Gare ya Kicukiro yapfuye ubusa! Ubu irafunze ndetse iri ku isoko
*Akarere kavuga ko icyo yubakiwe kitagezweho
*Iyi gare yuzuye itwaye za miliyoni nyinshi ngo ifashe abatuye inkengero za Kicukiro
*Karembure, Nyanza na Gahanga ngo ntiharatura abantu benshi ku buryo haba gare
*Ngo iyi gare izasimbuzwa ikindi gikorwa harebewe kuri Master plan
Kicukiro – Gare ya Kicukiro iri mu murenge wa Gatenga mu Kagali ka Nyanza ubu irafunze, yari yarubakiwe gufasha abaturage batuye mu bice bya Gahanga, Rebero, Murambi, Karembure na Nyanza ariko imaze no kuzura bakomeje kugira ibibazo kuko imodoka zitwara abantu zitazamukaga ngo zihagere. Ikibazo nticyakemutse nk’uko RURA yizezaga Umuseke ko bagiye kugikurikirana, ahubwo iyi gare bigaragara ko yapfuye ubusa kuko irafunze ndetse ngo aho yubatse ubu Akarere kahashyize ku isoko.
Mu Ukuboza 2015 nibwo Umuseke watangaje ko abatuye biriya bice bafite ibibazo byo gutega imodoka kuko zitahageraga, nyamara kompanyi zatsindiye isoko ryo gutwara abantu muri Kigali zifite amasezerano yo kugeza no kuvana abantu muri iyi gare ya Kicukiro. Ubu irafunze.
Kuri uyu wa gatanu, Adalbert Rukebanuka Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabwiye Umuseke ko iyi gare yafunzwe ndetse yashyizwe ku isoko kuko imodoka zitari zikiyijyamo.
Ati “Twashyizeho ipiganwa ku nshuro ya mbere nta Campany yigeze itwandikira ivuga ko ihashaka, ubu nibwo inama Njyanama y’Akarere iheruka yafashe icyemezo cy’uko hagomba kwegurirwa abikorera ku giti cyabo hakabyazwa umusaruro hakareka kubaho hacungwa na Leta, iriya gare ikareka kubaho ipfa ubusa.”
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko icyo iyi gare yari yubakiwe kitagezweho kuko ngo mu bice bya Kerembure, Nyanza, Rebero, Gahanga na za Murambi n’ibice bihakikije basanze hataraturayo abantu benshi ku buryo hashyirwa gare.
Ubu ngo hashobora gusimbuzwa ikindi gikorwa cy’iterambere kigendanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi bigakorwa n’abikorera.
Gusa ubu ngo igiciro cy’uko ahari iyi gare yafunzwe hagurishwa Inama Njyanama y’Akarere ntiracyemeza, ngo izaterana maze icyemeze.
Abagenzi bakoreshaga iyi gare ntibatunguwe
Nubwo iyi gare imaze igihe kinini yuzuye itwaye akayabo, abagenzi bo muri biriya bice ntibigeze batega imodoka neza uko bayifuza.
Imodoka zatsindiye isoko ryo kuhagera zigatwara abantu bazicaga iryera gacye, ndetse ngo bibazaga impamvu iyi gare yubatswe niba ubuyobozi bwarabonaga idakenewe.
Elias Mugemanyi utuye i Nyanza ya Kicukiro agakorea mu mujyi wa Kigali avuga ko buri munsi bakora urugendo n’amaguru bagana Kicukiro Centre gutega no gutaha bazamuka, ababishoboye bagatega kabiri bavuye mu mujyi bagafata izijya i Gahanga.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ndakurahiye !
Mujye mutubwira namazina yabashoramari bubatse iyi gare kuko ntibyumvikana ukuntu abantu bayijyamo imodoka zifite inshingano zokuyinjiramo kandi abantu bategereje ntizihikoze. Wasanga nyirayo afite icyapfa nicyama kuko ntibyumvikana neza.
Nibayifunge cyangwa bayigurishe. Ababingwa barangije gukuramo ayabo.
erega bayishyize ahantu kure cyane, ubundi gare uyishyira ahantu hari n ibindi bikorwa nibura nk abagenzi bacyenera, naho bayishyize ahantu usabwa gutega moto kugirango nanone wongere utege kdi nta kindi kintu gihari nka bank, amaduka, amasoko,… nibura
nkuwo uba avuaga icyama aba abikurahe cyaragowe nacyo icyama sicyo ahubwo inyigo yayo nicyokibazo kuko yagombaga gushyirwa ahantu bakoreye inyigo ihagije. kuko gare igomba kujya ahahantu hahurira abantubenshi abava cyangwa bajya ahandi hantu kandi cyanecyane abantu hahurora kwisoko, kumashuri, za office nahandi nkaho ariko iyigare ntakintu nakimwe kiyegereye rwose.leta yarikwiriye gukurikirana akakarere kakabazwa ishyirwaho nigiteye ibihombo nkibi. ngaho ibabanza birikwisoko. ahaaaa!!!!!!!
Byose byatewe na planning mbi. Bayubatse bumva ko za Gahanga, Karembure na Nyanza bizaturwa barangije bimana ibyangombwa byo kubaka. Igisubizo nacyo kirahari, nibahindure master plan borohereze abantu kuhatura cyangwa gare bayihindure ikorerwemo ikindi kintu kidakenera guhurirwaho n’abantu benshi. Ubwo kera yazageraho ikongera igahundurwamo gare abantu bamaze gutura muribyo bice.
@Sobanuza, wowe utanze igitekerezo gifatika kuko sinumva ukuntu umuntu yashora ifaranga rye nubwo yaba yarize primaire gusa atabanje gukusanya ibitekerezo nibyiyumviro.
izi ni ingaruka z’ibyemezo bifatwa n’abatabifitemo ubumenyi. Iyo bareka abafite ubumenyi muri transport bakabakorera study bakababwira aho babona gare yari ikwiye kujya iri kosa ntiriba ryarabayeho. Aha ndabizi hari uwavuga ngo study yarakozwe, ariko sibyo kuko ibyo bita study mu turere ni ukubara agaciro igikorwa kizatwara no kubashushanyiriza za plans. Aha ndashimangira ko iyo uramutse werekanye ko igikorwa giteganywa gukorwa kidashoboka cg kidakwiye ko cyahagarikwe cg hagashakwa ikindi, icyo gihe ufatwa nk’aho uri umuswa ndetse study yakunaniye kuburyo nemeza ko amafatanga wapataniye utaba ukiyahawe. Iyi gare ubundi yagombaga kujya hariya imbere ya ETo, hariya hari isoko.
@Kweli, bandika ETO: Ecole Technique Officielle, nkunze igitekerezo cyawe biragaragara ko uri umuntu usobanutse.Merci.
Comments are closed.