Prof J.Pierre Dusingizemungu yongeye gutorerwa kuyobora IBUKA
Muri Congres ya 15 y’umuryango IBUKA yateranye muri week end ishize hatanzwe raporo y’ibyakozwe n’uyu muryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 2011 kugeza 2015, nyuma habayeho amatora ya komite nyobozi nshya y’uyu muryango, Prof Jean Pierre Dusingizemungu yongera gutorerwa kuwuyobora.
Prof Jean Pierre Dusingizemungu yatorewe bwa mbere kuyobora IBUKA mu 2011 asimbuye Theodore Simburudari. Umuyobozi wa IBUKA atorerwa kuyobora igihe cy’imyaka ine.
Usibye kugaragarizwa ibikorwa abagize IBUKA banarebye ku bibazo bigikomereye abacitse ku icumu muri iki gihe banungurana ibitekerezo ku buryo bwakemurwa.
Iyi nama yafashe imyanzuro ko IBUKA igomba kwihutisha ubuvugizi ku bibazo bigikomereye abacitse ku icumu harimo inkunga y’ingoboka idahagije (7,500 frw) kandi ntitangirwe igihe, kunoza urutonde rw’abayihabwa, abatagira icumbi, abafite inzu zenda kubagwaho, amafaranga ya bourses ku banyeshuri atinda, ubufasha mu kwivuza budatangwa mu bitaro byo ku rwego rw’uturere kandi aribyo biri hafi y’abagenerwabikorwa.
Mu myanzuro iyi Congres yafashe harimo ko IBUKA nk’impuzamiryango yashyira imbaraga mu guhuza ibikorwa by’imiryango, gutanga icyerekezo kigari, ubuvugizi, gushyira mu bikorwa imishinga mito mito bigakorwa n’imiryango bigamije guteza imbere abarokotse cyane abatishoboye.
IBUKA yemeje gushyira imbaraga mu bufatanye n’inzego bireba mu gutegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi nama kandi yasabye FARG ko mu rwego rwo korohereza urubyiruko rw’abacitse ku icumu ku isoko ry’umurimo hatekerezwa kandi vuba uburyo bwo kubarihira icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Mu bireba ubutabera iyi nama yanzuye ko hakorwa ubuvugizi ku irangizwa ry’imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside, imitungo abazize jenoside yakorewe abatutsi bari bafite muri za Banki itarasubijwe abo mu miryango yabo barokotse, imitungo ya ba ruharwa igurishwa umusubirizo cyangwa ikandikishwa ku bandi bantu, abakatiwe n’inkiko Gacaca bagatoroka ubu bagaragara kubata muri yombi bikagorana….
Muri iyi nama hatowe komite nyobozi ya IBUKA Perezida aba Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Visi Perezida wa mbere aba Egide Nkuranga, Visi Perezida wa kabiri aba Freddy Mutanguha naho Nadia Uwamariya atorerwa kuba umunyamabanga Mukuru. Hatowe kandi n’abakomiseri hamwe n’abagize komite ngenzuzi.
UM– USEKE.RW
7 Comments
UYU MUVANDIMWE ARABIKWILIYE. NDIBUKA ANYIGISHA MU CYAHOZE CYITWA UNR “PSYCHOLOGIE SOCIAL” YIGISHA NEZA CYANE, IMIBANIRE YE N’ABANYARWANDA MULI RUSANGE NANJYE NDIMO NI NTAMAKEMWA, AHUBWO NIFUZAGA YUKO YAZATUGENERA PATTY TUKAMUGEZAHO IMPANO ZACU TWESE ABAMUKUNDA.
MY CONGRATULATIONS PROFESSOR… WHEN SHALL WE CELEBRATE? BLESSINGS.
Prof Jean Pierre Dusingizemungu ni umugabo uzi gushishoza, gushyira mu gaciro, kandi uzi kuzirikana. Kuba yongeye gutorerwa kuyobora IBUKA ntako bisa. Imana imufashe mu mirimo ye.
Mwarakoze gusubizaho Prof kabisa adufitiye akamaro,kandi twizereko Nafutali atasubiyeho,kuko Ntacyo yatumariye nikimwe nuwitwa Kadafi wa kimironko turabasabye
muzaze iwacu kimironko tubabwire ibya kadafi mwaduhaye kutuyobora,igisigaye azatugurisha
Félicitation Prof. Jean Pierre uri umuhanga, urashishoza kandi wicisha bugufi ukakira uwo ariwe wese mu rwego rwe Imana igumye iguhe imbaraga zo guhangana n’ibibazo by’abacitse ku icumu
Mujye mwita kubagomba kwitabwaho, apana kubaryamo inoti. iyo mubona umucecru yari afite umugabo, abana, bakaba baramugizae incike mukarenga mukamutererana murumva byazagenda gute?
uyu mugabo jean mateso ndamwibuka mucyari UNR amakuru narinfite atandukanye no kumwunva mumwuka wabazima
komeza wibereho naho prof j pierre turamuzi twese aciye mucyitwaga kaminuza yurwanda .numugabo wumuhanga kandi utuje.sinchidikanyako azakorubuvugizi ayo 7500 ataguze nagafuka kumuceri nibura yaba 25000.
Congz Prof uri umuhanga ndakwemera kdi wicisha bugufi Imana izagushe mugukomeza gukora ubuvugizi bukomeye.
Comments are closed.