Munyandekwe umaze imyaka 30 akora muri ‘morgue’. Rimwe gusa nibwo yabonye ‘uwapfuye azuka’
*Gukora mu buruhukiro bw’abapfuye ngo bisaba kugira ibanga
*Ngo yabonye umugororwa wari wapfuye ahindukiye asanga aricaye
*Asaba ko uwapfuye nibura yajya ajyanwa mu buruhukuro nyuma y’amasaha 24
*Nta majyini arabona cyangwa arumva mu buruhukiro nk’uko bijya bivugwa
Havugwa byinshi ku bapfuye n’aho bajyanwa mu buruhukiro bwabo mu bitaro, gusa ibyinshi ngo ni amakabyankuru nk’uko byemezwa na Aloys Munyandekwe w’imyaka 56 ukora mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge. Akazi amazemo imyaka 30. Kuva yatangira aka kazi ngo inshuro imwe nibwo uwari wapfuye yagiye kubona akabona aricaye.
Munyandekwe afite inararibonye mu gukora mu buruhukiro bw’abapfuye, afite imyaka 56 atuye mu karere ka Nyamasheke, yabwiye Umuseke ko mu myaka amaze muri aka kazi yabonye bisaba kugira umutima wihangana kuko buri gihe abona abapfuye mu buryo bwinshi bunyuranye, bubabaje burimo n’ububabaje cyane, abana n’abakuru.
Munyandekwe ati “Nibyo koko ni akazi gatera ubwoba, ariko umuntu ageraho akamenyera akumva ko ari akazi. Gusa isura abantu baha muri morgue ntabwo ari yo, ni inzu nk’izindi ibintu by’amajyini bahavuga kuva natangira gukora aka kazi ntabwo ndabona cyangwa ngo numve ijyini cyangwa umuzimu.”
Mbere ya Jenoside Munyandekwe akora mu buruhukiro ngo umuntu umwe wazanywe aho yakoreraga yapfuye ngo yari amurambitse ku gatanda maze ahuze gato atamureba, ahindukiye asanga uyu muntu ngo wari umugororwa ‘yazutse’. Iyi ngo niyo nshuro imwe gusa yahuye n’ibi bintu.
Ibi ngo byatumye abona ko bishoboka cyane ko hari abantu bazanwa mu buruhukiro batarashiramo umwuka neza.
Iyo umuntu aguye mu bitaro abaganga ngo baramugenzura nyuma y’iminota 30 babonye koko ko yapfuye baramupfunya bakamwohereza mu buruhukiro. Munyandekwe avuga ko iyo umurambo umugezeho awandika mu gitabo akawushyiraho ikiwuranga (tag) maze akawushyira muri frigo ifite ubushyuhe bwa 20ºC, kugeza igihe ba nyirawo bazaza kuwujyana.
Munyandekwe ati “Icyo gihe bazanye umuntu wapfuye ndamwakira maze mu gihe nakoraga akandi kazi mpindukiye mbona yabyutse aricaye, nahise ngira ubwoba bwinshi nsohoka niruka ndeze hanze nishyiramo akanyabugabo ndagaruka nsanga arakicaye ariko atavuga, mpamagaraga abaganga baza kumupima baramujyana.”
Munyandekwe asaba umuntu witabye Imana yagira ahandi yaruhukira adahise azanwa mu mashini, aho akahamara nibura amasaha 24 bakabona kumuzana muri morgue kuko ngo hari n’abo bishoboka ko bazana bagifite akuka bakaba bishoboka ko bapfira muri buriya bukonje.
Munyandekwe avuga ko umuntu ukora mu buruhukiro agomba kugira ibanga ryo kutagenda avuga uko kanaka yapfuye cyane ko ngo nawe uba ushobora kuzapfa nabi birushije iby’uwo uvuga.
Akazi ke ngo karakomeye kuko hari abandi benshi bakorana kwa muganga bagatinya, ariko we kubera inararibonye yo gukora no kwita ku bantu bapfuye yaramenyereye cyane abifata nk’akandi kazi gasanzwe kuko ari ko kamubeshejeho.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
10 Comments
None se yabonye uwapfuye ahubwo ko yabonye uwo bari bagiye guhamba ari muzima akazanzamuka! Nahumure ntazigera abona uwapfuye azuka akiri muri kariya kazi. Umunsi byamubayeho, nawe azaba yaramaze kunyura muri iriya morgue cyangwa indi imeze nkayo.
You don’t make sense at all
ngo muli morgue haba hafite ubushyuhe bwa 20°C ?? cg haba hakonje kuli -20°c?
Akora akazi kabi!!!!!!!!!!!
Uyu mugabo ashoboye kwihangana pe ako kazi n indya nkurye
akora akazi bamuhembe neza
Uyu mugabo ukora muri Morge yagombye guhembwa umushahara ungana n’uwa Ministri cyangwa akamurusha. Kuko aka kazi uwagaha Ministri yahita yegura.
Nibyo rwose akwiye kubihemberwa cyanee. Mutubarize, ese akoramo ari 1 iminsi yose ???
Uzi ikibabaje se? ushobora gusanga ahembwa nk’u mu nyamasuku kdi murabizi ko abakora amasuku bakunze guhembwa 25000!!(abakora cyane sibo bahembwa menshi)!!
Uyu musaza azaze mwereke umuntu ukora muri morgue wabonye umuntu wazutse!
Comments are closed.