Perezida Catherine Samba Panza ati “Politiki si ibintu byanjye”
Mu kwezi kwa kane nibwo uyu mugore wari uyoboye Centre Africa mu nzibacyuho azava ku butegetsi nk’uko abitangaza. Nubwo yashinjwe ikimenyane na ruswa we avuga ko azagenda yumva hari igikomeye yakoreye igihugu cye, kandi ngo azagenda amenye ko umuntu ashobora kubaho ahora avugwa nabi.
Harabura ibyumweru bicye ngo manda y’inzibacyuho ye irangire, mu kwezi ka kabiri ubwo yari yatumiwe na Banki y’isi yatangaje ko yafashe inshingano zikomeye kandi yagerageje uko ashoboye kuzitunganya. Yaganiriye na JeuneAfrique ayibwira uho yari agejeje kuva mu kwa mbere 2014 yagirwa Perezida avuye ku buyobozi bw’Umujyi wa Bangui.
Uyu mugore avuga ko inshingano zo kuyobora igihugu asa n’uwazihawe n’abagore ngo bamwegereye bakamubwira ko abagabo bananiwe gukemura ibibazo bya Centre Afrique ubu ari umwanya w’umugore ngo nawe agerageze.
Ngo yabanje kubyanga ariko nyuma y’uko ko adakwiye gutererana igihugu cye no kwanga izo nshingano n’ubwo bwose ngo ubusanzwe politiki atari ibintu bye.
Ati “Nemeye izi nshingano nziko zikomeye, igihugu cyari kikiri mu kaga, ariko sinari nzi ko bizagera aha. Nasanze hari inzangano zikabije no guharanira inyungu kwa benshi banyuranye mu gihugu. Icyo nakoze gikomeye ni ukugarura ibiganiro mu batumvikana. Ngitangira akazi abo nabanje kuvugana nabo ni abana banjye anti-balaka n’abana banjye b’aba Séléka. Nahise nifata nk’umubyeyi wa bose mfungurira buri wese urubuga bibasha gutuma nkomeza.”
Catherine Samba Panza yatangaje ko nava ku buyobozi nta wundi mwanya yumva afite mu ntekerezo ze gusa ngo azaba yiteguye kuba yajya mu nshingano zose azahabwa n’igihugu cye cyane cyane ngo mu bijyanye no kugarura amahoro.
Abajijwe niba adatekereza ku kwiyamamaza akaba yatorerwa kuyobora noneho imyaka itanu yavuze ko yumva atabivamo kuko ku myaka ye (61) ngo adakeneye izindi nshingano zituma ahora ahuze cyane.
Ati “Si ndi nka babandi bagera ku myaka 75 bagishaka kuyobora, ikindi Politiki buriya si ibintu byanjye. Nakoreye igihugu cyanjye n’umutima wanjye wose n’ubwitange bwose kandi numva narageze no ku ntego zanjye. Hari abashatse kundwanya benshi, narakubititse bihagije ndihangana none numva binteye ishema.”
UM– USEKE.RW
2 Comments
Conglats Mme. Thank you for your answers and orientation.
Murandebera! ngo yarangije inshingano ze!yakoze iki se? uzi kuba perezida w’igihugu na capitale ubwayo ikakunanira kuyizanamo umutekano!France yashyizeho uyu mugore yari yabitekerejeho? ibyo abafaransa bakora bimaze kunyobera!umuntu uba perezida 3/4 by’igihugu bikayoborwa n’inyeshyamba za seleka,nawe yarangiza ngo ni perezida! ntubuze byose uvuyeho aba centre africains bari kukuvuma.
Comments are closed.