Digiqole ad

Smart Card zo gutega zigiye guhuzwa na Sim Card ujye ukozaho Telephone

 Smart Card zo gutega zigiye guhuzwa na Sim Card ujye ukozaho Telephone

*Mu gihembwe gitaha ngo company zose zizaba zifite ubu buryo bw’ikoranabuhanga
*Smart Card umugenzi ategesha zizahuzwa na machines za Company zose
* RURA iravuga ko transport muri Kigali yifashe neza kurusha ikindi gihe cyose mbere

Nyuma ya KBS, Royal Express kuva mu ntangiriro z’uku kwezi nayo yatangiye uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rya Smart Card mu kwishyuza abagenzi urugendo, ubu ku ikubitiro biri gukora ku modoka 30 za Royal Express, ubuyobozi bw’iyi kompanyi buvuga ko izi Card zabo zikora no ku mashini z’izindi kompanyi ndetse ngo bafite gahunda yo gushyira iri koranabuhanga kuri SimCard umuntu akajya akoza telephone ku mashini akaba arishyuye.

Imodoka za Royal zatangiye gukoresha iri koranabuhanga
Imodoka za Royal zatangiye gukoresha iri koranabuhanga

Ikarita ikoreshwa muri ubu buryo muri Royal Express igura amafaranga 500Rwf ubundi ukaguriraho amafaranga wakoresha mu ngendo zawe, iyi karita ngo ishobora no gukoreshwa ku zindi kompanyi za KBS (izikoresha ubu) na RFTC (nibitangira), kandi mu gihe nyirayo atakiyikeneye arayigarura agasubizwa amafaranga 500 yayiguze nk’uko bisobanurwa na Nilla Muneza uyobora Royal Express.

Muneza avuga ko ubu batangiye gukoresha ubu buryo mu modoka 30 zabo zikorera kuri Ligne ya Bwerankori – Kimironko – Nyabugogo na Ligne ya Gikondo. Guhera tariki ya 10/04/2016 ngo iri koranabuhanga rikazajya no mu modoka za Kicukiro.

Muneza asobanura ko bateganya kuzahuza izi karita na SimCard ya telephone na Visa Card (ku bayifite) ya nyirayo ku buryo umugenzi wayiguriyeho amafaranga ashobora no gukoza telephone ye kuri machine ikavanaho amafaranga y’urugendo.

Muneza avuga ko ubu buryo buri gukora neza kandi buri gutuma bakorana neza n’abashoferi kuko ngo bahoraga bapfa amafaranga bagomba gutanga (versement) abandi bagahomba bagahora birukana bamwe bazana abashya. Ariko ngo iri koranabuhanga riri kubikemura.

Iri koranabuhanga kandi ngo rizatuma nta mushoferi wongera kurenza umubare wagenwe mu bajya mu modoka atwaye kuko imodoka niwugeza uzajya ashaka kwinjira agakozaho ikarita bizajya byanga n’umushoferi akabibona ko imodoka yuzuye.

 

RURA ivuga ko transport i Kigali ubu imeze neza

Abatega imodoka muri rusange i Kigali baracyagaragaza ibibazo bimwe na bimwe byerekeranye no kubona imodoka ku gihe bazikeneye, gutinda mu mayira cyane no gutwara abagenzi benshi cyane mu modoka.

Gutwara abantu mu mujyi wa Kigali byakomeje kubamo ibibazo bitewe ahanini n’umubare munini w’abatuye Kigali bakenera gutega muri rusange ugereranyije n’imodoka zigomba kubatwara, imihanda ihari ndetse n’amasaha bagendera.

Maj Patrick Nyirishema umuyobozi mukuru wa RURA yabwiye Umuseke ko nyuma yo kwegurira gutwara abantu muri Kigali kompanyi za RFTC, KBS na Royal Express kuva mu kwezi kwa cyenda 2013 gutwara abantu byagiye bizamo impinduka biba byiza.

Maj Nyirishema ati “Transport imeze neza ugereranyije na mbere aho umushoferi ufite imodoka yajyaga aho ashaka akurikije aho abona abagenzi benshi bigatera akajagari. Ariko ubu nta kajagari gahari noneho biri no kuzamo ikoranabuhanga bikarushaho kugenda neza.”

Uyu muyobozi avuga ko inyungu y’iri koranabuhanga ku mugenzi ari uko nta mwanya uzongera gutakara mu kumwishyuza, ndetse ko nta ntonganya zizongera kubibamo hagati y’abashoferi na ba nyiri imodoka babashinja kubiba, avuga kandi ko no kurenza abagenzi bateganyijwe kugenda mu modoka bitazongera mu gihe iri koranabuhanga rikoreshejwe neza.

Uyu muyobozi avuga kandi ko umugenzi ufite iri koranabuhanga azajya aba yisanzuye mu kurikoresha muri kompanyi zose agiye gutegamo imodoka.

Maj Nyirishema yavuze ko buri gihembwe bakora inama n’abatwara abagenzi ngo barusheho kubinoza, avuga ko mu nama y’igihembwe gitaha bazibanda cyane ku kureba aho igikorwa cyo gukoresha iri koranabuhanga kigeze muri izi kompanyi zo gutwara abantu.

Yijeje abatega imodoka muri rusange mu mujyi wa Kigali ko mu gihembwe gitaha nta kompanyi itazaba ifite ubu buryo bushya bwa Smart Card

Ati “nubwo na RFTC itaratangira gushyiramo ziriya machine nayo tuzajya gukora inama yarazishyizemo zose

Imodoka za Royal Express ziri gushyirwamo iri koranabuhanga mu gutega bus
Imodoka za Royal Express ziri gushyirwamo iri koranabuhanga mu gutega bus
Mu minsi iri imbere uzajya ukozaho na telephone yawe mu gihe ufite amafaranga ku ikarita yawe y'urugendo
Mu minsi iri imbere uzajya ukozaho na telephone yawe mu gihe ufite amafaranga ku ikarita yawe y’urugendo

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Umuntu ushaka iyi smart card ayigurirahe ko ntabyo mbona gsa iyi system ninziza

  • iyi system ni impeccable,tera imbere Rwanda.mu minsi iri imbere trams na metro nazo ziraba zisesekaye!
    kwishyura ibiceri rwose bitera akajagari no mu bihugu bindi byateye imbere bakoresha smart cards

  • Niba nta gutekinika birimo, koko ikibazo cya convoyeurs kikaba gikemutse, ikibazo cyo gutendeka kikaba gikemutse, turabishimye…Mwihutire noneho gukemura ikibazo cy’isuku muri bus hamwe n’icyo gutinda ku/mu muhanda, umuntu akamara isaha mu mujyi ategerje bus, akagera i Kanombe hashize amasaha 2 yose. Muri make kujya no kuva ku kazi ntibyagatwaye umuntu amasaha 6 muri 15 ufite yo gukora !

  • iyi system ninziza ariko bagerageze bace numuco mubi wo gutendeka
    ese nkiriya WiFi ya 4G bavuga abagenda bagaze bazayikoresha bate? nukuboko kumwe se byashoboka ? try your best

  • Ibi ni ibyifuzo gusa. kandi hari n’imodoka za company imwe ubu buryo butabarizwamo? ikindi bateaka Smat cards zacu ngo bajye kuzidukorezaho bakamaraho amafaranga! ikindi, gutegera ku cyapa ku modoka zimwe na zimwe ntibyoroha kuko iguca amafaranga y’umurengera ngo nuko ari bus yo muri icyo cyerekezo! urugero uhagaze mu Kanogo werekeza i Remera hakaza bus ya Kanombe cg y’i Kabuga irimo imyanya baguca angana n’ay’ugiye i Kabuga cg i Kanombe kandi atariho werekeje. Nibashyireho uburyo bwo kujya bishyuza umugenzi amafaranga ahwanye n’urugendo agiye gukora hatitawe aho bus igiye(final destination).

  • Igitekerezo nyine kiba ari kuza kuko baba bishakira kubeshya RURA kugira ngo bagume ku mugati baba barya bonyine(Monopole).Ikibazo rero kikaba suivi ya RURA idakorwa ngo barebe implementation y’ibyo baba biyemereye kubera kubera kurya akantu naho Umusaza(H.E),wacu bakamubeshya ngo ibintu ni balabala.

Comments are closed.

en_USEnglish