Digiqole ad

Raporo nshya: Denmark nicyo gihugu kishimye, Burundi niho bababaye ku Isi

 Raporo nshya: Denmark nicyo gihugu kishimye, Burundi niho bababaye ku Isi

Umubyeyi uteruye umwana i Burundi

Muri raporo nshya yatangajwe kuri uyu wa gatatu na Sustainable Development Solutions Network (SDSN) ifatanyije na Earth Institute at Columbia University Denmark yaciye ku Ubusuwisi nk’ahantu abaho bishimye kurusha ahandi ku Isi hatitawe cyane ku bukungu ahubwo ku kurwanya ubusumbane no kurinda ibidukikije. U Burundi niho hantu abaho ngo bababaye cyane kurusha ahandi ku isi.

Umubyeyi uteruye umwana i Burundi
Umubyeyi uteruye umwana i Burundi

Iyi raporo yerekana ko Syria, Afghanistan hamwe n’ibindi bihugu umunani byo munsi y’ubutayu bwa Sahara aribyo bihugu 10 bidashimishije kubamo ku Isi.

Ibihugu 10 bya mbere ni; Denmark, Ubusuwisi, Iceland, Norway, Finland, Canada, Ubuholandi, New Zealand, Australia, naSweden. Umwaka ushize Denmark yari iya gatatu inyuma y’Ubusuwisi na Iceland.

Ibihugu 10 bya nyuma kuri uru rutonde ni Madagascar, Tanzania, Liberia, Guinea, Rwanda, Benin, Afghanistan, Togo, Syria na Burundi ku bihugu 157.

USA kuri uru rutonde ni iya 13, Ubwongereza ni ubwa 23, France ni iya 32, Ubutariyani ni ubwa 50.

Professor Jeffrey Sachs uyobora SDSN akaba n’umujyanama udasanzwe na Ban Ki-moon umunyamabanga mukuru wa UN avuga ko harimo ubutumwa bukomeye kuba igihugu nka USA cyaraeye imbere cyane mu bukungu mu myaka 50 ishize ariko kikaba kitari mu bihugu bituwe n’abantu bishimye.

Gupima uko abaturage bishimye mu bihugu ngo ni ibintu bakoze mu buryo bwa siyansi n’ubushakashatsi bisanzwe.

Nko kuri USA ubutumwa ngo ni uko “Sosiyete ziruka inyuma y’amafaranga gusa ziba ziruka inyuma y’ikintu kitari cyo. Ngo ubuzima abantu babayeho buri kugenda bumera nabi, ikizere gishira, kwizerana hagati ya za Leta nabyo birangira.

Iyi raporo ivuga ko ibihugu byinshi byagiye bitera imbere mu bukungu mu myaka ishize ariko ubusumbane nabwo bwazamutse, hakabaho guheezwa kwa bamwe mu iterambere ndetse no kwangirika gukomeye kw’ibidukikije mu bihugu.

Raporo nk’iyi ya mbere yatangajwe mu 2012 igamije guha imbaraga inama ya UN ku byishimo n’imibereho myiza, kuva icyo gihe ibihugu bya Bhutan, Ecuador, Scotland, United Arab Emirates naVenezuela ubu bifite ba Minisitiri bashinzwe ibyishimo nk’imwe mu ntego yo guteza imbere politiki za Leta.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • MInister ushinzwe ibyishimo???? ariko ntakintu na kimwe cyenda kuba standard gishingirwaho hajya ministry runaka? Nahi ibyo kwishima byo biterwa na sample ukora researc yakoze gusa ndemeranya nubushakashatsi ariko umenya u Rwanda barubeshyera, ngo mu icumi byanyuma? Rwose mushiki wabo na Businge ibi bintu babyange cg batubwire twirohe mu mihanda twamagane iki kigo cyakoze ubu bushakashatsi twamaganye abafransa,abadage,abongereza,aba espanyolo ntitwananirwa iki kigo. Raporo Murangwa igaragaza ko ibintu ari sawa kukigero cyo hejuru

  • Iyo uvuga u Rwanda maze ugashyiraho amafoto y’abantu bahunga inzara, ukongera ugashyiraho indi y’abategetsi bavuga ko nta nzara bahunga ahubwo ko abagenda baba bagiye gusura inshuti n’abavandimwe. Nta buzima bubi nko gutegekwa n’ababeshyi! U Rwanda ruzwi nabi nyamara.

  • Hahah umuseke mbakundira ko byose mushyira hanze ntacyo musize.ku gihe.com ntabyo batangaza kuko harimo u Rwanda.icyo mwibagiwe nukuvaugako impamvu u Rwanda rurimo ari ukubera nta freedom of speech ihari.ngo gutya abatavuga rumwe ba leta cg undi muntu wese uvuga nabi RPF bicwa cg bagafungwa bigaragaza ko igihugu kitari free.ayo si amagambo yanjye ni ibinyamakuru bikora iyi classement mwatangaje.thanks

  • Iyo rapport ntifututse. None se ibihugu nka Somalie, Erythrea, Sierra Leaone, Zimbabwe… Birikuyihe myanya kweli. Benin, Rwanda ni hamwe mubihugu barya nibura 2 kulunsi…….nabyo bikaba ibyanyuma, Wapi kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish