Digiqole ad

Amagambo BNR (Banque Nationale du Rwanda) ashobora guhinduka

 Amagambo BNR (Banque Nationale du Rwanda) ashobora guhinduka

Kuri uyu wa kane Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko bakiriye Minisitiri w’imari Amb Claver Gatete wari uzanye umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Banki Nkuru y’igihugu. Nyuma yo kuwuganiraho habanje kubaho kutumvikana ku cyakorwa ariko birangira bemeranyijwe ko iyi Komisiyo iwugumana ikawiga ikazawukorera raporo.

Minisitiri Gatete Claver aganira na bamwe mu bagize Komisiyo y'ubukungu n'ubcuruzi
Minisitiri Gatete Claver aganira na bamwe mu bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubcuruzi kuri uyu wa kane

Itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda ni itegeko n° 55/2007 ryo kuwa 30/11/2007. Minisiteri y’imari n’igenamigambi ikaba yifuza kuvugurura iri tegeko ngo rikajyana n’igihe kandi rikandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibi ngo byazatuma Banki Nkuru y’u Rwanda ishobora gukora ku rwego mpuzamahanga aho gukomeza gukora nka ‘Central Bank’ gusa, ndetse ngo iri tegeko nirivugururwa inyuguti ziranga Banki Nkuru y’u Rwanda zari BNR (Banque Nationale du Rwanda) zari mu Gifaransa zizahinduka.

Itegeko Minisiteri ivuga ko ari irya kera rikeneye kuvugururwa rigizwe n’ingingo 82, umushinga w’irishya wari wazanywe ufite ingingo 42.

Iriya Komisiyo y’Abadepite ikaba yavuze ko izo ngingo nazo ari nyinshi kuko ngo nabo nka Komisiyo bagomba kugira ingingo bongeramo kandi bagaha Raporo n’abagize Inteko bose nabo bashobora kugira izindi bongeramo.

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko Itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda nirimara guhindurwa rikajyanishwa n’igihe tugezemo bizanaha ifaranga ry’u Rwanda agaciro ku buryo umuntu ashobora kujya arijyana guhaha ku isoko mpuzamahanga.

Kuri uyu mushinga Abadepite babanje gusaba Minisitiri Gatete ko awusubizayo we n’abatekinisiye ba Minisiteri bakongera kuwigaho neza, ariko Minisitiri abasaba ko bawugumana nabo bakawiga bakazawukorera raporo yabo ku by’ingingo zakongerwamo n’izavanwamo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • None se kuvana amagambo mu gifaransa nibyo bizaha ifaranga agaciro?

    • Ubwose mungingo 42 wumva zigizwe no guhindura inyuguti gusa?mujye mukorara comments mwabaje kumva neza ibivugwa.

  • Oya rwose aho kuvuga Banque Nationale du Rwanda (BNR) tujye tuvuga gusa the National Bank of Rwanda (NBR). Bizatuma agaciro k’ifaranga ryacu kiyongera. Si byo ra?

    • Hhhhhhhhhhhh ubwo kubivuga byaryongereraho agaciro kangahe?izina gusa ntacyo ryakongera. Ahubwo ibizaryongerera agaciro biri muzindi ngingo apana abijyanye n’izina.

  • Rwose pe. guhindura tugashyira mu cyongereza, tukavuga ngo , bizatuma agaciro k’ifaranga ryacu kazamuka. Hahahahaha!

    • ururimi si rwo ruzamura agaciro k’ifaranga.

  • You guys. Guhindura samagambo uyavana mugifransa ukayashyira mucyongereza ntacyo nzongera ku ifranga ry’u Rwanda. Gusa abayikoresha bazunvako ari icyongereza nkuko nubundi bunvaga ari mugifransa kandi nibagire imbogamizi zo kuyikoresha. Ntacyo nzongera kwifranga ntanicyo bizarigabanyaho.

  • hahahaha yewe ntakidahinduka rwose electrogaz ivuyeho ubu ni BNR ikurikiyeho
    hahahahah

  • hahahahahahah!iyi ni conflict governance with french language mbega abayobozi mbega ubuyobozi!

  • Mwese musubije giswa, ubuse izi ngingo zose ziri kuvugururwa mwumvisemo Izina gusa. ntabwo kuyigira mpuzamahanga ari uguhindura izina mujye mutanga comments mwabanje gusesobanuza ibikubiye muri ayo mategeko aho guhubuka. Murakoze.

    • Baravuga ibyanditse, wowe se uravuga izo ngingo uzibwiwe année?

    • @mujyanama we kuyigira mpuzamahanga bifite icyo bihishe ubwo nayo yatewe imirwi,icyo nzi kizasigara ari umutungo w’urwanda n’izina ry’igihugu gusa wait &see

  • Ngo « Amagambo BNR (Banque Nationale du Rwanda) ashobora guhinduka? » ; uretse n’izina rya Banki ntaho rihuriye n’agaciro k’ifaranga n’uwo mutwe w’iyo nkuru urayobya abantu bayisoma. Mu Itegeko ryubahirizwa ubu harimo impine (acronym) B.N.R. nk’inyito ya « Banki Nkuru y’u Rwanda » mu rurimi rw’Ikinyarwanda na « Banque Nationale du Rwanda » mu rurimi rw’Igifaransa. Kimwe mu bigamijwe mu mpinduka ni uko hakwiyongeramo na N.B.R for « National Bank of Rwanda » by’ururimi rw’Icyongereza…. Ntabwo ari ugukuraho ibisanzwe, please! Ahubwo ni ukugira ngo na English name ibone acronym/impine !

    Ese kuki uyu mwanditsi ari byo yibanzeho gusa kandi impinduka ari nyinshi?

  • Air Rwanda (Rwandair )
    Banque nationale du Rwanda (Rwanda National bank )
    UNR ( UR)
    Yewewe Nange izina ryange ngiye kurishyira Mu cyongereza nitwa Murasandonki mundebere uko mwamfasha nkajyana n’igihe

  • Rwose guhindura amazina yibigo by a leta bifasha abirira kwirira.Ubu Ikiraka cyabonetse: Inoti zizahinduka, banners na pubs bizahinduka, web adverts zizakorwa, amadocuments na databases bizahinduka maze abasahurira my nduru babonereho.

    UR, Ewsa, wasac sinzi niba hari positive impact byazanye.

    • uvuze ukuri sinyuguti ziva mururimi rumwe zijya murundi ngo biciraho ahubwo nibyo hari byinshi byihishe inyuma yizo mpinduka.kuko bidatinze ninoti zizahinduka(icyo nikiraka)nibindi byinshi wavuze nibyo wibagiwe byose (ahava akantu kuri bamwe) izo mpinduka nyinshi wumva nimishinga isagurira abayikoze.nonese batakweretse ko bakora izo noti bazisohora bavuga ko zigiyehe?bagomba guhimba bagacura…and so on

  • Ariko mwagiye mubanza gusoma inkuru neza mukayisonanukirwa mbere yo gutanga comments?
    Nta hantu mbonye handitsemo ngo nibahindura inyuguti BNR ko bizongerera ifaranga ryacu agaciro. Yewe nta nizo bavuze zizazisimbuza. Ahubwo icyo mbonyemo nuko uyu mushinga w’itegeko ni wemerwa,itegeko rikajyanishwa n’igihe bishobora kuzatuma ifaranga rya rigira agaciro ku isoko mpuzamahanga.

  • Ariko izi ndimi zose ko zemewe ni itegeko nshinga, barwana nazo bazihindura, basesagura amafaranga ajyanye no guhindura ku maherere kubera iki?. Kandi ngo bavuye mu mwiherero wo gucunga neza ibyarubanda ra. BNR ko ari fond de commerce, murayishaka ho iki, ibatwaye iki? Ifaranga nirizamura agaciro ubwaryo rizivugira.

    Ahubwo niba ayo mategeko koko aramutse ahindutse byatuma rikoreshwa no muyandi mahanga nibagire vuba. Gusa mfite ubwoba ko kuba ubukungu bukiri hasi, ntacyo bizatanga kabone n’ubwo amategeko yahinduka; ABA ECONOMISTE bamfashe kubyumva neza.

    None se umunyamahanga azarwanira kugura iri FRW atari mu RWANDA kugirango ari koreshe he? IKI? Igihe iri SHINWA ,iriHINDE, HONG KONG, IRI SINGAPOUR tuba tuyashaka kuko ubukungu bwabo butuma dukenera ayo mafaranga yabo kugirango tujye guhaha yo. iri USD ryo niri EURO ntacyo mvuze. MUNSOBANURIRE!!!!

  • Ahubwo bakagombye kwiga uko iryo faranga ryahinduka ntiryitwe ifaranga ahubwo rikitwa i pound cyangwa i Dollar nibwo rizagira agaciro cyane.

  • Hope it’s not just a matter of translating from french to english! Oya burya inyito yose izahinduka ribe irindi zina.

  • TUZABIHINDURA BYOSE BYAHIMBWE GUHERA 1959-1994 MURI MATA. MAZE TUBAKUREMO INGENGASI YOSE MWARI MUFITE. UR(UNR), RBA(ORINFOR),RAB.RURA.RBC,RSSB(CSR)NBR(BNR)RDB(CND)..NIBINDI BYINSHI……….

    • Uri nkunda koko!

    • Sha nanjye ninza nzongera mbihindure maze ndebe.

  • Nababwira iki byose nimuhindagure n abandi nibaza bazahindagure turabimenyereye ngiyo Afrika yacu.

  • @Bobo, Akumiro, ….Ariko se ko mbona hari ababajwe n’izina BNR, Ubundi ribamariyiki kuburyo kurihindura bibangamira inyungu zanyu? Ikindi kuki abayobozi mwatoye mudashaka ko bakira? Niba kurihindura ari byo byiza nibabikore.

    • @Natasha, kuki se wowe se BNR batayihinduye byakubangamiraho iki?? Uko wumva kuyihindura ntacyo bikubangamiyeho, ni nako abifuza kutayihindura ntacyo bibabangamiyeho.

      Please abanyarwanda nimuve mu matiku y’indimi z’amahanga. Ari abo barwanira ko igifaransa kigumaho ari nabo bashaka kugisenya bakazana icyongereza, bose baracyafite mu mitwe yabo “colonial mentality”.

      Ariko ikibabaza muri byose ni ukubona abantu bitwa ngo barize muri za Kaminuza birirwa bata igihe cyabo ngo bararwanya igifaransa mu Rwanda, nyamara bamwe MURIBO bafite abana babo biga en France mu gifARANSA.

      C’est cela l’Afrique, et ce sont lå les Africains. Nari ngiye kuvuga ngo: “C’est cela le Rwanda, et ce sont lå les Rwandais”.

  • Nahandi hose ku isi iyo ikintu basanze kitakigendanye n’igihe kigezweho kirahinduka ibyo si inkuru, abagitsimbaraye ku bya kera ntabwo muzi aho isi igeze , guhinduka ugendanye n’ibigezweho nta mpamvu mbibonamo naho abafite ibindi mwitwaza ngo mwari mwubakiyeho sinemeranya namwe nubwo atari ngombwa ko tubyemeranyaho. Mwavuga mutavuga bizahindurwa, abatekinisiye ni abahanga ndabemera

Comments are closed.

en_USEnglish