Digiqole ad

Ngoma: Ikirombe cyagwiriye abantu batandatu babiri barapfa

 Ngoma: Ikirombe cyagwiriye abantu batandatu babiri barapfa

Ibirombe mu gihe cy’imvura bikunda kugwa

Ahagana saa tatu za mugitondo kuri uyu wa kane ikirombe bacukuramo ingwa giherereye mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma cyagiriye abantu batandatu babiri barapfa abantu bane barakomereka bikomeye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge.

Ibirombe mu gihe cy'imvura bikunda kugwa
Ibirombe mu gihe cy’imvura bikunda kugwa

Aba baturage ngo bari muri iki kirombe giherereye mu kagali ka Kiyonde mu mudugudu wa Murama bashakamo ingwa yo gukurungira (gusiga) inzu iki kirombe kimaze kubagwira umuyobozi w’Umudugudu ngo yatabaje inzego z’Umurenge na Police n’abaturage bose baratabara.

Abaturage bavuga ko ngo abari muri iki kirombe atari batandatu gusa ahubwo ari barindwi.

Groliose Mukayiranga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake avuga ati “ abo tumaze kubona kugeza ubu ni batandatu, harimo bane bazima ariko ubona ko bakomeretse cyane, harimo n’abandi babiri twasanze bamaze kwitaba Imana.

Turi gushakisha undi waba usigayemo kugeza ubu ntituramubona, tukaba twabaye duhagaritse imirimo kuko twabonaga ko iki kirombe cyenda kongera kugwa.”

Mukayiranga avuga ko abo babonye ari Tuyishimire w’imyaka 17, uwitwa Abdallah bombi bo mu kagali ka Gasenge mu mudugudu wa Rugunga. Babonye kandi umugabo Nizeyimana na Banganyiriki bo mu murenge wa Rukumbeli.

Abo basanze bapfuye ni Semuhungu Silas na Niyomugabo Daniel bombi b’imyaka 19 bo mu kagali ka Gafunzo.

Uwo bari gushakisha nawe biravugwa ko ari umusore w’imyaka 19 nawe uwo muri aka kagali.

Uyu muyobozi avuga ko bahise bakora inama n’abaturage babasaba gutanga amakuru y’ahantu hose hari ibirombe bavanamo ingwa kugira ngo babisibe aho kugirango bikomeze kugwamo abantu.

Kugwa kw’iki kirombe ngo byaba byaturutse ku mvura nyinshi yaguye ejo muri aka gace.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Kuva leta yakora iyamamaza ko u Rwanda rwuzuye amabuye yagaciro bityo ko ayo tugulisha abatavuye muri Kongo abantu bose biroshye mubirombe bagiye gushakamo ubukire.

  • Ariko ibirombe birimo biragwira abantu cyane sinzi niba hari ingamba zafatwa ngo zino mpanuka za hato na hato zigabanuke kuko abantu bibsiwe n’zi mpanuka muri ino minsi, Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y”agaciro ikwiye gufata ingmba zo gukumira bino biza, ariko aba banacukura bajye bakurikiza inama bahabwa n’inzego z’umutekano bizabafasha

Comments are closed.

en_USEnglish