Digiqole ad

Migi arahari, Haruna arahari, Nirisarike arahari…utaraza ni Baby

 Migi arahari, Haruna arahari, Nirisarike arahari…utaraza ni Baby

Ikipe y’u Rwanda irikwitegura umukino na Iles Maurices mu gushaka ticket yo gukina igikombe cya Africa cya 2017, abakinnyi bahamagawe hafi ya bose barahari, abakina hanze y’u Rwanda nka Haruna, Mugiraneza JBaptiste bita Migi, Salomon Nirisarike ukina mu Bubirigi nabo barahari, utarahagera ni Uzamukunda Elias bita Baby ukina mu Bufaransa.

Amavubi ubu ni abasore 25, bari kwitoza
Amavubi ubu ni abasore 25, bari kwitoza

Team Manager w’ikipe y’igihugu Bonny Mugabe avuga ko uyu mukinnyi ukina mu Bufaransa biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Iyi kipe yakoze imyitozo ya kabiri guhera saa yine n’igice muri stade Amahoro, icumbikiwe muri Golden Tulip i Nyamata.

Kugeza ubu abakina hanze bamaze kuza basanga abandi bakina imbere mu gihugu ni; Quentin Rushenguziminega ukinira Laussane Sport yo mu Busuwisi, Salomon Nirisarike Sint-Truidense V.V. yo mu Bubiligi, Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy ukinira AZAM FC yo muri Tanzania, Niyonzima Haruna ukinira Yanga Africans na yo yo muri Tanzania na Sibomana Abouba ukinira Gor Mahia yo muri Kenya bose bakoze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri.

Umutoza ntiyifuje kugira icyo atangaza, ngo ibirambuye kuri iyi kipe bizavugirwa mu kiganiro n’abanyamakuru bari gutegura kuri uyu wa gatatu.

Umukino ubanza n’Ibirwa bya Maurices uteganyijwe tariki ya 26 Werurwe 2016 kuri  stade Anjalay Stadium, mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ubere mu Rwanda.

Amavubi ari mu itsinda Muri itsinda H yatsinze umukino umwe yahuyemo na Mozambique igitego 1-0, atsindwa na Ghana 1-0 i Kigali muri Nzeri 2015.

Haruna Niyonzima (hagati) na murumuna we Muhadjiri na Yannick Mukunzi mu myitozo yo muri iki gitondo
Haruna Niyonzima (hagati) na murumuna we Muhadjiri na Yannick Mukunzi mu myitozo yo muri iki gitondo
Muhadjiri (hagati), arwanira umupira na Kayumba Soteri wa AS Kigali nawe woagarutse mu mavubi
Muhadjiri (hagati), arwanira umupira na Kayumba Soteri wa AS Kigali nawe woagarutse mu Amavubi
Rushengiziminega Quintin wavuye mu Busuwisi mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri
Rushengiziminega Quintin wavuye mu Busuwisi mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri
Hakizimana Muhadjiri ufite ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda, nawe ari mu mavubi
Hakizimana Muhadjiri ufite ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda, nawe ari mu mavubi
Salomon Nirisarike ukinira Sint-Truiden yo mu bubiligi nawe yatangiye imyitozo
Salomon Nirisarike ukinira Sint-Truiden yo mu bubiligi nawe yatangiye imyitozo
Johnathan McKinstry uri gutoza Amavubi
Johnathan McKinstry uri gutoza Amavubi
Haruna Niyonzima na Mugiraneza Migi bakina muri Tanzania bamaze kugera mu ikipe
Haruna Niyonzima na Mugiraneza Migi bakina muri Tanzania bamaze kugera mu ikipe

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nukuri iyiequipe ihagaze neza mwakoze ba professional bacu kuza gufasha abandi bana
    muzahacane ishema

  • So byari byiza ariko iyaba byashobokaga ngo dukinishe equipe twakoresheje muri kani,hiyongereyeho hakizimana. Nka Rushenguziminegaaaaa.,,,,,,,,, ahaa?

Comments are closed.

en_USEnglish