Igitaramo cya Patient Bizimana na Mahlangu cyakomwe mu nkokora n’amashanyarazi
Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi ku buryo butangaje, cyabereye mu ihema ryo mu Gatenga ahakorera ikigo cya PSF, Patient Bizimana yaririmbye uko yabiteguye gusa bigeze ku muhanzi wavuye muri Africa y’Epfo wari watumiwe aririmba umwanya muto amashanyarazi aracika agaruka nyuma y’iminota 30, igice kimwe cy’abitabiriye igitaramo cyatashye bibaza ko cyahagaritswe.
Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru cyakererewe nk’isaha imwe gutangira ku isaha yari yagenwe, aho gitangiriye gitangizwa n’itsinda ry’abaririmbyi (worship team yitwa Shining star). Saa 19h20 nibwo Patient Bizimana yazamutse kuri ‘scene’.
Patient yaririmbye indirimbo ze zose n’iz’abandi zimwe yasubiragamo yamaze isaha n’iminota 10 aririmba. Abantu bamwereka ko bamwishimiye cyane.
Nyuma ye, Apotre Joshua Masasu wa Restauration Church yahawe umwanya avuga ijambo ry’Imana nawe afata iminota itari munsi ya 30 yigisha.
Umwe mu bayobozi ba Police yari yabwiye Umuseke ko iki gitaramo kitagombaga kurenza isaha ya saa tatu z’ijoro ku masaha bari bahawe.
Saa tatu n’iminota icumi nibwo Past Solly Mhalangu wamamaye kubera indirimbo “Wahamba Nathi” yatangiye kuririmba.
Amaze iminota 10 gusa aririmba umuriro wahise ugenda mu ihema, abantu bose bagwa mu kantu, bamwe batangira kubwirana ko Police yaba ihagaritse igitaramo kuko cyatinze.
Umunyamakuru w’Umuseke yabashije kumenya ko ari Mazut ya Generateur yari ishize, muri iri hema abakoreramo ibitaramo bakoresha generateur.
Abantu bamwe bahise batangira gutaha, nka nyuma y’iminota 30 umuriro wagarutse, igitaramo kirakomeza nubwo hari igice cy’abantu bari batashye.
Uyu mugabo Mhalangu yaririmbye indirimbo nyinshi ndetse zirimo n’iza Lucky Dube yarubiragamo abantu bakishima bikomeye maze asoreza kuri “Wahamba Nathi” ikunzwe cyane.
Patient Bizimana yabwiye Umuseke ko nawe yatunguwe no kubura kw’amashanyarazi kandi kugeza ubu atazi impamvu yabuze. Avuga ko ashimira cyane Police y’u Rwanda uko yamufashije ndetse ikamwongeza isaha irenga ku gihe yari yahawe kutarenza kubera ikibazo cy’amashanyarazi bagize.
Patient avuga ko yishimiye cyane uko iki gitaramo cyagenze by’umwihariko ubwitabire bwari butangaje.
Photos/André Rugema
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Uyu mu miss “Doriane NKUNDWA” niwe munyaburanga no gutera neza mubakobwa beza bose batowe mu Rwanda kuva iyi gahunda imurika abeza yabaho mu Rwanda. N’uko nta Sté Privée ngira ngo nzamuhe akazi keza kugirango azakomeze kwifata neza mu bwiza. Uwaba uziranye na notre 1ère dame, yazamusabira akazi mu MBUTO Foundatº bagenzi. Tubungabunga iyi Beauté Rse no kubuhesha agaciro. Ntamarangamutima mfite ariko nubyo rwose.
Hanyuma ikindi, iyo ubona muri ibi bihe, wagirango abantu barikanga ibihe bya nyuma bimwe bihora bivugwa n’aba pasteurs, abantu beeenshi yemwe wongere ngo benshi, bafite inyota yo kumenya Imana Nyayo kdi by’ukuri ariko iyaba twamenyaga tuti, ese ay’ukuri n’ayahe? Ko bose bitwaza ibitangaza by’Imana? Kdi twumva ngo na shitani nayo itanga imbaraga mugukora ibitangaza? Biragoye kubimenya. Cyakora bamwe basenga bazanamo indimi utumva cga yakugeraho ukumva arasenga yongorera atavuga ngo ijwi ry’umvikane wumve nibyo avuga niba arimo kuvuga Yesu cga Imana. Abo b’indimi z’itazwi cga bagusengera batavuga cyane ahubwo biyongorera, ujye ushyiraho akadomo wibaze tu. Ugusengera agomba kuvuga atiyongorera, agomba kuvuga cyane ukumva amagambo arimo kuvuga bitaba ibyo, naho kwibaza rero ko yaba akumurika cga agutanga mu byabo munzira utazi ugataha uzi ko bagusengeye birukana za karande zose zikuriho zo mu miryango cga se imyandu yose ituruka mubapfumu baguteje kdi wapi bakongereyemo ibindi cga bagushyizemo ibirenze ibyo byitwa ufite bikurimo.
kdi rero inyota abantu bafite yo kwiyegereza Imana muri ibi bihe, basenze by’ukuri nayo madini bahungiramo abaye ari nyayo, twagira amahoro n’urukundo rw’Imana muri twese ndetse ayo mahoro ayoborwa n’Imana akagera mu gihugu hose n’abagituye bose. Dukunde gusenga by’ukuri tujya no mumadini y’ukuri atayobya abantu mu bindi bibi, maze murebe ngo abantu barakundana, baratinya guhemukirana, amahoro agasakara mubaturage bose ndetse no mu bayobozi bose.
Aux bons entendeurs à vous.
Ndabona arya isataburenge Chorale de Kigali. Niyo imenyerewe kugira abantu benshi iyo yakoresheje igitaramo harimo cyane cyane ba Nyakubahwa na ba mwenyemari. Courage musaza
Ariko se nkaburiya bariya bari bambaye Badges kuki batatubwiye ko ari umuriro wabuze ntidutahe bitarangiye.habuze communication rwose ntitwamenye icyabaye .ubwose bishimira kwakira amafaranga gusa umunezero wacu ntibawiteho.30min zose
Amadini y’Ukuri/ Idini y’ukuri ! ni iyihe?Soma Yesaya 58, Hari imirimo myiza no gufasha, no gukiranuka
alikorwose, ababantu nibari mission yogutukisha nogusebya igihugu bafite, sinamenya. Nukuri ibibiteyisoni niseseme kumvango igitaramo cyangwindi gahunda irahagaze kubera kubura mazout ya generator surtout bikabahantu habahaje abanyamahanga!!!!!! Irinishyano pe, ukuntu ababanyamahanga bazino bemera ikigihugu numuyobozi wacyo, nukuli muramusebya bihagije. Kwanza iyi ni BETISE IMPARDONNABLE MEME. Kwumvango habuze mazout bigaragaza ubuswa nubucucu bwanyuma butarubwo kubabarirwa, abateguye ibirori bagomba nokugira risk analysis & management, ibyonibintu numwana wa primaire yatekereza. Rwose Muzehe doreko ariwe ukemurabyose, natangitegeko konta gahunda nimwe izongera guhagarara kubera kubura umuliro muburyo bwubucucu nkubu murebeko bitubahirizwa, turaterimbere mukadusubiza muicuraburindi ryubwonko mwanjijimwe
Comments are closed.