Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yashyizeho ba Guverineri bashya 13

 Tanzania: Magufuli yashyizeho ba Guverineri bashya 13

Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli uheruka gutorwa agasimbura Jakaya Kikwete

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, yashyizeho abayobozi bashya b’Intara 26, muribo 13 ni bashya, abandi barindwi bagumye aho bayoboraga, batanu bamurirwa ahandi, yanashyizeho umuyobozi mushya w’intara ya Songwe.

Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli uheruka gutorwa agasimbura Jakaya Kikwete
Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli uheruka gutorwa agasimbura Jakaya Kikwete

Abayobozi bashya batangajwe nUteuzi huo umetangazwa na Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo mu biro bya Perezida, Mussa Ibrahim Iyombe kuri iki cyumweru tariki 13 Werurwe.

Abayobozi bashyizweho na Perezida Magufuli, bakaba bazarahira kuri uyu wa kabiri tariki 15, Werurwe.

Dar es Salaam igiye kuba iyoborwa na Paul Makonda, intara ya Geita yahawe Ezekiel Elias Kyunga wari General mu ngabo za Tanzania ubu yavuye mu gisirikare.

Salum Mustafa Kijuu (yabaye General mu ngabo za Tanzania) ni we wagizwe Umuyobozi w’Intara ya Kagera.

Raphael Muhuga (yabaye General mu ngabo za Tanzania) yahawe kuyobora intara ya Katavi. Brig Gen Emmanuel Maganga utakiri mu ngabo, yagizwe umuyobozi w’intara ya Kigoma.

Godfrey Zambi yahawe kuyobora intara ya Lindi. Dr Steven Kebwe agirwa umuyobozi w’intara ya Morogoro, Zerote Steven wigeze kuba Umukuru wa Polisi agirwa umuyobozi w’intara ya Rukwa.

Anna Malecela Kilango yahawe kuyobora intara ya Shinyanga, Methew Mtigumwe agirwa umuyobozi w’intara ya Singida.

Antony Mataka yagizwe umuyobozi w’intara ya Simiyu, Aggrey Mwanri agirwa umuyobozi w’intara ya Tabora, Martine Shigela agirwa umuyobozi w’intara ya Tanga.

Rugimbana Jordan Mungire yagizwe umuyobozi w’intara ya Dodoma, Said Meck Sadick agirwa umuyobozi w’intara ya Kilimanjaro, Magesa Mulongo agirwa umuyobozi w’intara ya Mara.

Amos Gabriel Makalla yahawe kuyobora intara ya Mbeya, John Vianey Mongella ahabwa intara ya Mwanza, Daudi Felix Ntibenda agirwa umukuru w’intara ya Arusha.

Amina Juma Masenza yahawe intara ya Iringa, Joel Nkaya Bendera agirwa umuyobozi w’intara ya Manyara, Halima Omary Dendegu agirwa umuyobozi w’intara ya Mtwara.

Dr Rehema Nchimbi yagizwe umuyobozi w’intara ya Njombe, Evarist Ndikilo ahabwa intara ya Pwani, Said Thabit Mwambungu agirwa umuyobozi w’intara ya Ruvuma mu gihe Lft Chiku Galawa (wabaye mu ngabo za Tanzania) yagizwe umuyobozi w’intara nshya ya Songwe.

Perezida Joseph Pombe Magufuli, ni umwe mu bayobozi ba Tanzania wazanye impinduka nyinshi mu buyobozi bw’ibigo na Minisiteri, ndetse no mu miyoborere cyane akaba adashyigikira ikoreshwa nabi ry’amafaranga ya Leta.

Iyi myitwarire ya Magufuli, Perezida Kagame w’u Rwanda aherutse kuyishima ku munsi yatangizagaho umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ku wa gatandatu tariki 12 Werurwe.

Avuga ku kuba Magufuli yaragabanyije ingendo zidafite impamvu ifatika kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu cye, Perezida Kagame yavuze ko abishyigikira, ndetse ko agiye kumwigiraho akagabanya ‘missions’ zitari ngombwa.

Paul Kagame yagize ati “Ibyo Magufuli yakoze kubihagari (izo ngendo), narabyemeye…Magufuli yandushije ubugabo ariko ndikumwigiraho, ndaza kubihagarika burundu.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish