Urubyiruko rwa EGAM rufite amatsiko ku mateka ya Jenocide yabaye mu Rwanda
Ihuriro ry’urubiruko rw’i Burayi rurwanya Jenocide n’ivangura mu Bufaransa, mu Budage n’ahandi ku Isi, bari mu Rwanda kugira ngo bamenyere neza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bive mu kubyumva gusa.
Uru rubyiruko rwibumbiye mu ihuriro EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) bavuga ko baje mu Rwanda kugira ngo bimenyere ibyaranze Jenocide yakorewe Abatutsi, ngo kuba baturuka mu bihugu byagiye bigira uruhare muri Jenocide bibatera ipfunwe.
President wiri huriro Benjamin Abtan yavuze ko ari urubyiruko ruharanira kugaragaza ukuri ku ruhare rw’ibihugu byabo muri Jenocide.
Baje kwifatanya n’Abanyaranda muri iki gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenocide bakaba barasuye inzibutso zitandukanye za Jenoside mu Rwanda kugira ngo babashe kumenya neza ibyabaye mu Rwanda ndetse n’uruhare rw’ibihugu byabo.
Yongeyeho ko biyemeje gufatanya n’Abanyarwanda barwanya ingendabitekerezo ya Jenoside iri cyane mu bihugu byabo.
Ati “Twaje mu Rwanda kugira ngo tumenye neza uko Jenocide yakozwe ibyo bizadufasha kurwanya ingendabitekerezo ya Jenoside iri mu bihugu byacu cyane nk’U Bufaransa.”
Yavuze ko uko kuri kuzabafasha kumenya neza icyo barwanya kuko bigereye aho byabereye.
Perezida w’Umuryango AVEGA yavuze ko kuba uru rubyiruko rwaje mu Rwanda guhura n’umuryango w’abapfakazi ba Jenocide ndetse bakaba baranasuye zimwe mu nzibutso zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenocide, bakabona n’amwe mu mateka yaranze ibihugu byabo muri Jenoside, ari byiza kuko bazataha babonye ukuri aho gushingiye.
Yongeyeho ko n’abapfakazi ba Jenocide ubu bagiye kwinjira mu gihe cyo kwibuka bakomeye, gusa ngo imbogamizi bagihura na zo ni iz’ababyeyi bageze mu gihe cy’iza bukuru batarabonerwa aho kuba heza ndetse na bamwe muribo bagiye bafatwa ku ngufu mu gihe cya Jenocide bagifite ihungabana.
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW