Girubuntu Jeanne d’Arc arajya kwitoreza mu Busuwisi
Nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Africa mu bagore basiganwa umuntu ku giti cye, Girubuntu Jeanne d’Arc ubu agiye kugomeza kwitoreza mu kigo cya Union Cyclistes Internationale mu Busuwisi.
Nyuma yo kubona ko Girubuntu akomeje kwitwara neza, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) ryasabye ko Girubuntu Jeanne d’Arc yajya muri iki kigo cyaryo kiri mu Busuwisi gifasha abakinnyi bafite impano gutera imbere kibaha imyitozo igezweho.
Byatangajwe n’umutoza mukuru wa Team Rwanda ubwo bavaga muri shampiyona ya Afurika.
Jonathan Boyer yagize ati “Navuganye na UCI aho badusabye ko Jeanne D’Arc yazagenerwa amahugurwa muri kiriya kigo ari naho Valens Ndayisenga yitoreje, kandi bigaragara ko bazamuye cyane urwego rwe.”
Kuri uyu wa kabiri, saa tanu z’ijoro (23h) nibwo Jeanne d’Arc Girubuntu aza guhaguruka mu Rwanda yerekeza mu Busuwisi, aho agomba gukorera imyitozo amezi atatu, ariko ashobora kongeerwa.
Giribuntu niwe mugore wa mbere w’umwirabura wo muri Africa wasiganwe mu marushanwa y’isi yabere i Richmond muri Leta ya Virginia, US umwaka ushize. Nubwo ataje mu ba mbere ariko yabashije gusiganwa ahagarariye u Rwanda ararangiza.
Jeanne d’Arc Girubuntu w’imyaka 21 iwabo ni i Rwamagana, kugeza ubu niwe mukobwa wenyine ukinira ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare. Tariki 08 Werurwe ku munsi mpuzamahanga w’Umugore yahawe igihembo cy’icyubahiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda nk’umukobwa wabera abandi urugero.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW