Digiqole ad

Rwamagana: Naho haravugwa ruswa muri gahunda ya ‘Gira inka’

 Rwamagana: Naho haravugwa ruswa muri gahunda ya ‘Gira inka’

Iburasirazuba – Mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana bamwe mu baturage barashinja abayobozi b’inzego z’ibanze kubaka ruswa muri gahunda ya ‘Gira inka’, ibi ngo bigatuma izo nka zihabwa abishoboye aho guhabwa abakene zagenewe. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga koi bi bitari bubizi, ko bugiye kubikurikirana abagaragaweho ayo makosa bagahanwa.

Kugira ngo umuturage yorozwe inka bikorerwa mu nama rusange y’Umudugudu imbere y’abashinzwe ibyiciro by’ubudehe, umuturage yakemezwa n’abaturanyi be ko atishoboye akorozwa inka yabyara akazitura nawe yoroza abandi.

Iyi ni imwe muri gahunda z’imbaturabukungu zagabanyije ubukene mu baturage batari bacye mu Rwanda, ndetse yashimwe n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda y’Intego z’ikinyagihumbi ikorwa neza mu Rwanda.

Kimwe n’ahandi hamwe na hamwe byavuzwe, abaturage mu murenge wa Rubona i Rwamagana bavuga ko basabwa ruswa iri hagati ya 10 000Rwf na 30 000Rwf ku bayobozi b’ibanze ngo babahe izo nka.

Umwe mu baturage ati “Hano twarabimenyereye ni amafaranga akora utayafite ntacyo wabona.”

Abandi baturage banyuranye bo muri uyu murenge batifuje gutangazwa bagiye bavuga ko iyi ruswa imaze kugra ku kigero gikabije kuko ituma abakene bakwiriye izo nka zitabageraho ahubwo zigahabwa abifite.

Bavuga ko batagitinya no kwambura izi nka bamwe mu bazihawe zigahabwa abatanze ruswa.

Pierre Celestin Bizumuremyi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze badakwiye kwivanga mu mitangirwe y’inka za girinka, akemeza ko abayobozi bizagaragara ko bagira uruhare muri iyo ruswa ngo bazahanwa.

Ati “Akenshi usanga ubuyobozi bw’ibanze cyane cyane ubw’umudugudu bubyivangamo kurusha uko iriya komite mpuzabikorwa y’ubudehe igira ijambo. Ariko turakomeza kubikurikirana uzafatirwa muri ayo makossa azabihanirwa.”

Gahunda ya ‘Gira inka’ igamije gufasha abakene kuba bakwiteza imbere, ikaba yaratangiye no guhindura imibereho ya bamwe mu banyarwanda bahoze ari abakene cyane.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Usibye se muri gahunda ya girinka nihe hatari ruswa?

    • No mu rugo iwawe irahari?

  • nomu gitsina ruswa bayitugejejemo,nawe ngo?

  • Erega Rwamagana byose byaranze!! Twabuze abayobozi bakwiriye! Nk’aba Kangwaje, Muzuka, n’bandi! Ikibageze I Gishali ngo mwirebere uwitwa executive Placide!! Arabica bigacika, umutura ikibazo ati jye sindi, “Manuel”,uyu ni executive yasimbuye!
    Mwiyumvire namwe!

    • Murambarize ahitwa I Nawe aho muri Rwamagana nyine niba ubuzima bwaho bwarahindutse ! baracyavoma ibiziba nka kera ?

Comments are closed.

en_USEnglish