Kamonyi: Abantu bane mu maboko ya Police kubera ingengabitekerezo ya Jenoside
Gacurabwenge – Mu biganiro byo kwibuka ku ncuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Aimble Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi atangaza ko muri aka karere hari abantu bane ubu bafunze bakekwaho ingengabitekerezo ya jenoside, agasaba abaturage kwirinda iki cyaha kuko hari itegeko rigihana ryashyizweho.
Uyu muyobozi w’Akarere ka Kamponyi yabwiye abari mu biganiro kuri uyu wa kabiri ko ingengabitekerezo ya Jenoside irangwa no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ibyabaye ari intambara y’amoko ndetse no kuvuga amagambo y’amacakubiri no gupfobya Jenoside.
Asaba abaturage kwirinda imvugo z’abakoze Jenoside ziyihakana cyangwa amagambo asesereza abarokotse Jenoside kuko ngo n’ababigerageje ubu hari itegeko ribahana.
Udahemuka yagize ati “ Ubu hamaze kuboneka abantu bagera kuri bane muri aka karere kacu bakurikiranyweho ingengabitekerezo, twumva ko uyu mubare ari munini ugereranyije n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge zitangwa n’ubuyobozi bw’igihugu.”
Daniel Renzaho umwe mu barokotse Jenoside wari muri ibi biganiro avuga ko bitangaje kuba hari igihe babasaba gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye muri jenoside kandi barihishahishaga kuko bahigwaga, akavuga ko hari abo banganya imyaka y’amavuko batahigwaga bazi ibyabaye kandi batagize n’uruhare muri jenoside ariko banga kuvugisha ukuri ku byo bazi, ari nabo akeka ko batangiye kugaragaraho iyo ngengabitekerezo ya jenoside muri iki gihe cyo kwibuka.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere avuga ko inyigisho baha abaturage ari rusange kandi ko bashishikariza buri wese kuvuga ibyo yabonye muri Jenoside ariko ko hakiri bamwe mu baturage bafite umuco mubi wo guceceka ntibashake kugaragaza ukuri ku byo bazi, ari nabo bifuza ko bahindura imyumvire ahubwo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu kitagira amacakubiri.
Abaturage bane bagaragaweho ikibazo cy’ingengabitekerezo bakomoka mu murenge wa Nyarubaka, Rukoma, Runda, na Ngamba ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari ababyemera abandi bagahakana ko ntabyo bavuze.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko ubundi baba bavugiki? Bajye bagenda bategamatwi nibirangira batahe mungo zabo.Abo bashyanuka rwose bizababere isomo.
ese utarahigwaga byanze bikunze azi uko byagenze? niba yaragumye iwe? erega gusohoka byavugaga kujya gufatanya………..muziko na barriere kuyijyaho ari icyaha…nyamara mwabumva kuba ntacyo bavuga ni uko batavuye mu ngo wenda
inkiko zizashishoze hatazagira ubigwamo
Comments are closed.