Digiqole ad

Islam yatumwe umuco n’ubuhanga bikwirakwira muri Tombouctou ya Kera

Abanditsi bo mu bihugu by’Iburengerazuba(Uburayi n’Amerika)bemeza ko Amateka y’Abanyafrika ashingiye ku ruhererekane ry’inkuru n’ibitekerezo mu magambo, ariko atigeze yandikwa ngo abikwe mu bitabo. Ariko ibi sibyo, kuko hari ibihugu bimwe na bimwe bo muri Afurika usanga byarabitse amateka yabyo mu nyandiko, ibyinshi muribyo ni ibyagezezwemo kera n’abaislamu.

Ahmed Baba Institute, yari ibitse inyandiko nyinshi z'amateka ya Tombouctou

Ahmed Baba Institute, yari ibitse inyandiko nyinshi z’amateka ya Tombouctou

Ubushize Umuseke wabagejejeho ukuntu inzu y’ibitabo ya Alegizandiriya(Misiri) yatumye ubuhanga bukwira muri Afrika ndetse na Aziya .

Ubu bwo tugiye kubagezaho ukuntu Islam yagize uruhare mu kwandika ibitabo byarimo amateka y‘Abanyafrika bo mu karere k’uburengerazuba bw’Afurika, by’umwihariko mu Mujyi wahoze witwa “Tombouctou”, ubu uri mu gihugu cya Mali.

Tomboutou yahoze yitwa Timbuktu ni Umujyi uherereye ku gice cy’ubutayu bwa Sahara, mu Majyaruguru ya Mali, ku bilometero 20 mu Majyaruguru y’umugezi wa Nijeri(Niger River). Amakuru avuga ko uyu Mujyi wari utuwe n’abaturage 54,453 muri 2009.

Tombouctou yari ihuriro ry’ubukungu n’umuco wa Kisilamu mu Majyaruguru y’Afrika

Mu kinyejana cya 12, uko ubutayu bwakuraga ni nako abaturage boroye amatungo maremare nk’ingamiya bagendaga bimuka bashaka ahantu hari amazi n’ubwatsi(buke) byo gutunga ayo matungo baza kwitwa abatuwarege (Tuareg) kubera izo ngendo bahorahamo .

Tombouctou yaje kuba ihuriro ry’ubucuruzi bwahuzaga igice cy’Amajyepfo y’Afurika n’Amajyaruguru y’Afurika y’Abarabu, ubucuruzi bwari bushingiye munyu, amahembe y’inzovu, amabuye y’agaciro nka Zahabu ndetse n’igurishwa ry’Abacakara.

Tombouctou yaje kuba igice kimwe kigize ubwami bw’abami bwa Mali(Mali Empire) mu Kinyejana cya 14 nyuma ya Yesu.

Abatuwarege baje kwigarurira kiriya gice kugeza ubwo Ubwami bw’abami bwa Songayi bwaje kuhabirukana muw’1468 bugahindura Gao umurwa mukuru wabwo. Gusa nabwo bwaje gusenywa n’ingabo z’igihugu cya Morocco muwi 1591.

Ubuhanga n’umuco muri Tombouctou

Tombouctou imaze gutera imbere haba mu bukungu no mu muco yahise ihinduka ihuriro intiti z’Abisilamu zahuriraga zikandika ndetse zikanasesengura amategeko ya Kisilamu.

Muri Tombouctou hari Kaminuza (bamwe bavuga ko ariyo ya Kera muri Afrika) yitwaga Kaminuza ya Sankore yafashaga abarimu n’abanyeshuri kwiga neza nk’uko izindi Kaminuza zibigenza.

Abanditsi b’Amateka nka Ibni Batuta,(wari n’umuhanga mu bumenyi bw’isi), Shabeni na Lewo Afrikanusi n’abandi banditse kuri Tombouctou.

Inyandiko za Tombouctou zakusanyaga ibintu byinshi harimo Amateka y’Ubwami bwategetse kariya gace k’Afrika, Ubuvuzi bw’amaso, Ubumenyi bw’inyenyeri, Ubuhinzi ariko cyane cyane ibihereranye n’amategeko agenga abantu n’imyitwarire yabo ashingiye kuri Islam “Sharia”.

Uko ibihe byagendaga bisimburana ni nako imizingo y’ibitabo yagendaga yangizwa n’ibintu bitandukanye harimo imiswa, ubukonje, ubushyuhe, kudafatwa neza, n’ibindi. Ibi bitabo byabaga bibitswe mu ngo z’Abayobozi b’Imisigiti ya Islam bitwa Imam.

Imwe muri iyo miryango iriho ubu twavuga nka Haidara, Essayouti n’indi irenga ijana.

Intiti yitwa Mahmoud Baba Haseye ivuga ko ibitabo byinshi byo muri Tombcoctou bigaruka cyane ku mategeko ya Kisilamu kuko ariyo agenga imibereho ya buri munsi y’abaturage. Kuri we “Kwiga ni inshingano bahawe n’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’umugisha).”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga(UNESCO) rifatanyije na Leta ya Afrika y’Epfo bashyizeho ikigo cyitwa “Ahmed baba Institute”, bagiha inshingano n’ubushobozi bwo gukusanya ndetse no gusana inyandiko zari zaratangiye kwangirika no gukusanya izagiye zibikwa n’imiryango ku giti cyayo.

Nk’uko Muhmed Diko, umuyobozi wacya kigo abivuga, ibi UNESCO yabikoze kugira ngo izi nyandiko zivuga Amateka yanditse y’Afrika zirindwe kwangirika bityo ibitekerezo by’uko Afrika itagira amateka yanditse bite agaciro.

Akaga kagwiririye Tombouctou

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, Tombouctou yigaruriwe n’inyeshamba z’Abislamu n’iz’abatuwarege zitwa “MNLA” ndetse n’iza Ansar-Dine, zisenya ibirango byinshi by’umuco n’ibice nyaburanga, zatwitse amazu yari yarakusanyirijwemo bya bitabo mu rwego rwo kubirinda, amazu agize Insitute Ahmed Baba n’ibindi byinshi byagaragazaga amateka ya Tombouctou .

Inyeshyamba zikimara gufata Tombouctou zangije, byinshi zitwika byinshi, birimo n'ibitabo

Inyeshyamba zikimara gufata Tombouctou zangije, byinshi zitwika byinshi, birimo n’ibitabo

Nyuma y’amezi atutu, ako gace kaje kongera gusubira mu maboko y’ubutegetsi bwa Mali bubifashijwemo n’ingabo z’Ubufransa.

Urubuga Mpuzamahanga rwa BBC ruherutse kuvuga ko ariya mazu yari abitse inyandiko zigera ku 30000 muri byo 28.000 bikaba byarabashije kurokoka izindi nyandiko 2000 ngo ntizizwi irengero.

Mu nyandiko yacu itaha tuzabagezaho ibijyanye n’inyandiko zandikirwaga mu gace k’Afrika y’Iburasirazuba, ahitwaga muri Zanzibar. Ibi bizabafasha kubona ko mu by’ukuri Abanyafrika bandikaga Amateka yabo nk’uko n’ahandi babigenzaga

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

en_USEnglish