FDLR niyo ikekwaho gutera centre ya Kabumba i Rubavu
Amakuru aturuka i Rubavu aremeza ko abantu bikekwa ko ari inyeshyamba za FDLR mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu hafi saa saba z’ijoro bateye Centre ya Kabumba mu murenge wa Bugeshi ahakorera station ya Police na SACCO Turahumurijwe ya Bugeshi.
Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego bireba ariko kugeza ubu Police y’igihugu ntacyo iratangaza ku byabereye aha, amakuru ngo aratangazwa nyuma y’iperereza riri gukorwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu itangazo, rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryavuze ko abateye bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR bahise basubizwa inyuma.
Amakuru agera k’Umuseke ariko aremeza ko hatwitswe imodoka ya Police imwe.
Callixte Sikubwabo utuye mu kagali ka Buringo mu murenge wa Bugeshi yabwiye Umuseke ko bumvise amasasu mu gihe cy’iminota igera kuri 50 mu gitondo bakabona imodoka ya Police yahiye.
Amakuru aremeza ko aba bahanganye n’ingabo z’igihugu zatabaye bagahita bahunga.
Ngo bari batangiye kugerageza kwica umuryango wa SACCO ya Bugeshi.
Iperereza rikomeye riri gukorwa muri uyu murenge wa Bugeshi uhana imbibi n’amashyamba y’ibirunga muri Congo Kinshasa.
Hari amakuru avuga ko aba barwanyi bashakaga kwiba amafaranga ya SACCO n’imbunda kuri station ya Police ariko ntibabigereho.
Abayobozi benshi mu ngabo, umuyobozi mukuru wa police, n’ubuyobozi bwite bwa Leta bahise bakoresha inama muri kariya gace ka Kabumba yo guhumuriza abaturage, ubuzima bwongera gukomeza uko bisanzwe.
Abaturage bakanguriwe kongeera ubufatanye n’inzego z’umutekano vuba baziha amakuru y’abashobora guhungabanya umutekano wabo.
UM– USEKE.RW
62 Comments
Bira babaje rwose, ariko ubwo birasabwa ko kariya gace hashyirwa imbaraga zikaze muby’umutekano.
aba bana b’Urwanda batuvuyemo Imana ibakire.
Ese ko mbona umutekano ugiye kuba ikibazo kdi ari wo twari twubakiyeho? uyu mwaka ubanza atari mwiza, Imana izaturengere
Hahahaha ngo uyu mwaka ntabwo ari mwiza? urashaka guhunga se man? Fdrl ntawayibuza gutera ariko se kuko umujura nyine ntateguza ariko se bagera kuki nubwo batera nta cm1 bamara isaha.
ubwo se kuvuga ngo uyu mwaka si mwiza bibaye kangahe kuburyo wanzura utyo???
We believe in our Police and Army, the devils from anywhere will get no truce in
Long live Rwanda Police, long live Rwanda Army, long live Rwanda
So cg nyoko, cg bene wanyu bari muri iyo police na Army utuka????ngo yica abanaabagore none ko abo mwahejeje mu mashyamba bishima bahageze,ko abarwanyi banyu bariho bataha ku bwinshi uhereye ku bakuru babo. Uratema igiti wicayeho wowe
Udakangwa!!! You must be lunatic; Rwanda has one of the best, discipline and ready army in the World. FDLR is a bunch of thugs, who cannot stand in front of our army instead they chose to attack civilians and police. You must be one of those haters who sees all that’s happe in Rwanda as negative. Unfortunately for you Rwanda is moving forward and fast.
mbere na mbere Imana @kamatari ,first we have to believe in our creator,almight God. kuko niwe waturinze mu bihe bibi twagize kandi ntiyaturetse. al we have have to do is to believe and have faith.
So come and protect them
Iperereza nirikorwe abo banzi b’ amahoro bamenyekane. imiryango y’abo batabarutse ikomeze kwihangana. (RIP for them)
ni amabandi buriya baba bashonje erega! gusa nta cyo bacyuye!
U Rwanda rufite umutekano 100%, ahubwo tugire uruhare mu kuwubumbatira buri muntu aba ijisho rya mugenzi we,dutangira amakuru ku gihe dukumire icyaha kitaraba
Aba ntibaziko turigushyugumbwa ko twabuze aho duhera.Ikibazo nuko tutazi niba arimu Burundi cyangwa Kongo cyangwa Tanzaniya.Ndabona turi mwihurizo rikomeye.
wowe pierre wowe nande muri mwihurizo?barakubeshye nta hurizo twe turimo sinzi nkawe ubu umubano w urwanda na tanzaniya umeze neza uribeshya uheruk inzira ….!!!kandi bazane agatwe tukamene!!!
Erega na Kikwete niko byatangiye hanyuma tujya mu manyanga na M23. Ngayo nguko.
genda wa nterahamwe we puuuuuuuuuuuuu,udakangwa !!!!wasanga wari muri izo nkoramaraso
reka rero nkubwire UDAKANGWA we nta mahoro twe twabuzwa uribeshya cyane barabashuka!!!
That’s the proper way of putting it!! You are a hater….Period!! You won’t love Rwandans if you hate their leader. And saying we are causing chaos in Burundi tells everyone who you are. YOU ARE A HATER!! And most of haters ends up in suicide.
I didn’t see a stupid man like you.will you get food based on Tusti,twa ,hutu???those white men are lying you,it is better to make format of your mind and head.scan your mind to remove and delete virius.
Ntihabura abaturage baharenganira,nako igihumeka cyose
Bavandi Mwihangayika Turi Intore kdi Intore yishakira igisubizo gusa Muge muzirikana ijambo H.E Paul Kagame ahora Atubwira{ Ngo Ntawuzashaka guhungabanya umutekano wacu ngo bimugwe amahoro}
Shahu reka amagambo y’ubushotoranyi n’ubwishongozi , burya ngo ukwanga atiretse aravuga ngo turwane kdi nanone ngo umuheto woshya umwambi bihari bujyane !!! Ni uko yeeee
Mucyumweru bishyize nunvise HE avugako ahora ategereje ko hagira umusembura ngo maze akwereke. Singaho baramusembuye! Ngaho natwereke nkuko yabivuze.
TWE NTAWATUBASHA BIRAGOYE KUTUMENERAMO ARIKO RERO NANENGA ABABESHYERRA URWANDA KWIVANGA MU BIBAZO BY’IBURUNDI
Wimubwira nabi, mwihorere azagwa ishyanga! Nkaho yagatahutse Ngo bamuhe blue band.
Wa mba we ngo ni udakangwa ukeka ko tutazageraho tukamenyana wa nkora maraso we
Se ariko abo ba MUTIMA MUKE WO MU RUTIBA (FDLR) niba ari abagabo bagiye baguma hamwe tukareba imbwa n’umugabo!!! Ni ukumera nka ya mbwa n’ingwe, bagasunasuna, ubundi babona ingwe ije, bagasubira mu mashyamba ya Congo!! Sha, murabeshya ay’ubusa tuzabasangayo tu, n’ubwo mwibeshya ngo hari za MONUSCO!!! Ntabwo muzakomeza kudutobanga tureba peee! Ubu hasigaye kimwe gusa: Guha gasopo Kabila na Nkurunziza, ubundi hagira uwongera gusunutsa ubuzuru, tukaruhukira Kinshasa cg Bujumbura! Agapfa kaburiwe ni impongo (un homme averti en vaut deux)!!! Kazi yake!!!
Ngo ntawe ubafasha??? Iyo MONUSCO na FBI ndetse na za France batababa inyuma, ubu tuba tubiga mu mateka ko mwigeze kubaho!!!! Ni umunsi umwe ariko mukamera nka SAVIMBI wa Angola cg KONI wa Uganda!!! No mu mwobo tuzabasangayo tu!!! Nimukomeze mukore intare mu jisho, nako mukirigite ingwe, muzaba mureba icyo ibisusa bizababyarira!!!! Iyo ngunzu ngo ni MUDACUMURA, yo kicara ku icumu ricanye inkekwe, umunsi yasakiranye na Rucogozabahizi, igihuru kirimwo igihunyira kizashya, ndibagire!!! Ngaho komeza udushotore MUTIMA MUKE WO MU RUTIBA WE, umunsi ni umwe!!!
Nonese icyo gipfunsi wakizanye!!!!ngwino inzira ziraharuye,umufilisitiya gusa,uriyangiza ubwonko gusa ntacyo uteze kubona isi ntuyifite n’ijuru nturifite ubwo se uri he?????????
Hazagire uwibisha, barantindiye iyaba baribagizevuba nkakwererka, mporantegereje ko bacotora maze nkakwereka. None singaho babakoze mujijo. Ibigambo gusa.
Ibyo aribyo byose birashoboka ko baba binjiye baturutse i Burundi?!!!!!!!
Abayozi Bazi Kwirirwa Bavuga Ngo FDL Na Bushobozi Ifite Bibabere Isomo
Sugira Rwanda, long live YOUR EXCELLENCE Pual KAGAME, long live RDF, long live RNP, kuba IMBWA zimokera imodoka ntibiyibuza kugenda.
Oya yavuze Treeeine ntabwo yavuze imodoka kereka niba nawe utazi icyaricyo.
@hamgy,
His exelency turamukunda kandi turamwubaha.
Icyo tuzi abakoresha ukuri nuko avugira kandi agakorera mu nyungu zigihugu.
Ntidukeneye ayo matiku yawe rero.
Icyiza wayihana kuko ntacyiza kirimo uretse kwigirira nabi gusa.
God bless Rwanda.
FDLR niyo itera grenade FDLR, FDLR ahubwo uwayihimbye wagirango yarafite icyo agendereye, kuduha izina tuzajya tuvuga burigihe habaye ikintu.Ejobundi muti FDLR twarayiranduye, ejo muti Kimiya 1,2,3 twahigaga FDLR, muti turashyugumbwa twabuze aho duhera none muti FDLR. Nzaba mbarirwa ariko.
Ni kakagabo karibwaribwa muntoki karimo kica abantu ngo kuribwaribwa byorohe!!
hihihihih
izo nterahamwe ziribeshya ntacyo zizajyeraho kuko dufite igihugu gifite umutekano kandi natwe abaturage turi maso ariko mbabazwa nabashyigicyiye fdrl uretse kwibabariza umutima nta cyindi wageraho
Yewe mutabona ngo n udakangwa, asibye nawe uzabaze nabasowanyu interahamwe nkuru Bagosora,nizindi zari zikomeye nka,
Augustin bizimungu
tharcisse renzaho
idelphonse hategekimana nyokorome
idelphonse nizeyimana musza wa nyoko
sowanyu mpiranyi protais, nzabonimpa, mudahinyuka
kambanda na rutaganda…. hanyuma uzegere uwaba akiriho akubwire Intwari z Urwanda n Urwanda wa gateraahamwe we kumukandarugi
umva uwabadishye naho yagiye,hanyuma mwavuga mukavuga ni kijuju cyuburundi kitazi naho bwiriye kibera mubuvumo ngubwo ni president…
ayobora ate ari mumwobo koko azi kwica abayobora,kandi nakuntu yabireka umwobo awufatanyije nuduterahamwe
kabaye ahubwo
uwabatsinze ntaho yagiye nibashake batahe mu Rwababyaye bafatanye nabandi kurwubaka bareke gusenya ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho.
N’interahamwe musigaye muziha ijambo kuri uru rubuga kweli! Birababaje…
abantu mwifuriza igihugu cyacu intambara murababaje pe!
Aba bavandimwe babanyarwanda barashaka kuza nonaha? Hoya mube
Muretse muzaze ejobundi 2017 mwiyegerankije neza,natwe hano murwanda turi kwitegura tubashakira aho muzajya mubika ibikoresho naho muzajya munyura bavandimwe,tuzarubanamo nimuhumure
ibyo bitero byizonterahamwe ndabona no muri coments ziriho zidagaduye,ariko murabeshya,ubugome bwanyu ntaho bujya kweli ntimuhinduka,iterambere igihugu gifite ntibanyura,baso wanyu usibye gushyira amazuru imbera harikindi bazi?njye nukuri mba numva mbabaye kandi cyane,Kagame ninde utabona ko akunda twese kweli??ntawundi nukuri mwarikubona sha wabaha kwdidegembya,none murikumwitura kumutuka ngo muramwanga,ntako atagize yarabasirimuye yabahaye inka,ninde harya wabikoze hambere hose??? nyakubahwa Kagame nizere ko ibi byose ubibona,umuseke namwe ndabashima pe kandi cyane ibitekerezo byizo nterahamwe muge mubitambutsa rwose kuko birahubuka tuzajya tumenya imigambi yabyo, ntawatera urwanda ngo bimworohere RPF irwana twese twari tuzi icyo irwanira ninayo mpamvu yatsinze,izo nterahamwe ntakintu zirwanira ngo zirashaka ibiganiro da,ati c ibiganiro byiki?? ntibazi nicyo bashaka usibye ngo icyo tudashaka numututsi,muri ibirofa gusa ntanicyo muzageraho abo mushaka kurimbura ni Imana yabaremye mureke twese duhige kuko ishyamba ni rigari.
Ariko abanyarwanda uwaturoze ntiyakarabye nukuli!!!
Njyewe commentaires nkizi zintera kwibaza byinshi. Urwango ,ubwucanyi,guhangana mu mafuti nkubu tuba turi mubiki?
Ariko buriya nta somo twakuye mu bin tu byose byagiye butubaho muri iki gihugu ariko by’ umwihariko génocide yakorewe abatutsi mûri 94 ningaruka zayo? Koko pe ibyo byose ntacyo bitubwiye ??!!
Kuki iteka tuba duahaka violence twahanye amahoro koko ? Abantu baratera police bakica bagatwika ukunva ntacyo bikubwiye ahubwo ugakongeza umuriro mumagambo ?Ubwiwe Niki aho bazatera ejo KO nawe byakugeraho
Ni gute wakwishimira KO abantu batera igihugu urimo umutekano muke kandi nawe uziko bizakugiraho ingaruka kimwe nabawe nabo ukunda bo? Urarengera umumtu utera akica agatwika nkaho wamwamaganye? Niyo yaba so aho kunushyigikira wamugira inama KO ibyo atariwo muti ahubwo ari umuvumo
Koko PE nta soni na nke dufite abanyarwanda turanze turananiranye ? Hejuru yibibazo byubuzima nimibereho bisanzwe dukomeze nibi tuba turimo nkaha.
Igisekeje nubwo kinababaje nuko aba bashyuahya imitwe hano baba batazi niyo biva niyo bijya arukwatsa umuriro gusa mimagambo umwe avugira uru ruhande undi nawe avugira urundi ruhande maze suguhangana ye mumafuti gusa yuzuye urwango ,violence n’ ivangura kandi nubundi nrtawumva agejeje aho ashaka nta nubishyira ku sahane
Nimureke twimakaze amahoro twubake igihugu cyacu kuko uko byagenda kose tuzakibanamo twese . Tubyange tubyemere ariko tuzakibanamo nmureke tucyubake mumahoro
Intambara irasenya ntiyubaka bavandi!! duharanire amahoro,tuyabungabunge uko bishoboka.
Ntampamvu nimwe yo guha agaciro amagambo asebanya nkariya avugwa nuriya wiyita KC ndetse nabagenzi be gusa abajura inkoramaraso ntijya ituza niyo mpamvu mubona FDLR idatuza ariko iriruhiriza ubusa kuko igihugu cyacu ntiwapfa gukoreramo ibyo ushaka byose cyirarinzwe .
Igihugu cyacu gifite umutekano 100% niyo mpamvu ziriyankoramaraso zo muri FDLR ziruhiriza ubusa .
Nibyiza kubantu bari gutanga ibitekerezo,ariko tujye tubanza dushishoze mbere yo kuvuga,twirinde gukomeretsanya mumagambo twandika! tuzirikane amateka y’igihugu cyacu,duharanire kucyubaka,twunge ubumwe nk’Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu dukora umugozi w’inyabutatu.Ntagushidikanyako ntamutu uzabasha kuwuca! Naho ubundi muzirikaneko iyo intambara ibayeho yangiza byinshi!muzirikane uko byagenze 1994 twese ntitwahunze? nutarageze mukindi gihugu yageze muyindi ntara ! utarageze muyindi ntara yageze muwundi murenge, utarageze muwundi murenge yageze mukandi kagari,utarageze mukandi kagari yageze muwundi mudugudu, utarageze muwundi mudugudu yageze ku irembo ry’inzu ye cyangwa yavuye kuburiri ajya munsi y’igitanda cyangwa muri plafon!siko bimeze bavandi? twibagiwe ibyo twatakaje ? abo twatakje aka kanya turabibagiwe ? twaba twihutira kwibagirwa icyakora!!!!
Reka mbwire wowe ushaka intambara ngo intambara irasenya ntiyubaka!!!
Wowe MUGIRANEZA Bonaventure intambara yo muri 94 uvuga ni iyaguzererezaga uva mu ntara ujya mu yindi….uriha gutanga amasomo wowe wari ufite ubushobozi bwo kwambukiranya igihugu uhunga intambara!! reka ayo masomo apfobya génocide ngo intambara intambara…wowe ni yo wahuye nayo ni yo wibuka? ko wari ufite inzirabwoba wiruka inyuma uva mu mirenge ujya mu yindi, aho wanyuze hose wahasanze nde arwana na nde?? Ubwo se wowe washishoje mbere yo gukomeretsa abandi? Niba warahunze ni uko wari ufite ubushobozi n’ububasha bwo guhunga!! Kuraho amasomo yo gushinyagura wa mugome we!!
Ariko ubu njye ndibaza nimba Umuseke ntabana ifite bashinzwe kugenzura comments kuburyo ubona aba bashenzi binterahamwe bahabwa urubuga hano bagatanga ibitekerezo bibi kugihugu cyacu,cg ntabwo muzi yuko fdlr arumutwe witerabwoba murwanda no kwisi yose!?ndasaba leta kubyinjiramo Kbsa kuko birababaje.freedom of speech sibivuze kuvuga amangambure nkayo ndikubona hano.
RDF bana bacu tubari inyuma nibiba ngombwa natwe tuzatanga umusada ariko iki gihugu kigumane banyiracyo.
FDLR ntabwo uri kuri listi yimitwe yiterabwoba nkuko ubivuga uwabikubwiye yarakubeshye.
Ceceka ntuzi ibyo uvuga
Ndumiwe mbega amagambo mugatinyuka mugasubira mu kanwa umubyeyi wacu? Aha!!!
ariko ngire icyo nibariza harya kureka ibitekerezao nkiBYUYU NGO UDAKANGWA mumva aribyo freedom of speech?? cyangwa nuko ibyo aba yavuze hari bamwe murimwe mubyemera gutambutsa comment niyi ishinja abasirikare bacu kwica impinja ,abagore n’abaashaje biteye isoni cyangwa n’ubujiji bwo kutumva ururimi birababaje kandi nkumusomyi nabasabaga kuyikuraho.
murakoze
Ariko izo ngegera izongegerakoko zaretse gukomeza guhora zitekereza kunywa amaraso aho zaririye abantu ntizihaga ariko noneho zizaya nampagama sha mwambwamwe niba mwiyita abagabo mwazateye mukavugamuti turaje mugahangana nabasoda mukareka gutera umurenge mugatera ibigo byagisirikare nti mwitwikire igicuku
ubworere mwishimye twateye urwanda mbese mwakoze igikorwa sha koko mwakwemeye ko mwatsizwe riva mwambwamwe umugabo agukura aho wariwicaye iwawe akagusangayo warangiza uti ndakomeye mwambwebwemwe mwirire amabungu mwiturize mwamasihamwe
sasa,abafaransa barabashuka ntacyo muzageraho.ubufaransa bugamije gusenya Africa ntayindi ntego bufite,namwe rero ngo mufite baso ba batisimu,yoooooooooooooooooooo,
inyeshyamba nukozikora,utareba kure narebe, icyogitero cyagize impact ikomeye, utayibona areba hafi sana
Intambara umenya uko itangiye ntumenya uko irangira. Intambara yo 1990-1994 n’izindi zakurikiyeho nta munyarwanda n’umwe zitagizeho ingaruka. Nta muntu rero ukwiye kwifuza klo igihugu kibamo intambara. Gusa hari abumva ko hatabayeho intambara baba abashomeri. Abanyarwanda bagomba kubana mu mahoro banganya uburenganzira. Violence ntacyo icyemura.
Comments are closed.