Digiqole ad

Uzishyira mu kireere igihe azamanukira ntawe uzamufata – Kaboneka abwira ba Mayor

 Uzishyira mu kireere igihe azamanukira ntawe uzamufata – Kaboneka abwira ba Mayor

*Ati “ Utekereza ko aje gukira ashatse yafata inzira hakiri kare”,
*Ngo uzashaka kwikubira ibya rubanda ntazihanganirwa…
* Yabasabye kuryama nyuma bakabyuka mbere
*Ati “Mwikora ikintu kuko mwumvise ko Perezida aza gusura uturere muyobora…”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabivuze kuri uyu wa 20 Werurwe atangiza itorero ry’abayobozi b’uturere barimo Njyanama na Nyobozi z’uturere n’Umugi wa Kigali baherutse gutorwa aho yababwiye ko inyungu ziri muri iyi mirimo batorewe atari izabo ahubwo ko batorewe gukorera Abanyarwanda babagirye ikizere bakabatora. Ababwira ko nta na rimwe bakwiye kwishyira hejuru y’abo bakorera.

Abayobozi ba za Komite nyobozi z'uturere, abagize njyanama n'abandi baherutse gutorwa ubu bari mu Itorero mukigo cya gisirikare cya Gabiro muri Gatsibo
Abayobozi ba za Komite nyobozi z’uturere, abagize njyanama n’abandi baherutse gutorwa ubu bari mu Itorero mukigo cya gisirikare cya Gabiro muri Gatsibo

Atanga impanuro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye aba bayobozi gukorera ku gihe kandi bakagaragazwa n’ibikorwa ndetse bakemera kwakira ingaruka z’ibyo bakoze.

Ati “Niba wakoze neza babigushimire niba wakoze nabi bakwereke umuryango usohokeramo.”

Ministiri wasabaga aba bayobozi kwegera abaturage muri ahunda zose bifuza kubagezaho, yababwiye ko igikwiye kubagaragaza atari imyanya bafite.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Umuyobozi uwo ari we wese ntagaragazwa n’umwanya arimo, ikimugaragaza ni ibikorwa bye, ni umusaruro atanga, ntimuzabyimbe ngo mwumve ko mukomeye ikizabakomeza kikabagira ibitangaza ni ibikorwa muzakora bisubiza ibibazo abaturage bafite ni byo bizabaha agaciro n’ishema.”

Manda zabanjirije iyi aba bashya batorewe zaranzwe n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bayobozi b’uturere kuko hari n’abagiye baryozwa imitungo ya Leta babaga baragitishije cyangwa barakoresheje nabi.

Kaboneka yasabye aba bayobozi bashya barimo n’abayobye muri manda zabanjije kugira ibyo bafata nka kirazira kuri bo birimo kutanyuranya na gahunda Leta y’u Rwanda yiyemeje kugeraho.

Agaragaza ibi bakwiye kugendera kure yasabye aba bayobozi kutiremereza, ati “ Kwiremereza ukigira igitangaza, uriremerereza uge mu kireere nujya kumanuka ntawuzagufata niwikubita hasi ushobora gusandara.”

Minisitiri wavugaga asa nk’ukomoza ku myitwarire mibi yaranze abayobobozi bayoboye muri manda zabanje, yasabye aba bayobozi kudatekereza inyungu bwite ahubwo bagakora baharanira guteza imbere abanyagihugu n’abazabakomokaho.

Ati “Mu nshingano ushinzwe buri gihe uzirinde gukora uri mu mibare y’aho uri bwungukire. Hari abakora yabanje gufata imibare avuga ngo jye ndungukira he nkajye ubwanjye, muri aka kazi mujemo nta kunguka kurimo muri ubwo buryo kunguka guhoraho kuzagera no ku bagukomakaho ni ugukorera abaturage ubafasha gukemura ibibazo.”

Kaboneka wabwiraga aba bayobozi ko Leta y’u Rwanda itazihanganira umuyobozi wese uzashaka kwigwizaho imitungo, yavuze ko niba hari umuyobozi watekerezaga kuzakura ubukire muri iyi mirimo yayobye.

Ati “…Nta bukire burimo, utekereza ko aje gukira ashatse yafata inzira hakiri kare, muri izi nzego harimo imvune, harimo kwigomwa no kwitanga, ariko ntiwahisemo nabi kuko guhitamo gukorera igihugu cyawe no gufasha Abanyarwanda ni cyo cya mbere muri byose.”

Aba bayobozi b’uturere n’umugi wa Kigali basabwe gukorera hamwe n’abo bayobora, Minisitiri Kaboneka yabasabye kutazikubira ibya rubanda ahubwo ko icyo bazakora ari ukubafasha kuzabibyaza umusaruro uzagera kuri benshi.

Abayobozi b'uturere batambuka ngo bajye muri Salle guhura n'abayobozi baje gutangiza iri torero ryabo
Abayobozi b’uturere batambuka ngo bajye muri Salle guhura n’abayobozi baje gutangiza iri torero ryabo
Bazamara ibyumweru bibiri aha Gabiro
Bazamara ibyumweru bibiri aha Gabiro

Nta kibazo cyo gusuzugura…

Minisitiri wagarukaga ku bibazo byagarutsweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru, yasabye aba bayobozi kutazagira ikibazo birengagiza.

Kaboneka wifashishije urugero rw’ibyo yabonye mu makuru aho abayobozi batereranye umuntu udafite aho aba bakamwita umurwayi wo mu mutwe,

Yagize ati “Havuka ikibazo umuntu ntafite aho aba, bakakubwira ngo uriya ni umusazi nk’aho uwo musazi we atari Umunyarwanda.”

 

Ba Mayor ngo baravana impamba i Gabiro

Mbabazi Francois Xacier uyobora akarere ka Ruhango wanayoboye muri Manda icyuye igihe, yavuze ko mu minsi ishize bamwe mu bayobozi baranzwe n’imyitwarire idahwitse nko kurya ruswa.

Meya Mbabazi avuga ko iri torero ryitabiriwe n’abayobozi benshi muri bo ari bashya kandi bakaryitabira bakimara gitorwa bazarikuramo amasomo azabafasha kutongera kugwa mu mitego nk’iyo bagenzi babo babanjirije bagiyemo.

Ati “…Ikibazo cya ruswa nacyo kizakemukiramo, dugite ikizere kuko ibyo turiho tuganira aha birafata neza ku buzima bw’abaturage no ku bibazo duhura na byo umunsi ku munsi.”

Iri torero ryitabiriwe n’abayobozi bagize Njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali n’abagize nyobozi zatwo barimo ba meya, ababungirije n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa, bose hamwe babarirwa muri 930, bakazamara ibyumweru bibiri.

Uwambaye amataratara ni Me. Athanase Rutabingwa umuyobozi w'inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Uwambaye amataratara ni Me. Athanase Rutabingwa umuyobozi w’inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali
Kuri morale muri salle
Kuri morale muri salle
Minisitiri Kaboneka, Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri na Boniface Rucago umuyobozi w'Itorero mu Rwanda
Minisitiri Kaboneka, Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri na Boniface Rucago umuyobozi w’Itorero mu Rwanda
Hari kandi na Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
Hari kandi na Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Bari gufata 'notes' ya zimwe mu nama bagirwaga
Bari gufata ‘notes’ ya zimwe mu nama bagirwaga
Stephen Rwamurangwa uyobora Akarere ka Gasabo
Stephen Rwamurangwa uyobora Akarere ka Gasabo
Iri torero kandi ryitabiriwe n'umuyobozi mushya w'Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza
Iri torero kandi ryitabiriwe n’umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Mme Monique Mukaruliza
Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru kuri morale
Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru kuri morale
Minisitiri Kaboneka ageza ijambo rye kuri aba bayobozi bari mu itorero
Minisitiri Kaboneka ageza ijambo rye kuri aba bayobozi bari mu itorero
Ibumoso ku ifoto hari Mme Nzaramba umuyobozi mushya w'Akarere ka Nyarugenge
Ibumoso ku ifoto hari Mme Nzaramba umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyarugenge
Nyuma abayobozi na Minisitiri bagiye kuri morale bose hamwe
Nyuma abayobozi na Minisitiri bagiye kuri morale bose hamwe

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • ABABWIJE UKURI, ndemeranya nawe 100%

  • hahaha!! none c uwo mugabo ko mbona yamaze kwishyira mu kirere??
    ajye avuga aziga kuko amaze kwigira vice president ku ngufu ,
    Abo bayobozi barashimishije peee!!!

    • Uyu mugabo Kaboneka nawe azarebe neza kuko amaze kwigira akaraha kajyahe.Muribuka ejobundi muri kanada ubwo yatukaga abantu ngo nabaginga ngo nibigarasha? Kandi abavuga atabarusha kuba umunyarwanda nogukunda u Rwanda? Ngo ubamba isi ntakurura.Ese yarebeye kuri Gasinzigwa ra?

  • ahahaha Mr Francis kaboneka rwose. Ko mbona ntawishimye se muri bose wagira ngo bari ku nkoni ndakurahiye ahhahha reba Mayor Monique we uko areba menya yabipinze. IMANA izandinde kuba umuyobozi kabisa sinashobora gukora ibyo ntemera

    • Ohoooooo vuga uti izandinde ubukene ahubwo! naho kuba umuyobozi byo ntabyo ubonye! Utabyemera n’ubundi ntawabiguhatira irorerere maze mpombe…

      • Ikibazo cy’agafaranga cyo cyarakemutse sha. Nta buyobozi nkeneye ni bangahe se babuhatira bakabwanga. Shine your aye ubanze umenye ibibera aha hanze mbere yo kuvuza induru. Ayo bahembwa turayazi wenda na za ruswa birira. Nzacuruza sha naho ibyo byubahiro byo guhura ntukwa ntabyo nkeneye. Icyubahiro ni icy’Imana. Uri cacana koko

  • ahahah

  • Ibi nabyo birarambiranye kabisa, itorero ry’abayobozi!! bagiye kwigishwa gukunda igihugu no kugikorera cg bagiye guhabwa briefing nuko bagomba kujya batekinika??

    Naho kwishyira hejuru byo ntibishoboka muri iyi Leta, nuwishyize hejuru aba afite abahamushyize ahubwo ikibabaje nuko iyo bamuhanuye iyo bamushyize usanga abaye igicibwa n’iciro ry’imigani, ngo abagabo bararya abandi bakishyura koko!

    Minister Oda atangiye guterwa imijugujugu ngo ikibazo cya mayibobo cyaramunaniye kandi atariwe wateje inzara irimo kuvuza ubuhuha hanze bigatuma abana bata ingo bakajya kwirwanaho, ikindi kandi siwe wafunze ibigo by’imfubyi byatumye abajyanywe mu imiryango nabo inzara ibarya bagahunga bagahitamo kwibera mayibobo.

    • Ni ka karengane nyine, muri sosiyete zose abantu ntibareshya. Uwasabye ko ibigo by’abana bifungwa afite ubudahangarwa.

  • Kayigema uvuze ukuri pe.Ibyzgakemuwe sibyo byigwaho ahubwo itekinika gusa.Mubanze muhashye inzara irimo gutera ubuhunzi.

  • Hahahahahahahaha Kaboneka rwose aracyasetsa nka kera, ngo uzishyira mu kirere ntazabona umufata nahanurwa??? Imvugo nkizi z’inyandagazi ntizikwiriye mu bategetsi b’igihugu kuko wagirango yabwiraga ababoyi cyangwa abashumba be. Ese ko naherutse aba bategetsi bacu bari mu itorero ngo baba batowe n’abaturage Kaboneka abakanga kuriya ashingiye kuki? HE yari akwiye kujya adukiza aba ba Kaboneka kuko baba baramaze kujya mu “kireere” kuburyo baba bakenewe kumanurwa. Ngaho rero ba mayors nababungiruje mube mwumvise, mushyushye intebe ariko muzirinde gutekereza, mbere ya byose mujye mubaza kaboneka ababwire icyo mwakora naho ubundi ntimuzamenya ikibahanuye mu kirere hiiii. Gutekinika muve mu itorero mwabikamiritse ubundi kuri reports zishimisha kaboneka nababwira iki, ikindi mwige gukoma amashyi uko kaboneka avuze ubundi muzarebe ko imyaka 5 yose mutayikora nta “kwegura ku bushake” mugize.

    • Batorwa n’abahe baturage? wowe ubanza utaba inaha kbsa niyo mpamvu nyine ababwira ibyo ashaka bazi uko baba baragiyeho.

    • Ariko se KABONEKA abatwaye iki ibyo avuga ko aribyo ! aho uzi umurengwe w’aba bagabo n’abagore iyo bari kwica bagakiza!iyo mumidugudu n’imirenge bica uwo bashatse bakiza undi!

      Aya manyanga yose mubona nibo bayakora !bihaye ububasha iyo muturere buruta ubw’Imana!Baca Imanza kdi si abacamanza!

      Muzabaze ISIMBI Dative MUKABARISA Urwo yishe KARONGI!

  • Ese ningombwa ko bakora umwiherero bambaye gisirikare?Batambaye kuriya se ntibakumva?

  • Hahahhhhhhhhh cyokora niba hari ikintu nkunda Mu Rwanda nta nari umugabo pe reba Monique ukuntu areba disi? Wahoze ajya Mu nama y’abaministiri na president. Uziko wagirango ni abana. Kaboneka rero nawe ntarabisobanukirwa sinamurenganya ubwo uziko muri abo usomera gutyo hari abakurusha kwigererayo baba bumva batazi n’ibyo uvuga wakwibereye nka rucagu ukajya wandika discours uri bivuge ko ariho mugiye kuzibyarira amazi nk’ibisusa. Simvuze ko wavuze nabi ariko izo mpanuro zirakakaye cyane zigomba kuvugwa na mwenyewe naho wowe uririwe nturaye. Dore dusigaye dufite umuseke.com uduha inkuru nkaho twari tuhibereye si nka babandi babinyura hejuru. Nzaba numva ibyanyu cyokora urimo umukozi ni uko utazi aho ukorera.
    Ahasigaye amahirwe masa nitwe tuzahababarira ndabizi.
    Umuseke Bravo.

  • Najye sinjya mbyumva umwiherero n’imyenda bihurira he? mudusobanurire ababizi!!!!!!!

  • Il exagère! Umunsi we yamanutse azafatwa na nde?

  • Uziko rwamurangwa yicaye imbere mukaruliza yicaye inyuma

  • Umuseke.com Mukosore Alivera si umunyamabanga uhoraho, ni umunyamabanga wa leta muri Minaloc bamwita Secretaire d’Etat mu gifransa cg State Minister mu cyongereza naho umunyamabanga uhoraho ni Secretaire Permanent cg Permanent Secretary

  • Ariko se nta kuntu hatangwa impanuro hakoreshejwr amagambo arimo ikinyabupfura??? ko Mr Kaboneka ari gukoresha amagambo atari meza yatuma bamwe bibaza ibyo barimo ra? ahaaaa! ntibyoroshye pe! ikigaragara ni uko batishimye na gato! Cyakora Mr Foda ni uwo gushimwa kuko yatanze impanuro zumvikana kandi mu kinyabupfura nk’ Umubyeyi, at least …nahi Kaboneka azabanze yige gushyira ibirenge hasi yumve ko na we ari ku isi. Yakwigisha abandi kwicisha bugufi gute kdi mbona we ari munbirere boshye Agaca! ahaaaa, iyi si we!!!! nta gahora gahanze nyamara…….

  • Wa mugabo we ngo ni Kaboneka ushatse watangira kwiga kuvuga make “kuvuga uziga”.
    Hari abari bakurenze kure ubu bibagiranye “babaye amateka” !?!?!?

    • Min Kaboneka mwimwitiranya kuko niba hari umuntu wicisha bugufi ni Kaboneka,abamuvuga ntimumuzi. Gusa ahubwo yatangaga impanuro kandi ibyo yavugaga ni reality iri aha hanze mu bayobozi. umuntu apfa kuba mayor mwari musanzwe muvugana muziranye mwahura akakwereka ko atakuzi yarabyimbye nkuko Kaboneka abivuga….

  • Birarinda binanirana hano nti hari abarurwaniye, abandi bakaba barya bagaramye batazi aho rwavuye, none ngo kwizamura!! we akora bike? Ntaruta abamubanjirije haba ku bwenge n’umurava ahaaa abagore ntabwo aribo barurwaniye,,,,,,,,,,,,, nabarurwaniye inzara ibatsinze mu midugudu

  • Mana we, Mayor Mukaruliza yabaye iki? Uyu mudamu koko murabona yariyamamaje cyangwa yarashyizweho ku ngufu?

  • sobanukirwa neza sumwiherero ni itororero.

  • Kaboneka yishyize hejuru ahubwo!!!!ashatse yatuza kuko ejobundi azaba ari ikigarasha.urumva imvugo ye ra? Nkaho atabwira abayobozi!

  • Ahwiiiiii!!!!Nari mfite stress ariko zirashize kubera comment ziri hano!!Nasetse natembagaye!!Ikindi kinshekeje nukuntu Nyakubahwa Mukaruriza isesemi yamwishe!!!Urabona ko rwose hariya bari yabuze nido!!!!Yebaba weeeeeeeeee!!!Nyakubahwa Kaboneka we babwire rwose u Rwanda kurubohoza byadutwaye imbaraga n’ubuzima kuri benshi.Nibace bugufi barye cash ubundi bakorere Igihugu.

  • None se wowe watoragura ******* nka Kaboneka Francis, ukamwambika ikoti ukagira ngo uburere bwe hari ikiziyongera. Uva mu giturage ariko ntikikuvamo. Imvugo ye igaragaza uburere n’ubumenyi afite.

  • Aka kagabo ngo kitwa Kabonero karambabaje. Rwanda uri rugali hari abarubamo batabona kubwamazina abandi bakagira ngo bayazoye wapi uzarebe uzasanga ururimi rurusha amaso niyivugire. Ko yanyoye umuti mu kivuge. Umunyenkore yagamba ngo kubonabona ka nkwate owo musiru Kabonero yaswata. Uruka ntafata uhitwa. Nta mpumyi itandata indi hejuru y’umukingo nubwo haba ingazi. Genda Rwanda urwaje inkenzi abagabo banumye.

  • Ibyo kaboneka ababwira nibyo, batowe mu banyarwanda benshi, nta budasanwe bafite. Nibakorere abaturage, bakomeze kureshya uko bareshyaga. Ikibazo ni uko wagirango nabo ni ba mineurs, nibaza ko biyamamaje bazi akazi bagiyemo n’ibyo gasaba. Ubwira umwumva ntavunika

  • Ni bamwubikira imbehe nawe azaba ikigarasha kirenze gucika!!!niyitakumbe uko ashaka azamenya ko politike ayitirana na mubyara we!!!

  • Rwamurangwa ahise asaza disi!!!!!!!!!!!!!!!!
    Mbega politike weeee.

Comments are closed.

en_USEnglish