rwo kubafasha no kubahoza amarira.
Umuyobozi w’urugaga rw’abanyamwuga mu by’ubuzima yirinze kugira ibyo adutangariza, gusa avuga ko bari gukorana na kaminuza ngo bakemure iki kibazo burundu.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW
17 Comments
POLE SANA MWARAKUBITITSE PEE
1. AHUBWO SE HABURA IKI NGO MINEDUC/HEC ITANGAZE KU MUGARAGARO URUTONDE RW’AMASHAMI YEMEWE KWIGISHWA MU RWANDA???? (SECONDARY NA UNIVERSITY)
2. GUSA JYE NZAYIKURIRA INGOFERO NIRAMUKA ITANGAJE URUTONDE RW’AMASHAMI AKENEWE KU ISOKO (RY’UMURIMO) MU RWANDA…..!!!!!
POLE KBS MWARAKUBITITSE PEEE
NIBAYIBAHERE MAITRISE RERO SIMUMVA MWARABEREYE IBIGUGU MU ISHURI
Ndebera iyo university ra, genda Rwanda wari ukomeye pe ! Mwa banyeshule mwe mufite ikibazo cy’uko mutajijutse n’ubwo mwiga mu cyitwa university:
Niba nyirishule yarabashutse akabakira mu ishami ritemerewe gukora, nyuma Ministeri ikaza kurifunga, uwo munsi yarifunzeho namwe mwari kurara mutanze ikirego mu nkiko mukarega uwo mutekamutwe, ndetse na MINEDUC nayo mukayirega (niba yaratinze kuza kugenzura cg ntaho yigeze itangaza amashami yemewe muri universities zose). Iyo mubigenza gutya, ubu ni abadepite, MINEDUC na nyiri iyo ngirwa-university bari kuba baza kubasaba ibiganiro. Impozamarira mwari kubaca, yari kuba yarabafashije kujya kwiga ahandi, mwararangije, ndetse munakora muhembwa.
Nimuwunywe, muzajya kujijuka ababingwa barabakamyemo ayo kubaka imiturirwa muri Kigali, u RWanda niko ruteye, utirebeye ntawe ukurebera.
Ubwo se ugngo University ni inyubako aribyo ULk yaba ibahiga University ni amasomo si inyubako Plz jya uca akenge wowe zawadi uzige neza kuko ntacyo uvuze
Zawadi, iri shuri si iry’abatekamutwe ! Plz !
Ariko se nkawe ubonye kubakondana ariwo muti?ngo akari kuwundi karahandurika.
Cyakora birababaje pee! MINEDUC nayo eregaaaa ntako yimereye. numva ngo HEC ikora igenzura buri mwaka sinumva ukuntu hashira imyaka irenga ine itaramenya n’amashami ari muri buri Kaminuza, ubundi se CUR yo ni gute yatangije ishami itarahabwa uruhushya? Ndumva harimo ibibazo byinshi! Wanasanga iyo HEC ifitemo imitahe (share)! nta wamenya da! Nubwo inteko yacu yagira icyo ibafasha nubundi mwarakererewe! igihe cyahise ntikigaruka! Nutakwambuye aragukerereza imyaka 7 yose koko? ni myinshi bavandi! Nta kundi nimwihangane wenda bizakemuka. Ariko ireme ry’uburezi iwacu aha reka nicecekere
Iki nikibazo gikaze,gusa mwihangane bavandi njye iyo biomedical lab niba no mugihugu yemewe simbizi,ahubwo urwo rugaga narwo rujye rusobanura ibyarwo ubu c abujuje ibyo rwabasabye bo bigeze babona ibyo byangombwa? Nka gitwe na ines barabyujuje babona degree arko c urwo rugaga haricyo rwabamariye ntibicaye? Sha mbona byose ariubucuruzi na degree kuribi ntacyo ivuze.pole sana
Ahubwo Principe y’uburezi bwigenga yubahirizwe MINEDUC na HEC bagenzure ireme ry’uburezi!
Igikwiye ni ukureba uburyo aba abanyeshuri babona uburenganzira bwabo hatirengagijwe ariko, ireme ry’uburezi HEC ishinzwe kugenzura!
Ariko abanyarwanda babaye gute? bagiye bagana Inkiko se ko uburenganzira bwabo buba bwahonyowe, ibyo kwirirwa bazenguruka mu banyapolitiki ni nde wababwiye ko abanyapolitiki bafite ibisubizo by’akarengane?
Ahandi iki kibazo cyauhindura umuherwe da! bazeze mbereke uko bakirega niba batabisobanukiwe ubundi urebe ngo kaminuza irakubitirwa ahareba inzega!
Ndabona mugiye gukubitika nk’abari bize muri ISPC bamaze imyaka igera 10 CUR yarabimye diplomes ihora ibizeza ngo bari kubikurikirana.. Nimudahaguruka ngo mugaragaze ikibazo cyanyu bizahera. Abo bapadiri ntibabab bazi ko ubuzima bugoye, ko umuntu yiga kugirango aziteze imbere. Natwe iyo tudahaguruka ngo inzego zibishinzwe ziturenganure twari kuzahera gutyo.Dushimira cyane abarimu bari baratwigishije badufashije kudukorera ubuvugizi na HEC yatwumvise igakemura ikibazo cyacu. Naho niba mutegereje ubuyobozi bwa CUR bizahera bityo.
Hahahahaha!!!!!! njye mbona nyakubahwa yagira icyo akora kuko ntawundi uzakemura ibibazo bya amashuri ariho ubu pe. ikindi hakaryonzo uwo ariwewese uba ufi uruhare muribyo byose biba byabaye kuko burigihe rubanda rugufi nirwo ruri kubigenderamo pe.
Ariko ubundi ikibazo iyi department igira ni bwoko Ki? Kaminuza zose zigenga ziyifite nuko zitujuje ibyangombwa se? Ines, ISPG Gitwe zo byari bigezehe?
Mbona urugaga arirwo rukwiye gukurikiranwa neza kuko arirwo babishyira mu maboko
Abatabizi muzabaze neza ibyo CUR yakoreye abayizemo ikiri ISPC.Bamaze imyaka 10 ibabeshya buri munsi ngo ejo cg ejobundi muzabona ibyangombwa byanyu.Mu nzira zubushyamirane habaye ahabagabo birakemuka.CUR igomba kuba ifite ikibazo gikomeye mu myumvire n’imikorere.
Mbashimiye ibitekerezo bwatanze mwese!gusa buhoro buhoro nirwo rugendo abo muri cur mukomereze aho.tuzabaha inkunga y’ibitekerezo.
Gusa nkurikije ibibazo biba muri za kaminuza z’urwanda!!!byakemurwa na Nyakubahwa president wacu dukunda cyane.Kuko we azi umuntu icyo aricyo akanamuha agaciro gakwiye.
Comments are closed.