Digiqole ad

Ku nshuro ya gatatu Munyagishari yongeye kuburanishwa adahari

 Ku nshuro ya gatatu Munyagishari yongeye kuburanishwa adahari

Bernard Munyagishari mu rukiko rukuru Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Kuri uyu wa kane urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga rwongeye kuburanisha Bernard Munyagishari woherewe n’Urukiko rwa Arusha ariko nanone adahari. Ni umunsi wa gatatu yanze kwitabira iburanisha, ndetse ngo yamaze kwivanama mu rubanza. Abamwunganira (we atemera) bavuze ko bafite imbogamizi mu gushinjura umukiliya wabo kuko ngo batagiranye imikoranire nawe.

Bernard Munyagishari mu rubanza mu mpera z'umwaka ushize. Photo/Martin Niyonkuru/UM-- USEKE
Bernard Munyagishari mu rubanza mu mpera z’umwaka ushize. Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Uyu munsi, ubushinjacyaha nibwo bwarangije gusobanura ikirego gikubiyemo ibyaha bitanu barega Munyagishari, birimo kwica Abatutsi mu cyahoze ari Gisenyi.

Abunganira Munyagishari bavuze ko kuva Ubushinjacyaha bwatangira gusobanura ikirego bo bahuye n’imbogamizi nyinshi.

Muri zo ngo harimo kutabasha gushaka abatangabuhamya bashinjira umukiliya wabo no kuba nta gukorana kwabayeho hagati yabo n’uwo bunganira.

Abunganira uregwa basabye igihe cyo gutegura inyandiko igaragaza ibyo bakeneye ngo bayihe Urukiko niruyemeza bagenerwe ibya ngombwa bizabafasha kujya gushaka abatangabuhamya bashinjura uregwa.

Perezidante w’iburanisha yavuze ko bahawe igihe gihagije cyo gutanga ibyo bakenewe ndetse nicyo kwiga urubanza mbere y’uko ubushinjacyaha butangira gusobanura ikirego.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bunganizi nta mbogamizi bahuye nazo kuko kuva bagera muri uru rubanza, rwatangiye mu 2015, ngo bari bafite uburenganzira bwo kujya aho bari kwifuza hose gushaka ibimenyetso.

Bavuze kandi ko batari kurindira ko gusobanura ikirego birangira ngo babone gutegura imyanzuro ishinjura kuko ngo kuva batangira bari bafite dossier ikibiyemo ibyo uwo bunganira ashinjwa, abamushinja n’abamushinjura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abunganizi ba Munyagishari batakoresheje umwanya bahawe ngo bategure ikiciro cyo kurengera umukiliya wabo.

Perezidante w’iburanisha yavuze ko abunganira Munyagishari baahaawe umwanya ugera ku mezi umunini yo kwiga dossier ariko ngo nta mwanzuro bigeze batanga.

Yahise abaha icyumweru kimwe cyo kuba batanze iyo myanzuro ya mbere. Ari nabwo iburanisha rizongera gusubukura kuwa kane utaha

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ibigarasha

  • Iki kintu kireba nkikicanyi pe

Comments are closed.

en_USEnglish