Digiqole ad

Jenoside ni umusaruro wavuye ku miyoborere mibi – Minisitiri w’Intebe

 Jenoside ni umusaruro wavuye ku miyoborere mibi – Minisitiri w’Intebe

Min. Murekezi acana urumuri rw’ikizere

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu muhango wo kwibuka wateguwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari umusaruro mubi wavuye mu miyoborere mibi kuva ngoma y’Abakoloni kugeza ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Min. Murekezi acana urumuri rw'ikizere
Min. Murekezi acana urumuri rw’ikizere

Ni mu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka no gushira indabo ku mva y’abazize jenoside ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yagereranyije imiyoborere mibi yariho mbere ya Jenoside n’umwijima utuma umuntu atamenya aho ari, ikibabaje kurusha byose ngo ni uko wari umwijima watezwaga n’abayobozi kandi ubundi bakabaye urumuri rwa rubanda.

Min. Murekezi ati” Tugomba ariko no kwibuka ko hari bake mu bari Abayobozi bagize ubutwari bwo guhangana n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Gusa ikibabaje ni uko hafi ya bose bahitanwe na Jenoside. Bamwe muri bo ni Uwilingiyimana Agathe, umwe mu ntwari z’u Rwanda zo mu kiciro k’Imena akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe, Ndasingwa Landuard, Ngago Félicien, Nzamurambaho Frédéric, Rucogoza Faustin, Kameya André na Kavaruganda Joseph. Twifayanyije n’imiryango yabo kandi tuzahora tubashimira ubutwari bagize.”

Min. Murekezi akomeza avuga ko iyo hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hagomba no kuboneraho umwanya wo kugaya abantu bose bayiteguye, abayishyize mu bikorwa, abayiteye inkunga, amahanga yari afite ubushobozi bwo kuyihagarika ntabikore, Abanyarwanda n’Abanyamahanga babaga mu Rwanda banze nkana kugira abo bahisha kandi bari babifitiye ubushobozi, n’abarebereye abicwa ntibagire ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi.

Ikindi ngo ni ugushima ubutwari bw’ingabo za zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zahagaritse Jenoside amahanga yose arebera.

Minisitiri w’Intebe yashimye ko ubu hari urumuri rwatse mu mitima y’abanyarwanda rwasimbuye umwijima, abanyarwanda bakaba bafite imiyoborere myiza, idaheza,  iha abantu amahirwe angana, ibatoza kwigira no kwiha agaciro.

Muri  uyu muhango Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA yashimiye Leta ku bufasha butandukanye ikomeje guha abarokotse Jenoside batishoboye, gusa anagaruka ku nzitizi zitandukanye abarokotse jenoside bahura nazo ariho amwe mu mazu yabo yenda gusenyuka  no gutekereza uko inkunga z’ingoboka zitangwa zaba izo kwiteza imbere.

Min. Murekezi yandika mu ikaye y'abashitsi basuye u Rwibutso
Min. Murekezi yandika mu ikaye y’abashitsi basuye u Rwibutso
Ba Minisitiri Dr Diane Gashumba na Stella Ford Mugabo hamwe na Mme Kampeta umuyobozi mu biro bya Minisitiri w'Intebe
Ba Minisitiri Dr Diane Gashumba na Stella Ford Mugabo hamwe na Mme Kampeta umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe
special occasion dresses
Ku rwibutso ku Kicukiro basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe aha
Minisitiri w'Intebe na ba Minisitiri bakorera muri Primature
Minisitiri w’Intebe na ba Minisitiri bakorera muri Primature
Basobanurirwa amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe abatutsi
Basobanurirwa amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe abatutsi
Bafashe umunota wo kwibuka
Bafashe umunota wo kwibuka
Minisitiri w'Intebe aha abandi urumuri rw'ikizere
Minisitiri w’Intebe aha abandi urumuri rw’ikizere
Abatumiwe barasangira urumuri rw'ikizere
Abatumiwe barasangira urumuri rw’ikizere
Mu kiganiro cyakurikiyeho
Mu kiganiro cyakurikiyeho
Prof . Dusingizemungu asobanura ku buzima bw'abarokotse jenoside
Prof . Dusingizemungu asobanura ku buzima bw’abarokotse jenoside
Dr. Bizimana asobanura uburyo jenoside yateguwe igera n'igihe cyo gushyirwa mu bikorwa
Dr. Bizimana asobanura uburyo jenoside yateguwe igera n’igihe cyo gushyirwa mu bikorwa
Min. Murekezi avuga ko u Rwanda rwabuze urumuri rwagombaga kuva mu bayobozi
Min. Murekezi avuga ko u Rwanda rwabuze urumuri rwagombaga kuva mu bayobozi
Urumuri rw'ikizere ngo ruraka no mu mitima ya benshi mu banyarwanda ubu kubera ubuyobozi bwiza
Urumuri rw’ikizere ngo ruraka no mu mitima ya benshi mu banyarwanda ubu kubera ubuyobozi bwiza

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSKEE.RW

14 Comments

  • Mujye mutuzanira uwarokotse ajye abe ariwe ubyivugira.Aba babihinduye akazi ntabwo tubemera.

  • Muri make abatutsi nibo bazi kuyobora neza usibyeko bavangiwe nabakoloni nyujije muri make.Mr Murekezi ashimangiyeko u Rwanda rwayobowe neza kuva rukibaho kugeza muri 1930, hanyuma rukongera kuyoborwa neza kuva muri 1994. ngenekereje.

    • Tubyumvikaneho nawe wikabya iyo ni ingengabitekerezo ya jenoside ugaruye ngo abatutsi nibo bashoboye nkuko abazungu bayitangije bavuga ko ubuhanga bw’abatutsi atari ubw’abanyafurika, ko bavuye muri za Ukraine/Caucase none nawe urabihamije!Ndi umunyarwanda mon cher! Twese turashoboye nk’abanyarwanda!

  • Ntabwo nshaka kuvanga ariko uyu mugabo iyavuga imiyoborere mibi kandi yarize muriyo miyoborere mibi, umuntu yamubaza niba harahantu nahamwe yigeze afata ijambo akayamagana kandi yari muntiti leta yarifite?.Nangwa na Mugesera we yavuze uruhande ariho kandi ari kubibazwa nubutabera kimwe nabandi, umugabo nuhagarara kwijambo byaba ngombwa akaripfira.Ese uyu yahagaze kuki nimyaka afite?

  • Reka nibarize uyumugabo Ngo imiyiborere mibi numusaruro mubi?
    None se ubwo wowe nuwuhe musaruro mwiza urigutanga? One question
    Ingengabitekerezo Niki?irahanirwa?
    Mumfashe munsubize mutashyizemo amaranga mutima nuburakari?

    • Uyu PM yize i Burayi ku bwa Kayibanda na Habyara ari uluhutu none ahinduye iturufu ngo baribeshye ni umututsi. Ni mutareba neza muri 2017 azaba yabaye mubyara wa HE.

      • Koko Sabizeze abivuze ukuri. Uwo mugabo PM yabaye na SG muri Minagri akiri umuhutu ku iturufu ya PSD. Mbega yamenye ryari ko ari umututsi. Kubirata ubu se byo si Irondakoko HE yaciye mu Rwanda none PM akaba ashaka gushyira imbere ubututsi. Kubivuga mu Cyunamo bitumariye iki uretse kudusubiza inyuma mu moko. Abareba kure imyumvire uzana amoko imbere ni iyo kwamaganwa mu gihe dushaka kuba Umunyarwanda gusa utavangiye hutu tursi twa.

      • Koko Sabizeze abivuze ukuri. Uwo mugabo PM yabaye na SG muri Minagri akiri umuhutu ku iturufu ya PSD. Mbega yamenye ryari ko ari umututsi. Kubirata ubu se byo si Irondakoko HE yaciye mu Rwanda none PM akaba ashaka gushyira imbere ubututsi. Kubivuga mu Cyunamo bitumariye iki uretse kudusubiza inyuma mu moko. Abareba kure imyumvire uzana amoko imbere ni iyo kwamaganwa mu gihe dushaka kuba Umunyarwanda w’umwimerere gusa utavangiye ubuhututsitwa.

        • Yewega Ministre Gashumba. .PM aguhaye urugero rubi. Harya Gashumba Pere ntiyari Umukombozi fondateri wa PSD ? Uramushyira mu Muryango se kugirango uwinjire mo wemye ? Good Luck

  • Dore ibibi byakorwaga ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana twasezereye burundu nk’uko umwe mu basomyi b’itangazamakuru yabirondoye: kwironda, kuvangura abanyarwanda no kubacamo ibice, kutabaha amahirwe angana, gukoresha iterabwoba ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, kunyereza ibya rubanda, gusondeka ibikorwa remezo, guhoza ku nkeke abavuga rikijyana, kugundira ubutegetsi, guhakirizwa kuri ba gashakabuhake, kwimakaza ruswa n’ikimenyane no kunyunyuza imitsi ya rubanda, ubwicanyi bubyara jenoside. TUGIRA AMAHIRWE KO IBI BYHOSE BISIGAYE ARI AMATEKA.

  • Mureke gusesereza PM Nurekezi Anastase. Niba yarize Kaminuza mu Bubiligi yoherejwe n’ingoma ya Kayibanda, akarangiza amashuri akaza gukora muri Leta ya Habyarimana ndetse afitemo n’imyanya myiza, ubu akaba akora ku ngoma ya Paul Kagame, icyo rwose ntabwo ari icyaha. Nta nubwo ari igitangaza, kandi siwe wenyine.

    Ntabwo ariwe wihaye akazi aho yakoze hose n’aho akora ubu, abakamuhaye n’imyanya y’akazi yose bagiye bamushyiramo ni uko bamubonagamo ubushobozi n’ubushishozi. Iyo aba hari icyasha afite, cyngwa ikibi yakoze, ntabwo Leta iriho ubu iba yaramugiriye icyizere ngo imuhe uyu mwanya ariho.

    Umukozi wa Leta nyawe, akorera Leta n’abaturage bayo ntabwo akorera abamushyizeho n’ubwo bwose agendera mu murongo washyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu. Murekezi Anastase rero mu mirimo yakoraga muri MINAGRI yari “un bon technicien”/a good technician”. Ibya Politiki yabigiyemo nyuma, kandi n’iyo Politiki ashobora kuba yarayitwayemo neza, kugeza ubu, kuko iyo bitaba ibyo ntabwo aba ahagaze hariya ari anavuga amagambo nkariya yavuze.

    • Bariho nushaka ube uri umuvugizi wa primature ariko Murekezi ntumuzi nabusa reka abamuzi neza bamutangeho amakuru. Kwivuga ubututsi mu cyunamo ni ugushinyagurira ababuze ababo babuzize. Gushyira imbere ubututsi kandi mbere waridundaga mu buhutu ibyo byitwa amaco y’inda

    • Nange nti ntyo! Umugabo ni usubiramo ibyo yavuze!PM wacu ni intore nziza!

  • Bamwe muri mwe mwasanga ar’amashyari kuko Murekezi ari Premier ministre. Mukazanamo ubuhutu n’ubututsi kugyira mushyushye abasomyi imitwe.Aho yize, ibyakora, ibyavuga ntakibi kirimo mwamuhaye amahoro? Abantu nkamwe nimwe muzana amacakubiri mubaturarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish