Rukumberi: Hashyinguwe imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside
Kuri iki cyumweru mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi mu muhango wo kwibuka hashyinguwe imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari itarashyingurwa mu cyubahiro. Muri uyu muhango banenze cyane abagitoteza abarokotse Jenoside bigaragaza ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ubuyobozi bwibutsa abagifite ibi bitekerezo ko hari itegeko ribihanira kandi rishyirwa mu bikorwa.
Uyu muhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku mugezi w’Akagera waroshywemo Abatutsi abarenga 500 muri aka gace gusa, bakomereza kuri site ya Rukumberi yiciweho Abatutsi babarirwa mu bihumbi bari batuye muri Rukumberi mu 1994
Abatanze ubuhamya bagarutse ku buryo aba bishwe nabi, bari babanje kwirwanaho ariko bakarushwa imbaraga n’Interahamwe n’abasirika bazanywe mu ma Bus bavuye i Kibungo bazanywe na Jean Paul Birindabagabo (ubu uri kuburanishwa ibi byaha) na Sylvain Mutabaruka. Izi abasirikare ngo bakoresheje imbunda na za grenade maze interahamwe zirara mu basigaye n’imihoro n’ibindi bikoresho gakondo mu kwica.
Bamwe batinyaga kwicwa n’imihoro n’amahiri ngo bahitagamo kwiruka bakiroha mu kigaya cya Mugesera.
Mw’izina ry’imiryango yashyinguye abayo, Agnes Mukarubibi warokotse yavuze ko imitima yabo nibura iruhutse ko ababo bashyinguye neza, gusa yibutsa ko hari imibiri myinshi batarabonera irengero kandi abavandimwe babo barokotse bagihangayikishijwe nabyo.
Callixte Kabandana uhagarariye abarokotse bo mu murenge wa Rukumberi yavuze ko hari umutangabuhamya witwa Ancilla mu rubanza rwa Jean Paul Birindabagabo wakorewe ihohoterwa rikomeye kugeza ubwo ahabwa umutekano wihariye kuko banararaga betera amabuye ku nzu ye ngo kuko ajya gushinja Birindabagabo ibyo yabonye akora.
Uhagarariye IBUKA Egide Nkuranga yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 22 hari imibiri y’abishwe ikiboneka ahantu hanyuranye itarigeze ishyingurwa, asaba abafite amakuru y’ahari abishwe badashyinguye kuyatanga.
Nkuranga yashimiye abatarahigwaga bahishe abahigwaga bakarokoka. Anavuga ko ku nshuro ya mbere uyu mwaka hazabaho igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ariko bitigeze bimenyekana aho biciwe kugeza n’ubu.
Jean Marie Vianney Makombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside bigaragara ko yiyongereye ugereranyije no mu myaka ishize.
Ati “Mu Ntara yacu mu cyumweru cyo kwibuka mu turere turindwi tugize iyi Ntara hagaragaye ibibazo 70 bishingiye ku ngengabitrkerezo ya Jenoside. Mu karere ka Ngoma honyine hagaragaye bine.”
Makombe yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside ihanirwa n’amategeko ahana y’u Rwanda, asaba abaturage kwirinda ibikorwa n’amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bine, urwibutso rwa Rukumberi rukaba rurimo imibiri y’abazize Jenoside ibarirwa ku bihumbi 35, naho ku rwibutso rwa Rwintashya aha Rukumberi naho hashyinguye imibiri igera ku 1800.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
MWIHANGANE! IMANA YACU IZATWOMORA KANDI IZADUHANAGURA AMARIRA YACU YOSE. HARI IGIHE IBI BIZASHIRA NTITWONGERE GUPFA UKUNDI, NTITWONGERE KUBABARA, TUZASANGA ABACU TWABURANYE TUGIKUNDANYE. MUSHAKE IMANA NO GUKIRANUKA KWAYO KUGIRANGO TUZARAGWE UBUGINGO DUSANGE ABACU KUKO BARI MU IJURU KWA JAMBO. BISHWE MU RUPFU RUMEZE NKURWA YESU, UBWO YESU YAZUTSE, AKABA ATAGIPFA UKUNDI, NI ABACU NTIBAZONGERA GUPFA. IMANA IBAKOMEZE KANDI IBAGIRIRE NEZA.MUSOME MURI BIBILIYA YERA ” EZEKIYELI 37” YOSE. MUGIRE AMAHORO. MURAKOZE!
Mwihangane mukomere kandi mukomezanye . nibyiza kandi koko biraruhura gushingura uwawe mucyubahiro gikwiye ikiremwa muntu . uwaba azi ahaba hakiri imibari y abantu batabwe nabandi yafasha nabandi rwose kuruhuka no gushira intimba . Rukumberi mukomere mwihangane kandi nkumuvandimwe nifatanyije namwe . yeah, i can feel you . you may not care but i do . hashize imyaka 22 nibyiza mugiye mutangaza amazina yabashyingurwa muribi bihe nababishe kuko amagufwamuntu yose arasa . abari mugihugu mwadufasha kumenya , hari imipira yo kwambara twabonye yanditseho ngo our past not ….. andi magambo ntitwabashije kuyasoma . haba hari handitseho ngo our past not your past ? ndumunyarwanda may be may be not . ariko sinshidikanya ko uri umuntu . nibyo koko uri umuntu .byaba byiza ubaye umuntu nyamuntu ukunva neza ko nudinari umuntu . mugihe dukomeje kwibuka abacu tuzirikane neza umusanzu w umuhanzi twuna kimwe twese igisobanuro cyurupfu . kuri bamwe ninkovu kubandi biracyari ibisebe . inkovu zagahinda nibisebe byamateka ntacyindi cyomoro nurukundo nimurureke erubeho kandi rwemerwe .MUKOMERE
Comments are closed.