Bategura Kwibuka22, nanone hatangiye AERG-GAERG week
Bugesera – Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda biga mu mashuli yisumbuye na za kaminuza (AERG) hamwe na bakuru babo barangije kaminuza bibumbiye muri GAERG kuri uyu wa gatanu bongeye gukora igikorwa bagize igikorwa bise AERG/GAERG Week igikorwa ngo kigamije gusigasira amateka no gutegura kongera kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22.
AERG/GAERG Week imara giihe cy’ukwezi iba, hakorwa ibikorwa byo gusana no kubakira incike za Jenoside, gusukura inzibutso, kwita kubarokotse batishoboye, kumenya no gushimira abagize ubutwari bagahisha Abatutsi muri jenoside, gukusanya amazina y’imiryango yazimye hagamijwe gutegura igikorwa cyo kubibuka n’ibindi.
Kuri uyu wa gatanu uru rubyiruko rwubatse inzu imwe rusana n’andi mazu abiri y’abarokotse batishoboye. Nyuma y’iyi mirimo abagize AERG na GAERG bunamiye Abatutsi barenga 45 000 bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.
Ibikorwa nk’ibi bizakomeza hirya no hino mu gihugu muri uku kwezi kwa gatatu bisozwe tariki 02 Mata ahazakurikiraho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Iki gikorwa kitabiriwe n’umuyobozi mushya w’Akarere ka Bugesera Emmanuel Nsanzumuhire washimiye cyane uru rubyiruko kuri iki gikorwa cyiza cy’ingirakamaro ku muryango nyarwanda muri rusange.
Jean de Dieu Mirindi umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu yavuze ko batangiriye hano iki gikorwa kubera amateka mabi cyane icyahoze ari komini Kanzenze cyagize mu bwicanyi ku batutsi. Ndetse bakaba bari barahoherejwe cyera ngo bazicwe n’amasazi ya Tsetse.
Mirindi yavuze ko AERG/GAERG Week iba bwa mbere mu 2015 yasize ikoze ibikorwa bifit agaciro ka miliyoni 200 y’u Rwanda. Iki gihe bateye ibiti, bubaka inzu eshanu, basana inzu esheshatu, bagabira abantu inka zirindwi, batunganya imihanda, basukura inzibutso n’ibindi.
Dr Jean Damascene Bizimana umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) wari kumwe n’uru rubyiruko we yasabye uru rubyiruko ko yumva ibikorwa bya AERG/GAERG Week bikwiye kujya binakomeza nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka.
Bizimana yasabye uru rubyiruko guhora bamagana abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ngo Leta iri gukuraho inzibutso n’ibindi bigamije gushaka guhakana cyangwa gukerensa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ese amafaranga leta yahawe yayakoresheje iki niba hakiri abacikacumu babaho kuri buno buryo.Bavuga jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda.
Well done.
nasoni bano bantu bagira ubuse bakoze contribution yamafaranga cyangwa bagakora fund raising mago ba mubakira inzu yasima nziza koko.
Muraho,hanyuma mwe mbere yo kubagaya mwaba mwakoze iyihe contribution??
Ariko koko, imiryango y’abacitse ku icumu ni myinshi bingana iki, ku buryo ikibazo cyo kubabonera aho kuba hakwiye umuntu cyahindutse agatereranzamba bigeze aha ! Ubu koko nyuma y’imyaka 22 twagombye kuba tukiri ku rwego rw’abana b’abakobwa burira inzu n’icyondo mu ntoki, kandi FARG ihabwa nibura milliards 30 Frw buri mwaka…?!
Kereka niba hari kata njye ntasobanukiwe, ariko ibaye ari ntayo byaba bigaragaza ko urukundo mu bantu rwarangiye, ibyo turimo bikaba ari umukino wo kubeshyana !
Wibuke ko izo milliards uvuga zitaGenewe kububakira gusa,harimo kubishyurira amashuri,kuvuzwa,kubaka,kugaburira n ibindi byinshi abo bantu.kumva ko leta izakemura byose ni ukwibeshya cyane.nyamara ushobora kugira icyo ukora bakabaho uko ubibifuriza mu gihe ntacyo wakoze(kereka niba ugikora ni byiza)sibyiza kugaya ibyakozwe
EGO MANA, ICYO CYONDO SE!!!!!!!
Inzibutso zimwe zarasenyutse,ntanzu nzima zibahirimaho burimusi,abana muri F.A.R.G.E ntibarihirwa uko bikwiye ahubwo bagashyiramo abadakwiye kurihirwa,kugaburira,nokwivuza aho urasekeje wowe uvuze utyo bangahe se bagaburira ubantu baricwa ninzara none,reka nkubwira wawe usobanuribyo kkjj uri muri nabandi bafite ibufu byabarinze kd urya imfubyi nabapfakazi kd Imana izabibabaza
Comments are closed.