Digiqole ad

Abakozi ba RSB bakusanyije miliyoni 6 basana inzu z’abarokotse batishoboye

 Abakozi ba RSB bakusanyije miliyoni 6 basana inzu z’abarokotse batishoboye

Inzu zasanwe z’abarokotse batishoboye zatunganyijwe gutya

Iburasirazuba – Mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma kuri iki cyumweru ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB cyamuritse inzu eshatu z’abarokotse Jenoside batishoboye zari zishaje cyane zasanwe mu mafaranga miliyoni esheshatu yakusanyijwe n’abakozi b’iki kigo.

Inzu zasanwe z'abarokotse batishoboye zatunganyijwe gutya
Inzu zasanwe z’abarokotse batishoboye zatunganyijwe gutya

Cecile Kangabe umwe mu basaniwe inzu yavuze ko inzu bari batuyemo zari hafi kubasenyukiraho bityo bakaba bashimiye cyane ubwitange bw’abakozi ba RSB mu kubasanira inzu zabo.

Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Rukumberi we yavuze ko abarokotse Jenoside bashimira igikorwa cyakozwe na RSB ariko ikibazo cy’amazu bubakiwe ashaje kigihari kandi yenda gusenyuka kigihari kuko ngo akenewe gusanwa babaruye muri uyu murenge agera ku 110.

Dr Cyubahiro Mark Bagabe umuyobozi wa RSB yatangaje ko igikorwa bakoze nk’ikigo ari igikorwa cy’urukundo bakora buri mwaka, ariko agashishikariza n’abandi bantu banyuranye guhagurukira ibikorwa nk’ibi.

Dr Bagabe avuga ko bamurikiye iki gikorwa itangazamakuru kugira ngo bakangurire n’ibindi bigo kugira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye muri ubu buryo.

Imwe mu nzu basaniye abarokotse batishoboye
Imwe mu nzu basaniye abarokotse batishoboye
Cecile wasaniwe inzu yatangaje ko iki ari igikorwa gikomeye yakorewe
Cecile wasaniwe inzu yatangaje ko iki ari igikorwa gikomeye yakorewe
Umwe mu basaniwe inzu avuga ko ari ibyishimo kuko inzu ye yari ishaje cyane
Umwe mu basaniwe inzu avuga ko ari ibyishimo kuko inzu ye yari ishaje cyane
Dr Bagabe uyobora RSB avuga ko basaba abandi bantu gukora ibikorwa nk'ibi byo gufasha abarokotse batishoboye
Dr Bagabe uyobora RSB avuga ko basaba abandi bantu gukora ibikorwa nk’ibi byo gufasha abarokotse batishoboye
Umuyobozi wa RSB hamwe n'umwe mu miryango yasaniwe inzu
Umuyobozi wa RSB hamwe n’umwe mu miryango yasaniwe inzu
Abakozi ba RSB hamwe n'abo mu miryango yasaniwe inzu zabo
Abakozi ba RSB hamwe n’abo mu miryango yasaniwe inzu zabo

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nukuri nibyo bikenewe kurusha imiceri na fanta kuko amazu yabo arashaje cyane birabaje, ariko ibigo bigiye bisaba abakozi kwitanga noneho amafrw avuyemo bakaba aribo bayakoresha mugusana ayo mazu numva byaruta wenda gutanga za anvelope kuko byagaragaye kenshi ko abayobozi iki kibazo batakigize icyabo, ntanumemya aho amafrw yarengeye, nanjye ndasaba ama bank, abacuruzi, ibindi bigo biri murwanda, za minisiteri mufate wenda inzu 5 buri kigo kizisane twe abakozi turi tayari kuyatanga uyu mwaka tuzagire aho twaba tugeze, next year dufate izindi gutyo gutyo muzaba mukoze hanyuma bano bana burubyiruko rwo rukomeze rubasure bijyanye namikoro yabo kuko abenshi baba ari nabanyeshuri. Mwakoze cyane abakozi na RSB. Bravo kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish