Digiqole ad

Umurenge Kagame Cup: Shyogwe yatsinze Nyamabuye 3-0

 Umurenge Kagame Cup:  Shyogwe yatsinze Nyamabuye 3-0

Sebashi Claude wari uhagarariye Akarere aha ikipe ya Shyogwe igikombe .

Aya marushanwa  y’Umurenge Kagame Cup yatangiye taliki ya 11 Werurwe 2016 mu mukino wa nyuma wo kuyasoza ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Shyogwe yatsinze iy’umurenge wa Nyamabuye  ibitego bitatu  k’ubusa mu mukino ukomeye wabereye kuri stade ya Muhanga kuri uyu wa gatanu.

Abambaye umutuku ni abahungu b'umurenge wa Nyamabuye.
Abambaye umutuku ni abahungu b’umurenge wa Nyamabuye.

Mu gice cya mbere cy’umukino  Shyogwe  yahise ibona ibitego  bibiri ku busa bw’ikipe  ya  Nyamabuye.

Mu gice cya kabiri  iyi kipe ya Shyogwe yakomeje kandi gusatira  izamu rya Nyamabuye  iza kubona igitego cya gatatu  mu gihe hari hasigaye iminota mike ngo umukino urangire.

MUGUNGA Jean Baptiste umunyamabanganshigwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, avuga ko  bagiye baganiriza  abakinyi  babo  bakababwira ko bakeneye  kugera  ku mukino wa nyuma kandi bakegukana igikombe.

Ubu intego bafite ngo ni ukugera ku rwego rw’igihugu buri mukinyi wese agakora mu biganza bya Perezida wa Repubulika.

Mugunga ati “Iyi ntsinzi niyo igiye kuduha ingufu zo gukomeza aya marushanwa  kandi turabona tuzagera  mu mikino ya nyuma izahuza utundi turere tw’igihugu.”

Karamage Jean Damscène,  umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga, avuga ko  uko  imyaka igenda ihita ariko aya marushanwa agenda arushaho kwitabirwa n’abantu benshi.

Ikipe y’Umurenge wa Nyabinoni  niyo yahembewe kwitwara neza (Fair Play) nubwo itagize amahirwe yo gutsinda.

Iyi kipe y’abahungu  y’umurenge wa Shyogwe izahura  n’andi makipe  yo mu turere  8 two mu ntara y’amajyepfo nyuma y’icyunamo.

Taliki ya 04/Nyakanga/2016 nibwo ikipe zizaba zabaye iza mbere zizahura ku rwego rw’igihugu.

Muri aya marushanwa  ikipe y’abakobwa  y’umurenge wa Nyamabuye yatsinze iyo mu murenge wa Nyarusange  ibitego birindwi ku busa.

Imvura nyinshi  ntiyabujije  abafana  kujya  gushyigikira ikipe zabo ari benshi
Imvura nyinshi ntiyabujije abafana kujya gushyigikira ikipe zabo ari benshi
Sebashi Claude wari uhagarariye Akarere  aha ikipe ya Shyogwe  igikombe .
Sebashi Claude wari uhagarariye Akarere aha ikipe ya Shyogwe igikombe .
Ikipe y'abakobwa ba Nyamabuye nayo yahawe igikombe n'ibihumbi ijana by'u Rwanda.
Ikipe y’abakobwa ba Nyamabuye nayo yahawe igikombe n’ibihumbi ijana by’u Rwanda.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

en_USEnglish