Ndamukunda Flavien (wa Rayon) agiye guhura na APR VC itaramuhembye amezi 10
Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Werurwe 2016, Rayon Sports VC na APR VC zirahura mu mukino uhuza abakeeba. Ndamukunda Flavien wa Rayon azaba ahura na APR VC yavuyemo, anavuga ko bamufitiye ibirarane by’amezi icumi batamuhembye.
Igikomeza uyu mukino uyu mwaka n’uko APR VC na Rayon Sports VC zagiye zigurana abakinnyi.
Kagimbura Hervé na Ndamukunda Flavien bavuye muri APR VC bajya muri Rayon Sports VC. Mu gihe Irakarama Guillaume na Karera Emile bita Dada bahoze muri Rayon Sports bo berekeje muri APR VC.
Flavien yabwiye Umuseke ko APR VC ari ikipe bubaha kuko ifite izina rikomeye. ariko ko uzaba ari umukino ukomeye kuko bari kuwitegura neza kandi bizeye cyane intsinzi kuri APR.
Mu mwaka wa 2014 mu mikino itatu APR yahuye na Rayon Sports, Rayon yabashije gutsinda ibiri harimo umukino umwe wa shampiyona n’umukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka riba buri mwaka.
Mu gihe 2015 Rayon Sports yabashije gutsinda APR mu mikino yose, haba mu marushanwa yo kwibuka ndetse no muri shampiyona.
Ndamukunda Flavien, avuga ko yambuwe na APR VC
Flavien yabwiye Umuseke kandi ko agiye guhura na APR VC bamufitiye imishahara y’amezi 10 batamuhembye.
Ndamukunda usanzwe ukinira ikipe y’igihugu Amavubi yagize ati “Banyambuye amezi 10 yo muri 2015. Kandi no muri 2014 narabasinyiye ntibampa ‘recrutement’.
Byaterwaga n’uko umutoza wabo yari inshuti yajye cyane nkabizera none barampemukiye nyine nta kundi. Iyo nibarizaga bambwiraga ko ngo nta mafaranga bafite kandi ngo njye ndi umukinnyi w’ikipe y’igihugu ko mfite amafaranga menshi. Icyo nibaza, ese abakinnyi ba ‘national’ (ikipe y’igihugu), ntibahembwa (muri clubs)? Baranyambuye nta kundi narabyakiriye.”
Ndamukunda Flavien yari kapiteni wa APR VC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2014, ari nacyo iheruka.
Umuseke wagerageje kuvugana na APR VC ku byo kwambura Ndamukunda ariko kugeza ubu ntibirashoboka.
Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru:
Mu bagabo
- Rayon sports – APR VC
- INATEK – KVC
- Lycee de Nyanza – IPRC South
- Kirehe VC – Umubano Blue Tigers
Mu bagore
- ST Aloys – Ruhango
- IPRC Kigali – Lycee de Nyanza
- RRA – APR
Photos/R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
ubundi usibye ko abakinnyi bo muri APR baterwa ubwoba bakanabategeka guceceka ariko ubundi ibyabo ubyumvise wagirango urarota.
Abakinnyi babo bashiriye iyo.Nangwa na RAYON SPORT BIJYA AHABONA TUKAMENYA UKO BIKEMURWA.
Comments are closed.