Digiqole ad

Ngoma: Ifumbire muri Remera irabona umugabo igasiba undi

 Ngoma: Ifumbire muri Remera irabona umugabo igasiba undi

Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera Akarere ka Ngoma baravuga ko  batizeye  kuzabona umusaruro uhagije mu buhinzi bwabo bakorera ku materasi y’indinganire kubera kutabona ifumbire ihagije. Ubuyobozi  bw’umushinga ugamije gufata neza ubutaka no kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi hakoreshejwe amaterasi  bwo buvuga ko aba baturage ifumbire bayibona gusa bibumbiye mu matsinda.

Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge igize akarere ka Ngoma ahakorera umushinga wa “Land Husbandry water harvesting and hillside irrigation” ugamije gufata neza ubutaka no kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi hakoreshejwe amaterasi y’indinganire.

Gusa bamwe mu bahinzi bo muri uyu murenge babwiye Umuseke ko batizeye kubona umusaruro mwiza kuko babuze ifumbire ihagije.

Umuhinzi witwa Leon Baganizi ati “N’ako gafumbire bazana bagashyira aho k’umuhanda ufite imbaraga akagatwara utazifite akaburiramo kuko n’akabonetse baragacuranwa”.

Undi witwa Vestine Mukabunani ati “Aha ifumbire irabona umugabo igasiba undi, ubu niyo dufiteho ikibazo kuko haza nke cyane, kuva nta fumbire tubona rero ntabwo twizeye umusaruro dufite impungenge nyinshi ko tutazeza.”

Ubuyobozi bw’uriya mushinga bwo buvuga ko nta  muturage wakagombye kwitwaza ko nta fumbire ihagije abona kuko ngo hashyizweho gahunda yo kuyitanga binyuze mu matsinda nkuko bitangazwa na  Sebakambwe Augustin umukozi w’uyumushinga.

Sebakambwe  ati “ifumbire iyo igiye gutangwa itangwa mumatsinda, bagenda bayiha abantu bari hagati ya 15 na 30 bafite imirima yegeranye kandi bafite ubuso bwapimwe bityo iyo umushinga ugiye gutanga ifumbire uyitanga ukurikije ubuso bwapimwe, ikintu cyo kuvuga ngo ibona mugabo igasiba undi ntabwo aribyo”.

Gahunda yo guhinga hifashishishijwe amaterasi y’indinganire ni imwe muri gahunda y’ubuhinzi leta yashyizeho, hagamijwe gufata neza ubutaka, kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi ndetse hanongerwa n’umusaruro ariko henshi haracyagaragaramo ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

2 Comments

  • Sebakambwe rwose nawe urasetsa, nnse se ifumbire abaturage bayishyira mu nono bakayiteka, cg bayihomesha inzu ? Mwagiye mwemera ko hari ibyo muba mudashoboye bityo n’iyo ndwara ikabasha kuvurwa.

  • Aho hantu se wa mushiga witwa One Acre Fund nturahagera?

Comments are closed.

en_USEnglish