Umuyobozi wa Police (DPC) mu karere ka Ruhango yitabye Imana
Umuyobozi wa Police mu karere ka Ruhango Supt Richard Rubagumya bamusanze iwe yitabye Imana kuri uyu wa mbere nk’uko umuvugigiz wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabitangarije Umuseke.
CIP Andre Hazikizimana umuvugizi wa Police mu majyepfo avuga ko uyu muyobozi muri Police bamusanze yitabye Imana iby’uko yapfuye n’impamvu bikaba bitaramenyekana.
Kugeza ubu birakekwa ko uyu muyobozi muri Police yaba yazize uburwayi butunguranye
CIP Hakizimana avuga ko umurambo wa Supt Rubagumya wajyanywe mu bitaro bya Police i Kigali ngo ukorere isuzuma amakuru arambuye ku rupfu rwe ngo bazatanga nyuma y’iryo suzuma.
Supt Rubagumya yakoze imirimo itandukanye uri Police harimo kuyobora Police mu turere rwa Rwamagana, Bugesera na Ruhango aho yari ari ubu.
Uyu muyobozi muri Police asize umugore n’abana bane.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW
13 Comments
Imana imwakire mu bayo! Gusa Police nikore ibishoboka byose hamenyekane icyateye urwo rupfu
RIP Afande Nyagasani akwakire ugiye hakiri kare rwose wari umugabo mwiza.
Abanyaruhango tuzahora tukwibuka wari intwari kabisa.Turakwibuka wadukoreye ubusabane mucyumweru gishize .wadusezeyeho ntitwabimenya .Imana iguhe iruhuko ridashira .Tuzagusanga mwijuru kwa Jambo.
pole Afande,Rwose igihugu kiba gihombye umuntu wingirakamaro
RIP AFande Richard Imana ikwakire Muntore zayo warumuntu mwiza cyanee ugiye aheza mwijuru.
Afande Richard ntabwo uzava mumitima y’abantu ugiye ute? igihugu ugisize mwikona, kandi imbere har’izindi zidashaka ko dutambuka (insecurity causer elements) ahaaaa, cyokora banya KYZA, RGNA, BGSRA, & RHNGO, mwihangane Nyagasani amwakire mube. yooo…
Yooo,wari intwari cyanee,inyangamugayo,wicisha bugufi, nihanganishije urugo asize,twarakoranye neza mu karere ka Rwamagana.Imana ikwakire mubera bayo Afande Richard
RIP Afande
sinzibagirwa ejobundi umpamagara ngo singomba kubura mubusabane nimba nanafite examen nzayisibe uzamvugira! ahari washakaga ko nza ngo ngusezere.
merci bcp, Imana ikwakire.
YOO POLE ABASIGAYE,NKUNDA INTWARI IMAA IRINDE ABANA BE
RIP Afande Richard. Imana ikomeze umuryango usize.
Imana imwakire mubayo tubuze ingirakamaro
Iyaguhanze yakugize udasanzwe ! warimpfura y’i rwanda, igukunze kuturenza irakwisubije; RIP afande kandi usize umurage mwiza umuryango wawe ukomere kandi abanya ruhango ntituzakwibagirwa.
Waruwagaciro ,Wanozaga inshingano zawe ,RIP Afande R.Richard lmana ikwakire mubayo.Nevery D,ntuzibagirana.
Comments are closed.