Nyabihu: Abasenyewe n’imyuzure n’abatuye ku manegeka bagiye gutuzwa munzu za 7M
Umushinga RV3CBA wa Minisiteri y’umutungo kamere ugamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere uri hafi kuzuza umudugudu w’agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200 z’amanyarwanda uzatuzwamo imiryango igera kuri 200 yasenyewe n’ibiza byibasiye Akarere ka Nyabihu ndetse n’abatuye kumanegeka.
Uyu mudugudu wiswe “Green Model Village” uri kubakwa mu murenge wa Mukamira ugizwe n’amazu 200 uzatuzwamo imiryango yo mu mirenge Mukamira, Jenda na Kintobo yahuye na biriya bibazo.
Uyu mudugudu wa Kabyaza ni umudugudu w’ikitegererezo uzatuzwamo abari bari kuri gahunda y’Akarere ko bazubakirwa.
Uyu mudugudu wubatse kuri hegitare 15,5 uzaba ufite ibyangombwa byose bisabwa kugirango ube ari umudugudu w’ikitegererezo.
Muri ibyo byangombwa harimo gahunda yo gufata amazi, gukoresha biogas, amashuri abanza n’ayincuke, ivuriro, isoko biri hafi.
Uyu mudugudu uzaba ugizwe n’inzu 165 nshya zubatswe n’izindi 35 zari zisanzwe ariko zavuguruwe zikubakwa nk’izindi.
Buri muryango uzatuzwa muri uyu mudugudu uzahabwa inzu y’ibyumba bitatu na salon ifite igikoni ubwiherero n’ubwogero hanze.
Buri nzu kandi ifite ikigega gifata amazi y’imvura ikigega cya biogas ndetse n’ikiraro cy’inka.
Umushinga RV3CBA ngo uzatanga inka kuri buri muryango uzatuzwa muri uyu mudugudu kugira ngo hajye haboneka amase yo gukoreshwa muri biogas.
Inzu zigize uyu mudugudu harimo inzu imwe igabanijemo kabiri ndetse n’iba ari imwe bitewe naho iri.
Buri nzu izahabwa umuryango n’ibyangombwa byayo ngo bizaba bifite agaciro ka miliyoni ndwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganijwe ko uyu mudugudu uzuzura muri Gicurasi abaturage bagatuzwamo nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umushinga RV3CBA.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW