Akagoroba k’ababyeyi: Kamaze iki? ubu kageze ku ki? Umuseke waragasuye…
Ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango igamije guhuriza hamwe ababyeyi bakaganira ku bibazo bahura na byo mu ngo zabo. Umuseke wasuye iyi gahunda mu mudugudu wa Bahoze Akagali ka Kibenga mu murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo….
Hari ku munsi w’umugore tariki 08 Werurwe, ababyeyi bagera nko kuri 25 bari bambariye uyu munsi, bavuye kuwizihiza bateranira mu rugo rw’umwe mu batuye uyu mudugudu muri gahunda y’akagoroba k’ababyeyi.
Umwe mu bayobozi babo yabwiye Umuseke ko iwabo iyi gahunda bayikora uko bashoboye kuko iyi yari inshuro ya 14 bateranyiye kuri iyi gahunda, ko hari byinshi bagezeho birimo no kwizigamira kuko Akagoroba k’ababyeyi kabo gafite konti mu Umurenge Sacco, ari nayo mpamvu uyu munsi bari bisengereye kuko wari n’umunsi mukuru, baterana baganira bica n’inyota.
Mu biganiro byabo Umuseke wakurikiye baba bagaruka ku bibazo biba mu ngo, ibigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibigendanye n’uburere buhabwa abana n’ibindi bibazo by’umuryango biba bivugwa mu mudugudu iwabo.
Si ngombwa ko urugo bateraniyemo ari rwo ruba rurimo ibibazo, ahubwo usanga baganira n’ibindi bivugwa mu baturanyi bakanashaka uko babikemura.
Imyanzuro yabyo ica mu biganiro, biyemeza ko bazitoramo komite ikajya gusura urugo runaka ruvugwamo ibibazo nka biriya bagashaka uko babikemura byananirana ngo bakaba babizamura hejuru.
Aba babyeyi babwiye Umuseke ko Akagoroba k’Ababyeyi katumye ibibazo bishingiye ku ihohotera, by’uburere buhabwa abana byaragabanutse nubwo ngo bitacitse burundu. Nubwo nta mibare ifatika baba bafite, ariko bagenda batanga ingero z’ingo zarimo amakimbirane bagiye bahosha bene zo bakabana mu mahoro.
Muri uyu mudugudu Akagoroba k’Ababyeyi kuri uyu wa 08 Werurwe bari basusurutse, bakoze kandi igikorwa cyo kuremera umwe mu batishoboye muri uyu mudugudu, abana nabo babahaye amata.
Mu bindi bikorwa Akagoroba k’Ababyeyi aha mu mudugudu wa Bahoze mu kagali ka Kibenga ngo ni uguha impano umubyeyi uba ufite umwana wakoze ubukwe ndetse n’uwo mwana bakamuha impano. Uwajyize ibyago bamufata mu mugongo ndetse bakamuha n’ibindi bifatika.
Aka kagoroba k’Ababyeyi kagizwe ubusanzwe n’imiryango 48, ngo bafite konti mu murenge SACCO wa Ndera babitsaho amafaranga bakusanya yo kuzabafasha muri biriya bikorwa iyo bibaye ngombwa.
Kuri uyu munsi baremeye umwe mu batishoboye baturanye bamuha ibiribwa bihagaze amafaranga 57 000Rw ndetse n’igitenge cya 15 000Rwf.
Uwafashijwe avuga ko Akagoroba k’Ababyeyi nawe ubu arushijeho kumva akamaro kako nubwo yari anasanzwe ari mu bakitabira
Ababyeyi bagize aka kagoroba ngo intego bafite ni uguhashya ibibazo byo mu miryango nk’amakimbirane, uburere bubi ku bana, ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko bakanarenzaho bagakora umushinga ubinjiriza amafaranga kugira ngo barusheho kujya bikemurira ibibazo.
Photos/E Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ni byiza cyane aba babyeyi bakomereze aho.
Iki gikorwa ni cyiza pe, ariko akagoroba k’ababyeyi na nubu ntibarumva ko atari akabagore gusa???? ababyeyi ni babiri hakagombye kugaragaramo abagabo benshi!!!!!!!
ikindi ndabona isuku ikemangwa, ko mbona ababyeyi basa neza ariko abana badashamaje??? wenda nuko bavuye muminsi mikuru, mwisubireho abana nabo mubagirire isuku.
Uriya basuye iyo bamusigira imifuka ya cement aho kuhanywera Primus.
hahahaa, aba bari baje kwifotoza gusa, reba primus bari kunywera aha hantu n’uburyo aba. bna bari gusa! nta mubyeyi wakora aya makosa! njye ndabona aba batari gusa agaciro igikorwa! Ababyeyi aho muri hose mureke uyu mugoroba utume dusubira ku isoko y’umuco uranga ummubyeyi aho kwica icyaka tutanabasha gukorera abana bacu isuku!
ibiryo ningenzi sha! ibyamasuku biza nyuma
Comments are closed.