Digiqole ad

Rochester: Abanyarwanda bahuriye hamwe bibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi

 Rochester: Abanyarwanda bahuriye hamwe bibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi

Abanyarwanda baba Rochester, Intumwa ya Ambassade y’u Rwanda muri USA ndetse n’abanyarwanda baba Buffallo.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa Rochester bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 baboneraho n’umwanya wo kugaragaza isura y’u Rwanda n’icyerekezo gishya cy’ababyiruka.

ROCHAbanyarwanda baba mu mujyi wa Rochester biganjemo abanyeshuri biga muri kaminuza ebyiri ziherereye muri uyu mujyi arizo University of Rochester ndetse na Rochester Institute of Technology, abatuye Buffalo,  abarimu ndetse n’inshuti z’u Rwanda bahuriye kuri uyu wa 14 Mata 2016, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro yo 22 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku bubi bwa jenoside, uko itegurwa, uko ishyirwa mu bikorwa n’ingaruka zayo. Mu ijambo rye Shami Elodie waje ahagarariye Ambassade y’u Rwanda muri USA, yashimiye abateguye uyu munsi ndetse agaragaza ko bitanga icyizere cy’ejo heza. Yakomeje ati: “Twe abanyarwanda tuzi amateka yacu mabi yatugejeje kuri Jenoside, tubana kandi n’ingaruka zayo buri munsi, ariko ikiruseho nuko twasobanukiwe neza ko twifitemo ubushobozi bwo kubaka u Rwanda rwiza rushyize hamwe rufite agaciro kandi rwiyubashye” – Shami Elodie.

Elodie Shami waruhagarariye Ambassade y'u Rwanda
Elodie Shami waruhagarariye Ambassade y’u Rwanda muri USA

Mu butumwa bwe kandi yavuzeko urugamba rwo guhagarika jenoside mu Rwanda rwarangiye ariko abayikoze bakomeje umugambi wabo bahagurukira kuyipfobya. Yahamagariye abitabiriye uyu muhango ku rwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bavuga ukuri ku mateka y’u Rwanda. Asoza ijambo rye Shami  yasabye abanyarwanda baba Rochester ko bakomeza kurangwa no kwigisha amateka y’u Rwanda bakarusha ijwi abashaka kuyagoreka bagamije gutanya abanyarwanda no guhakana jenoside.

Manzi Ian, watanze ubutumwa mu izina ry’abanyarwanda baba mu mujyi wa Rochester, yashimiye abafashe umugambi wo guhagarika jenoside ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima. Yakomeje agira ati: “Bamwe muri twe twavutse nyuma ya Jenoside, tugira amahirwe abandi banyarwanda batigeze bagira yo kugira igihugu, twe turi abo guhamya ko u Rwanda rwazutse, ntituzatesha agaciro ibyo mwaharaniye ahubwo tuzakomeza ku byubakiraho igihugu cyacu gikomeze kwiyubaka”.

Umwarimu muri University of Rochester akaba n'inshuti y'u Rwanda
Umwarimu muri University of Rochester akaba n’inshuti y’u Rwanda

Abarimu bigisha kuri University of Rochester bitabiriye uyu muhango, bavuze ko ibindi bihugu bikwiye gufata isomo ku Rwanda mu nzego zitandukanye harimo kwiyubaka, kubabarira ndetse n’imiyoborere myiza. Banashimangiye ko ubucuti bafitanye n’u Rwanda bukomeza kwiyongera binyuze mu banyeshuri b’abanyarwanda biga muri iri shuri.

Leslie Kaze waruyoboye uyu muhango
Leslie Kaze waruyoboye uyu muhango
Abitabiriye Kwibuka 22 Rochester
Bamwe mubitabiriye bafata ifoto y'urwibutso
Bamwe mubitabiriye bafata ifoto y’urwibutso

Tubibutse ko Rochester ari umujyi uherereye mu majyaruguru ya New York muri USA, iyi ikaba ari inshuro yo gatatu abanyarwanda bahaba bategura ibikorwa byo kunamira abazize jonoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Photo: George M.
UM– USEKE

9 Comments

  • Nibyiza rwose Rwanda rufite ejo Heza. Urabona aba bana ukuntu bafite ibiteketezo bizima. Nuko nuko nubwo mwari bato arko mukomereze aho mwige mugaruke iwanyu muteze igihugu imbere.

  • Ko ndikobonase bifotoje bariguseka nkabaje mubukwe.

    • Ariko nkawe ubona utazapfa wishwe n’umutima mubi? Nonese uragirango bazinge umunya bigende bite? Muri bamwe baba bashaka ko abanyarwanda babaho mugahinda no kwiheba gusa. Mwisekere rata mubuke mwiyubake mwige kdi mutsinde. Urebe aba bataye umutwe

  • Nonese wowe urifuza ko baheranwa nagahinda koko? guseka nukugira ngo bereke umwanzi ko bifitiye icyizere atababyina kumubyimba.

    • Yego Richard ibitekerezo byawe ni byiza, mujye museka haba mu bibi cg ibyiza nta gushimisha umwanzi

      • Nimwisekere mwamfura mwe,kiriya gihe ntitwasekaga ark burya si buno ubu birashoboka,mutwaze gitwari twiyusirize ikivi cy,abacu,erega nabyo bitoneka umwanzi maama

  • Yeah, nimuseke mubyine mwinwere ka Divayi mumaze kurengwa, doreko abenshi murimwe muri 94 mwarinyuma yigihugu mutegerekwinjira, ntimuzi ibyaberaga imbere mugihugu.

  • haaaa, bari kwisekera pe! yego rata! birakwiye! ubundi se!!!!!hummmm. Gusa hano mu Rda wibeshye ugaseka wagiye kwibuka, aho waruhukira harazwi! ni hatari kabisa!

    • uhhh!!! The only thing I knawabout Rwandiase is that they all like power!!

Comments are closed.

en_USEnglish