Digiqole ad

U Rwanda rwandikishije inzibutso enye (4) mu murage w’isi

 U Rwanda rwandikishije inzibutso enye (4) mu murage w’isi

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Photo/ © Anouk Zijlma

*Mu 2018 nibwo ibisabwa ngo bizaba byaratunganyijwe

Urwibutso rwa Murambi, urwa Bisesero, urwa Nyamata n’urwa Gisozi nizo nzibutso Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yandikishije muri UNESCO isaba ko zijya mu bigize Umurage w’isi hagamijwe ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atazibagirana ku Isi nk’uko bitangazwa n’umukozi ubishinzwe muri CNLG.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Photo/ © Anouk Zijlma
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Photo/ © Anouk Zijlma

Dr Diogène Bideri umukozi muri CNLG kuri uyu wa kabiri yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda ko ubu bari kugenda bakurikiza ibisabwa na UNESCO ngo ubusabe bwabo bwemerwe.

Bideli yavuze ko urebye nta kintu kidasanzwe gisabwa ngo izi nzibutso zishyirwe mu murage w’isi, gusa ari ibintu bifata igihe bitewe n’uburyo UNESCO yabigennye n’ibyo igenda isaba ahashyirwa mu murage w’isi hagomba kuba hujuje.

Dr Bideli yavuze ko ubu bari kunoza ibijyanye n’imicungire y’izi nzibutso, gusana inyubako n’ubusitani bwazo, kubika neza imibiri izishyinguyemo, kwandika neza amaeteka y’izi nzibutso n’indi mirimo bafatanyamo n’uturere izi nzibutso ziherereyemo.

Ubu, ngo UNESCO iri gukora ubushakashatsi kuri izi nzibutso bazigereranya n’izindi nzibutso ziri muri uru rwego zemewe mu murage w’isi mbere y’uko nazo bazemeza.

UNESCO ngo ireba kandi niba ibyo igenda isaba kunoza bikorwa, Dr Diogène Bideri avuga ko mu 2018 bazaba bararangije gutunganya ibisabwa byose na UNESCO kugira ngo izi nzibutso zemerwe mu bigize umurage w’isi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Na kibeho nukuyishyiramo muri gahunda yubumwe nubwiyunge.

    • Kibeho?”!!!! Kibehose habereye GENOCIDE?
      Arik’ubwo mubamurimubiki koko? Nyamara byaba arukurenza amaso imboni nkana ibyo abanyarwanda twakoze cg twakorewe.
      Niba Kibeho harabereye ubwicanyi, ntabwo bwakwitwa GENOCIDE kko butateguwe, ndetse butari bugambiriye kumaraho abantu runaka.
      Jye numvaga twakabaye tubabazwa nababyeyi bacu batinyutse kwica no kurimbura umuntu bataremye. Ntakibi yabakoreye ntanicyo bamushinja. Jye nitandukanije nawe n’undiwese ufite iyo mitekerereze. Imana imbabarire inkirize igihugu uyu muvumo wamaraso mwizina rya YESU. Murakoze

  • Unesco iri mubufaransa kandi ntabwo bariya bantu bazashyigikira dosiye.Bizagorana.

  • iyi gahunda ni nziza cyane izanatuma babandi bahakana batongera guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Comments are closed.

en_USEnglish