Digiqole ad

RDC: FDLR iraregwa gufata ku ngufu abagore no gukoresha imirimo y’agahato

 RDC: FDLR iraregwa gufata ku ngufu abagore no gukoresha imirimo y’agahato

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gukora amabi muri Congo

Abarwanyi bo mu nyeshyamba za FDLR ziyunze n’umutwa wa Maï-Maï Pareco (UPCP) bararegwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gufata abagore ku ngufu no gukoresha imirimo y’agahato abaturage b’ahitwa Bingi–Kasugho mu gace ka Lubero.

Inyeshyamba za FDLR ziyunze na Mai Mai zirashinjwa gukora amabi
Inyeshyamba za FDLR ziyunze na Mai Mai zirashinjwa gukora amabi

Umutegetsi muri ako gace ka Lubero kari mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, Bokele Joy yamaganye ibikorwa by’izo nyeshyamba kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Werurwe.

Joy yasabye ko gufata no kwambura intwaro izo nyeshyamba bikorwa n’ingabo za Leta (FARDC), byagera mu karere kose kugira ngo ibikorwa by’izo nyeshyamba bicike burundu.

Abarimukazi babiri baheruka gufatwa ku ngufu mu cyumweru gishize ahitwa Bingi, ndetse umugabo umwe ngo yakomerekejwe n’umupanga atemwe n’izo nyeshyamba za FDLR na Mai Mai Pareco byiyunze.

Ibyo bikorwa ngo byiyongeraho ibyo gukoresha imirimo y’agahato abaturage baba aho izo nyeshyamba zikambitse nk’uko Bokele Joy abivuga.

Agira ati “Ibyo bakora (inyeshyamba), ni ubunyamaswa. Bagomba kurambika intwaro hasi, bakagira uruhare mu bikorwa by’amahoro mu karere.”

Bokele Joy uyobora agace ka Lubero, avuga ko ingabo za Congo Kinshasa zikwiye guhindura imikorere mu guhangana n’inyeshyamba.

Ati “Ku buyobozi bw’ingabo, dutekereza ko bagomba guhindura imikorere, kuko barwana n’inyeshyamba kuri uru ruhande, izindi zikajya ku rundi kujya guhungabanya abaturage. Hakwiye guhindura imikorere kugira ngo barebe uko inyeshyamba zose zafatwa zikamburwa intwaro.”

Joy avuga ko FDLR na Mai Mai Pareco bafatanyije, bahunze ibitero by’ingabo za Congo byagabwe ahitwa Rusamambu na Buleusa, zerekeza mu Majyepfo ya Lubero niho ngo zashinze ibirindiro.

Umuryango uharanira amahoro witwa (Centre d’étude pour la paix, la démocratie et les droits de l’homme, Cepadho) wari wagaragaje impungenge utewe no kuba inyeshyamba za FDLR na Maï-Maï Pareco zikambitse mu gace ka Bingi–Kasugho mu tangazo wasohoye tariki ya 8 Werurwe.

FDLR na Mai Mai zakambitse ahitwa Miveya, ni kuri km 7 z’ahitwa Kasuhgo mu Majyepfo ya Lubero. Umuryango Cepadho, uvuga ko iyo nkambi nshya irimo abarwanyi 120 bafite intwaro (imbunda n’amasasu).

Radio Okapi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish