Karongi: ikiraro cyaracitse ubuhahirane mu mirenge itatu burazamba
Ikiraro kiri ku mugezi wa Mukambazi hagati y’imirenge ya Gashari na Rugabano ugana kano no mu murenge wa Mutuntu kimaze imyaka ine cyaracitse, ubuhahirane hagati y’iyi mirenge bwajemo ibibazo, abanyeshuri iyo umugezi wuzuye ntibambuka, abayobozi ku murenge batanze raporo ku karere ariko kugeza ubu ntakirakorwa.
Abatuye Akagali ka Birambo mu murenge wa Gashari n’abatuye mu kagali ka Kabuye mu murenge wa Rugabano bo ubuhahirane bwifashishije ikinyabiziga buragoranye cyane kubera iki kiraro kibagabanya.
Innocent Ntakirutimana utuye mu kagali ka Gasharu yabwiye Umuseke ko nk’abanyeshuri bajya kwiga ku ishuri ryo mu Birambo na Gasharu mu gihe cy’imvura iyo basanze umugezi wuzuye ubwo bakata bakitahira kuko baba batacyambutse ngo bajye kwiga.
Ibi ngo biba n’abashaka kujya kurema isoko ryo mu Birambo baturutse hakurya bagorwa cyane no kwambutsa ibicuruzwa iyo umugezi wuzuye, bikaba ngombwa ko bishyura ngo babambukirize ibicuruzwa.
Anatalie Mukangango umuhinzi w’ibirayi iruhande rw’iki kiraro avuga ko kuva iki kiraro cyacika umurima we wahindutse inzira abantu banyuramo akabura uko abigenza akahahombera bikomeye.
Abaturage bavuga ko usibye ubuhahirane bwifashe nabi n’umuhanda wageraga ku ishuri rya Gasharu ubu utagikora kubera icyo kiraro cyakcitse.
Nicolas Karasanyi Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari yabwiye umuseke ko iki kiraro ari imbogamizi ikomeye mu mihahirane ya Gashali n’indi mirenge mituranyi ariko ko batanze raporo ku karere akaba yizeyr ko bizakemuka vuba.
Eric Munezero umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi ubu akaba ariwe ufite inshingano z’umuyobozi w’Akarere yavuze ko Akarere kagiye gufatanya n’Umurenge kugira ngo iki kiraro cyubakwe kuko ngo Umurenge wonyine utabyishoboza.
Iki kiraro kirashaje kuko cyubatwe mu 1978.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
5 Comments
Ibi nabyo bitegereje Perezida wa Repubulika ! Yagorwa yagorwa! Ubuyobozi bwaho bukora iki niba imyaka ishira ari 4 nta gikorwa cg ngo bisakuze nibura bigere hejuru bishakirwe umuti? Koko ikibazo Imirenge 3 yose ihuriyrho ! Birababaje.
ariko nk` ubu bibaye ngombwa ko Nyakubahwa ahanyura mu minsi ibiri gusa, agomba kunyura muri uyu
muhanda, abayobozi basobanura ko bamariye iki abaturage! HE erega, ajye amenya ko hari abamubeshya
ndetse bikabije! Uretse ko na we asa n` uwerekwa , numvise bimwe yaratangiye kujya abivumbura tu!!!
Twe byaratubabaje ubwo aheruka kunyura Kgli-RUBAVU! Iyo ahanyura nijoro ngo arebe ukuntu bamubeshye
bakuzuza amapoto umuhanda wose nyamara atajya yaka nijoro! Rahira buriya ko yari yabimenya ko atacyaka??
Mzee wetu, aratubabaza cyane! Iyo aza kugira nka 5 bakora nka we U RWANDA rwaguruka!
Nzaba mbarirwa!
Ariko sinababwiye ko i Karongi nta bakigenda!ibi nibibashije kumenyekana!au fait iyo uhageze wibaza niba haba ingengo yimari cyangwa ntayo !Krongi nta Stade ihaba ,nta gare ihaba (imyaka ibaye 4 expropriation ikozwe) ,nta muhanda mu rwagati mu mugi uhaba ubwo quartier zo sinzivuze !nta mudugudu wicyitegererezo uhaba ,nta salle polyvelente ihaba ,isoko reka da,!!!!murebe ingirwa busitani iba mu mugi rwa gati imvura igwa ikuzuramo amazi ukagira ngo nikivu kimutse!
Bumva ko HE agiya kuza maze bakarara biruka bashaka ibyo babeshya; ndetse hari n’ abafata bamwe mu baturage bafite ibibazo bikaze bishobora kubakoraho maze bakabafungirana nko ku tugari n’ abandi, ubwo yazamara gutaha bakabona kubarekura babacira mu maso. ubwo ngo iyo ni yo miyoborere myiza. Abayobozi ni ukwirirwa barya ruswa, akababaro k’ abaturage nta cyo kababwiye rwose.
Aho nihe ngo ntezemo ndebe uko byifashe?
Comments are closed.