Digiqole ad

Bitamworoheye Mukarusine yarokoye abana 3 bahigwaga muri Jenoside

 Bitamworoheye Mukarusine yarokoye abana 3 bahigwaga muri Jenoside

*Ku bwo kuzirikana igihango cy’ubushuti yarokoye abana batatu b’abakobwa

*Yatewe ibitero birenga umunani saa munani z’ijoro, bamusenyera bashaka abo yahishe

*Babiri muri bo amaze kubashyingira undi aritegura kujya kwiga muri kaminuza 2016/17

*Yabahishe mu cyumba ibitero bitabashaga kugeramo kubera Imana.

Kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, abari inshuti za hafi z’imiryango yahigwaga muri kiriya gihe , aribo ahanini bagize uruhare mu kwica Abatutsi b’inzirakarengane birengagije ko basangiye byinshi ndetse bakagabirana, aho wasangaga n’abashakanye umwe yihinduka mugenzi we akamwica, hari bamwe na bamwe banze gutatira igihango cy’ubushuti bagiranye n’imiryango yahigwaga bahisha abana babo nk’ibyabaye kuri Mukarusine wahishe abana batatu akabanambaho.

Annonciatha Mukarusine yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga ngo arokore abana batatu bari bafitanye igihango n'umuryango we
Annonciatha Mukarusine yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga ngo arokore abana batatu bari bafitanye igihango n’umuryango we

Annonciatha Mukarusine wari ufite imyaka 42 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umwarimu kuva mu 1969 kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016.

Ntiyahigwaga mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu banze gutatira igihango maze abasha kurokora abana bo mu miryango bari babanye abahishe iwe. Muri batatu yahishe harimo babiri yabyaye muri batisimu kandi akaba yarabitewe n’uburyo yabanaga n’imiryango yabo, begeranye, ndetse basangira byose.

Mukarusine wo mu Murenge wa Mukura, mu karere ka Huye avuga ko yarokoye abana batatu b’abakobwa akaba yarabitewe n’uko ko akimara kubona Jenoside ije yavuze ko iyo miryango itasibangana mu rugo rwe, kandi we atarahigagwa.

Ibyo ngo byatumye ageregeza kurokora abo bana kugira ngo abasigarane kandi ngo Imana yabimufashijemo.

Yagize ati “Nubwo byampenze, ariko kuko navugaga ko abantu batagomba gushira bose niyemeje kugira abo ndyama hejuru kandi byarakunze.”

Umutima wo kurokora aba bana ngo yawugize kubere ko yabonye ababyeyi babo bari babishe, nta wundi basigaranye, uretse we. Byatumye yiyemeza kubarokora ku buryo byageze n’aho abahungana, abagarura mu rugo Jenoside irangiye maze abatangiza ishuri barakomeza bariga bararangiza.

 

Aho yakuye ubutwari n’imbaraga zo kugira abo arokora, umutima utaragizwe na benshi, …

Avuga ko muri kiriya gihe warebaga ukuntu abandi bari gupfa kandi wowe udahigwa kugira ngo ujye aho uhishe abantu  byari ibintu bikomeye cyane, ariko ko yabikoze kubera Imana yamufashije kugira ngo n’ubu babe bakiri kumwe.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma ya Jenoside amashyari n’urwango byabaye byinshi mu muryango we bavuga ko ashobora kubashinja, ariko ko atabikoze kuko ibitero byazaga mu ijoro bityo ntabashe kugira uwo amenya.

Ati “Ntabwo nashoboye kugira umuntu mvuga, kuko nta we nabonaga bazaga nijoro bisize ibintu utabona isura.”

 

Inzira koresheje ngo abashe kurokora abantu babatu muri Jenoside…

Uko yabarokoye avuga ko yari afite abana b’abahungu, umukuru w’imyaka 13, maze ibitero byarazaga bakaba babyumvise bagahita bahisha bagenzi babo, ngo ni byo byatumye nta muntu bamwicana iwe.

Avuga ko yari afite inzu nini, ibitero byaza ba bana bakabahisha mu cyumba kimwe, bityo kubera Imana icyo cyumba ngo nta gitero na kimwe kinjiyemo ngo kimenya ko hihishemo umuntu kuko ngo iyo bazaga basakaga aho Mukarusine yabaga aryamye n’aho abana be babaga baryamye.

Umuto mu bana b’abakobwa yahishe ni we babaga baryamanye ngo agahita amushyira munsi y’igitanda agashyiraho ibikapu by’imyenda, akarundamo n’inkweto abicanyi ntibashobore kumubona, icyo gihe ngo aho abandi babaga baryamanye n’abandi bana bahitaga babahisha mu kindi cyumba.

Ati “Iyo bazaga kuntera nabaga nabinetse, abana nkabahisha. Babonaga aho ndyamye nta muntu uhari n’aho abana baryamye nta we uhari ndetse n’aho bageze hose nta we babonye bahitaga bagenda.”

Annonciatha Mukarusine avuga ko yatewe n’ibitero birenga umunani mu masaha ya saa munani z’ijoro, inzu ye barayisakambuye bayikuraho igisenge bashakamo abantu yaba yahishemo, ariko nta n’umwe babonye. Nyuma yabona bikomeye aba ahahunze.

 

Abana yarokoye babaye abe, babiri barashyingiwe, umwe agiye kwiga Kaminuza…

Abo yarokoye babashije kwiga kaminuza. Uwimana Chantal na Uwamariya Marie Goreth yarabashyingiye, ndetse amaze kugira abuzukuru. Muri aba yarokoye mu rugo asigaranye umwe Akimana Mutesi Alphonsine ukirangiza amashuri yisumbuye.

Mukarusine avuga ko abana be bari abahungu gusa ariko ko anezezwa n’iyo abonye ashyingira abakobwa ari we nyina, ari we se.

Ati “Mu ngo zabo njyayo uko nshaka nk’umubyeyi mu bana babo, mbese ni isheme rikomeye nagize kandi nta mukobwa nari narabyaye.”

Mu karusine mu buhamya bwe ashima ko abarokotse Jenoside bafite umutima wibuka ineza yagiriye abantu batari bameze neza muri Jenoside, bagashimira abagize uruhare mu kubarokora.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • hariho abantu hakabaho n’ibikoko! umuntu nyamuntu si uburebure, si ubunini, si uburanga…

  • Imana yo mw’ijuru izagusubirize mu nkoko, izaguhe kurama,abuzukuru na buzukuruza,ubuvivi n’ibindi nsomye ano magambo numva nkozweho,uri umubiri pee.icyo nakubwira wa mubyeyi,ijambo ry’imana riravuga riti ngo isi ikiriho hazabaho kubiba habeho no gusarura,wakoze umurimo wintashikirwa,wabaye inyanga mugabo,wanze kureba amaraso y’inzira karengane ameneka Imbere yawe,gusa imana yo mw’ijuru izabiguhembere,kandi nziyuko abo bana wabereye umubyeyi nabo bazakwitura.
    Komera kandi uzakomeze urinyangamugayo kugeza igihe uzashiriramo Umwuka.

  • niba nawe rata waruse benshi bagiraga ubwoba bakabatanga. Imana izibuke ibyibyiza wakoze

  • Yeah,mbega mbega ese abantu nkaba baracyabaho?wa mubyeyi we sinzi icyo nakora cg nakubwire,Imana yo mw’ijuru yo nyine izaguhe kurama.
    iguhe abuzukuru na buzukuruza,ubuvivi n’ibindi byose wifuza.
    nsomye ino nkuru numva nkozweho sana ni byo wakoze,wabaye umubyeyi pee kandi ndabigushimiye bivuye ku mutima.icyo nakubwira wa mubyeyi we,ijambo ry’imana riravuga ngo isi ikiriho hazabaho kubiba habeho no gusarura.
    wakoze umurimo w’intashikirwa,wabaye inyangamugayo,wanze kureba amaraso y’inzira karengane ameneka Imbere yawe wanga kureberera abo wari warahanye igihango ubyitwaramo gitwari uba impfura itareba ibisekuru cyangwa amazuru.
    gusa imana yo mw’ijuru izabiguhembere,kandi nziyuko abo bana wabereye igitambo bakaba bakesha kubaho kwabo wowe nabo babizirikana kandi bazakwitura.
    Komera kandi uzakomeze urinyangamugayo kugeza igihe uzashiriramo Umwuka.
    Yesu azaguhe iherezo ryiza.

  • Uri imfura wa mubyeyi we!
    Ibikorwa byiza biruta amagambo asize umunyu y’uburyarya.

  • Bajye bamutumira muminsi mikuru ahubwo yagombye kuba yarahawe umudali.

  • Imana izabiguhere imigisha myinshi rwose warakoze.

  • Warakoze mubyeyi

  • yes!ibyo avuga ni ukuri!ndamuzi yaranyigishije!kdi abana yareze ni beza!mwarimu Imana izaguhembe!ntumeze nkababarera bakabananirwa bakabatorongeza badafite iyo bajya.wanambanye nabo wambikwa urugori!warakoze cyane

  • Yabaye intwari. nyamara indashima ubu na we wabona zimwita Igipinga cg interas. shaaa, Rda we!

  • Wowe wiyita kazungu rwose ,mujye mubabarira u Rwanda n abanyarwanda habaye bibi ntugatangazwe ni uko abantu babaye nabi abeza nabi barahari ntiwamaraho rero abandi bose none se abavuga ibyo bose tubamareho ese wowewasigara ma!? Nanjye narabyiswe narabyiswe nararokotse kubera uko nsa nyuma uwabinyitaga ntabyitayeho abonye nigendeye ati ntundakarire abahutu bakoze ibibi birenze nti nta kibazo mukecu ukeka yarongeye!mureke kureba ikibi hose dore ko ingurube ibonamo abandi ubugurube bwayo

  • dukeneye abantu nkaba nukuri tugize ubumuntu nkubwuyu mubyeyi igihugu cyacu cyaba paradizo nukuri dukwiriye guhora dukora ibikorwa byubutwari nkibi ariko nomubuzima bwacu bwaburi munsi dukwiye guhora turangwa nibikorwa byiza

  • uyu mu mama turaturanye ndamuzi anigisha neza Imana imuhe umugisha.

  • Nta kuntu uwo mumama niba ari umwarimukazi atakigisha neza. Kuko burya umurezi agomba no kuba imfura ni nayo mpamvu ubwo yigisha neza. Imana imuhire kandi imugirire neza.

Comments are closed.

en_USEnglish