Ngoma: Abagera kuri 50 babyukiye ku biro bya WASAC – Ngoma bishyuza
Kuri uyu wa 04 Werurwe 2016 Abaturage bakabaka 50 bo mu karere ka Ngoma baramukiye ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC ishami rya Ngoma bishyuza amafaranga yabo bakoreye bacukura umuyoboro w’amazi m’umurenge wa Kazo. Aa baturage bari bahagaze ari benshi ku biro by’umuyobozi w’iri shami i Ngoma bategereje kumva impamvu batabishyura.
Aba baturage bavuga ko bamaze amezi agera kuri ane badahembwa amafaranga bakoreye ku buryo ngo abafite abana bamwe bataye ishuri.
Ubuyobozi bwa WASAC Ngoma bwirinze kugira icyo butangariza itangazamakuru kuri iki kibazo gusa inyuma ya Micro bukavuga ko abaturage aribo batindije kwishyurwa kwabo ngo kuko batigeze batangira ama konte ku gihe.
Aba baturage bavuga ko bahawe akazi na WASAC ko gucukura umuyoboro w’amazi mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma nyuma y’igihe batishyurwa ngo barambiwe maze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu babyukira ku kicaro cya WASAC i Ngoma kwishyuza.
Aba baturage aha kuri ibi biro babwiye Umuseke ko aho ibihe bigeze bidakwiye ko hari umuntu ukora umurimo akamara amezi ane yarambuwe kandi ngo abakoresha bazi neza ko ubuzima bw’iki gihe bigoye mu gihe umuntu adafite ifaranga.
Umwe muri bo witwa Kayumba ati “Twabakoreye batubwira ko bazajya batwishyura ibihumbi 54 mu minsi mirongo itatu none amezi abaye ane nta faranga baduha!!! Tubona ko bashaka kutwambura.”
Undi mugenzi we utifuje gutangaza amazina ye avuga ko nubwo baharamukiye uyu munsi nabwo babona nta kizere cyo kwishyurwa bafite ariko ko nibura baberetse ko babaye kandi bakeneye cyane amafaranga bakoreye kugira ngo babeho.
Umwali, umubyeyi w’abana babiri uri mu bazindutse baza kwishyuza ati “Ese nk’ubu bo nta bana bagira? Ese abana babo bo ntibiga? Ese ko turi abakene babona ko abana bacu biga bate? Nk’ubu mfite umwana wari utangiye umwaka wa mbere ariko yabuze uniform(imyenda y’ishuri) n’amakayi ubu aricaye kubera ko batwambuye, aha niho nari nteze kumugurira ibi byangombwa none dore!”.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC ishami rya Ngoma Mugeni Genevieve, yanze kuvugisha itangazamakuru avuga kuko ngo yari afite inama yihutirwa agiye gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bitari kuri iki kibazo.
Gusa hirya ya Micro yatwemereye ko iki kibazo abaturage aribo bakiiteye kuko batinze kuzana amakonti yabo ngo babahembe.
Nyuma y’uko ubuyobozi bwa WASAC bubonye ko abaturage bariye karungu bwabasezeranyije ko bazagaruka kuwa kabiri w’icyumweru gitaha bakabishyura amafaranga yabo gusa aba baturage iki gisubizo gisa n’ikitabanyuze.
Umuyoboro bacukuye ni uwo kunyuzamo impombo zizafasha kugeza amazi mubice bitandukanye birimu murenge wa Kazo hagamijwe kongera amazi meza mu baturage.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW