Kirehe: Ikamyo yo muri Tanzania yagonze Coaster ya Matunda
Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe aho ikamyo yari ivuye muri Tanzania yagonze imodoka ya Toyota Coaster yari itwaye abantu umunani bagakomereka. Bose bajyanywe ku bitaro bya Kirehe, umushoferi w’iyi modoka niwe wakomeretse bikomeye cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko mwinshi w’ikamyo.
Iyi bmpanuka yabereye urenze gato centre y’ubucuruzi ya Nyakarambi, bamwe mu bayibonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo yavaga muri Tanzania yihutaga cyane maze igashaka gukatira igare ryagendaga mu muhanda igahita igonga iyi Coaster yari mu mukono wayo.
Aba baturage bavuga ko uyu munsi wari uw’isoko abantu benshi bari kuriremura, iyi kamyo bakabona igonze iyi modoka ya Matunda ihunze umunyegare.
Mu bantu umunani bari muri iyi Coaster ya Matunda bose bajyanywe kwa muganga gusa ngo abenshi ntabwo bakomeretse bikomeye.
Umushoferi w’iyo Coaster niwe wakomeretse bikomeye cyane kuko benshi bari bazi ko yitabye Imana.
Kumuvana mu modoka byabaye ngombwa ko hakoreshwa icyuma gikata ibyuma nawe agezwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina.
Abari mu ikamyo bo nta kibazo bagize.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
7 Comments
Izikamyo zizamara abantu cyaneko zimaze kuba nyinshi kdi umuhanda ari muto.
nyiri iryo gare mubonye ni ukumuhata ibibando
Wa muntu wamamaza MATUNDA akavuga ko baba bazisengeye,ubwo wongere amasengesho nshuti kuko urabona ko satani nawe aticaye ubusa.
Hhhhhh! Ibyo avuga ni ukuri koko, bashobora kuba baba bazisengeye, kuko uko bigaragara, iyo ikamyo iyigonga byenyewe nta wari kurokoka. Ni ukuboko kw’Imana kwahabaye
Matunda@Eurade pore Sana mwedata!gusa Imana ishimwe kuko yumba gusenga kw’abayo Pe!kandi koko iyo bitaba imbaraga z’Imana abantu Baba bashize rwose.
abo batanzaniya bazatumaraho abantu bagiye batwara imodoka gake ko twebwe tugera iwabo tukitonda cyane.
Mwongere amasengesho!
Comments are closed.