Digiqole ad

Burundi: Umuyobozi wa Camp ya gisirikare yiciwe kuri Etat Major

 Burundi: Umuyobozi wa Camp ya gisirikare yiciwe kuri Etat Major

Lt Col Ikurakure wiciwe kuri Etat Major

Lt Col Darius Ikurakure wari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare mu Burundi yarashwe mu kiruhuko cya saa sita ari ku biro by’ubuyobozi bukuru bw’ingabo i Bujumbura ahita ahasiga ubuzima.

Lt Col Ikurakure wiciwe kuri Etat Major
Lt Col Ikurakure wiciwe kuri Etat Major

Umunyamakuru Francois Musongati w’i Burundi yabwiye Umuseke ko humvikanye urusaku rw’amasasu kuri etat major y’ingabo nyuma bakamenya amakuru ko Lt Col Ikurakure yishwe.

Kugeza ubu ntacyo igisirikare cyangwa abayobozi bakuru mu Burundi baratangaza.

Uyu musirikare yamenyekanye cyane mu bikorwa byo kurwanya abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza, ubu yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’abasirikare cya Genie de Combat anashinzwe umutekano mu bice by’uburasirazuba bwa Bujumbura cyarimo abantu benshi badashaka Perezida Nkurunziza.

Lt Col Ikurakure yagiye ashyirwa mu majwi n’abadashyigikiye Perezida Nkurunziza mu gukora ubwicanyi n’iyicarubozo bamwe muri bo bakorewe.

Biravugwa ko uyu musirikare yishwe n’umuntu winjiye muri Etat Major yitwaje pistoret ngo aramurasa abasha gusohoka acika aciye kuri clinique Prince Louis Rwagasore ubu ngo akaba ari guhigwa bukware.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • uyu ni umu kommando, Urabona umuntu yigira akamana kandi abeshesjweho n´umutima udiha nkabandi.Yirirwa yica yibaza ko we rumutinya nuko gusa aticishijwe gas ck acide nkuko agira abandi ariko ba Desire nabo bitegure kuko bobo ntibazicwa nisasu.

    • Biragaragara ko Igisilikare cyu Burundi kikirimo haduyi.Bagomba gusuzuma icyo kibazo.

  • Iyo komando nayo izamenyakana nawe azafatwa.

  • Uyu musoda imana imwakire mubayo, abafashije abobicanyi bakanirwe urubakwiye.

  • Ubwo kandi nawe baravuga ko,ari Kagame umwishe!Abarundi mwakicaye hasi mugashaka amahoro mugateza igihugu cyanyu imbere mukareka ubwicanyi koko!

  • Ndahamyako ya tariki bavuze ya 27/03 hari ikizakorwa gikomeye hariya mu Burundi pee!!

  • Yewe Imana itugirire imbabazi itabare ibi bihugu dutuyemo.iyo i Burundi batangiye kwicana biba bishya bishyura bishyito.abakuru bo barabyumva icyo mvuga ,ni ugisenga cyane pe.

  • Mbega igihugu !!!! Ibaze kujya hariya pentagone yacu ukica colonel ukiruka ugasohoka bakakubura!!!! Na Nkurunziza bazamusanga muburiri bwe kbsa

  • Yampayinka!!!! Aba bavandimwe bacu ba barundi bakwicaranye bakarangiza ibibazo kweli!!! Erega ntihakagire uwishimira intambara!!! Burya urayitangiza ariko ntuba uzi uko izarangira!! Impande zihanganye mucishe make mwumvikane amaraso areke kuguma kumeneka bityo na banyagihugu bongere batekane!!

  • Icyi ni ikimenyetso ko mu gisirikare cy’Uburundi harimo ibice naho ureke ibyo Nkurunziza n’abambari be birirwa baririmba no ni Kagame n’Urwanda, Louis Michel n’Ububirigi, etc. Niyemere rero yicarane n’abandi Barundi benewabo bagire ibyo bumvikana batarasenya igihugu cyabo burundu. Keretse niba ategereje kuzabyemera ari uko bamusanze mu buriri bwe bakamushahura!

  • Igisubizo ntabwo arukwicarana nizo nkozi zibibi.Igisubizo nukwivuna umwansi uwariwe wese.

    • @ Basebya Jr

      Ikibazo ni ukumenya umwansi uwo ariwe hagati y’agatsiko ka Nkurunziza na ba Nyamitwe n’ababarwanya!
      Ikizwi ni uko ako gatsiko ariko katangiye kuzana ibibazo none nikemere kicarane n’abandi mu biganiro kuko bigaragara ko kinjiwe ku buryo guhangana nabo bishobora kuzakabera ikibazo gikomeye…

  • Nibura nawe ntiyapfuye ababaye, ukwicishije isasu aba akugiriye neza. We se nabagenzi be assize kw’isi ko bica urubozo rubi abo bita abanzi ba leta ya Nkurunziza. Burya ngo akebo kajya iwa MUGARURA. Bitinde bishyire cyera, UBUGIZI BWA NABI BURI GIHE BUGARUKA NYIRABWO cga abamukomokaho.

    Uyu musirikare wamurashe afite tactique militaire kbsa. Ahubwo bazamuhe gutoza bagenzi be kdi bazanamwongere amapete, ureke umwe wabeshyaga ngo yakoze coup d’Etat (umuswa mubi).

Comments are closed.

en_USEnglish