Umunyarwandakazi yakomerekeye mu bitero by’i Bruxelles, byahitanye 34…
Inkuru iri kuvugwa cyane ubu ku isi ni iy’igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Zaventem i Bruxelles, kugeza ubu biravugwa ko abantu 34 bapfuye na 92 bakomeretse. Mu bakomeretse harimo umunyarwandakazi nk’uko byemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Bruxelles.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe yatangaje kuri Twitter ko mu bakomeretse harimo umunyarwandakazi wakomeretse ku kirenge. Gusa ntabwo yatangajwe imyirondoro ye.
Uyu munyarwandakzi ngo ni umunyeshuri, yahise ajyanwa kwa muganga kandi ngo arahita ava mu bitaro vuba nk’uko byatangajwe na Amb Nduhungirehe.
Ibitero ku kibuga cy’indege mu Bubiligi byahagaritse ingendo zose kuri kiriya kibuga cy’indege cy’i Bruxelles.
Biri kuvugwa ko ibi bisasu byaba byatewe n’umwiyahuzi ngo wabanje gusakuza cyane mu cyarabu mbere y’uko ibisasu biturika hafi saa mbili za mugitondo.
Kuri Twitter kandi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko bifatanyije n’Ububiligi muri ibi bihe. Anagaragaza impungenge kuko hari indege yagombaga kuva mu Bubiligi muri iki gitondo iza i Kigali.
Imyirondoro yose y’abapfuye n’abakomeretse ntabwo iratangazwa.
Photos/Twitter
UM– USEKE.RW
8 Comments
Sooo sad
Sorry for our citizen, ubwo ibigega bya peterol byakamye none bagiye gushaka impamvu bajya mu barabu kumugaragaro ngo bagiye guhiga ibyihebe! Ibitambo bya politike byo bizahoraho! utabazi yabaririra.
nawe urumwicanyi kubera ivyo uvuze , uri kalima koko.
Ni ukubeshya nta byihebe byateye ibisasu; ibi byakozwe n’inzego z’ubutasi za BELGIUM MU RWEGO RWO GUSHAKA KUJYA KWICA ABARABU.Mwibuke uko byagenze muri USA igihe bavugaga ngo OSAMA BIN LADEN yateye.Nyamara ni USA yari yiteye igamije kuzaajya kwica abarabu muli AFGANIASTAN
Uyu mumama yihangane, birababaje benshi turamuzi.
Niba mumuzi kuki mutavuga amazina ye. Ntimukabeshye.
Yitwande,atuyehe ibruxelles yigahe…. Iyi nkuru uwayitanze ndumva yashakaga kwereka abanyarwanda ko twifatanyije nababirigi ariko iyo atatubeshya NGO hakomerekeyemo umunyarwanda utavungwa umwirondaro we
babitondere kuko mugihe gito namwe muzavomo ibyihebe.amagambo mabi ntacy,amaze.ahubwo muce bugufi musenge kuko isi irugarijwe.
Comments are closed.